Digiqole ad

Bamwe mu bazimurwa Kimicanga barinubira agaciro amazu yabo yahawe

Mugihe igikorwa cyo kubara imitungo itimukanwa no kuyigenera agaciro kigikomeje, muri gahunda yo kwimura abatuye Kimicanga, abaturage bamwe baratangaza ko batishimiye, abandi bakinubira uburyo gikorwa ngo kuko inyubako zabo zidahabwa agaciro zikwiriye ndetse ngo hari n’ibice bigize inzu bimwe na bimwe byirengagizwa.

Quartier ya Kimicanga hepfo ku gishanga
Quartier ya Kimicanga hepfo ku gishanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo butangaza ko umuturage utushimiye uko yabariwe afite uburenganzira bwo kubigaragaza bikaba byakosorwa, mugihe haba hari ibyirengagijwe.

Igikorwa cyo kwimura abatuye kimicanga kijyanye na gahunda yo gushyigikira ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Ikindi kandi n’uko abaturage bahatuye,batuye mu kajagari ku buryo bikabije. Iyi miturire iharangwa kandi akaba itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Hari amazu yegereye igishanga kuburyo mu gihe k’imvura nyinsi, amazi azisatira zikaba zanarengerwa. Biragoye kandi kuba hari umuturage wasanga afite icyobo gifata amazi, nk’amwe mu mabwiriza yo gukumira amazi aturuka ku mazu ndetse n’akoreshwa mu ngo, kuko bitewe n’imyubakire icukitse iharangwa bavuga ko ntawabona aho kugicukura.

Abatuye aha bemera ko koko batuye nabi bitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, ndetse ko ni kwimurwa ntacyo bibatwaye, cyakorea barasaba ko amazu n’imitungo byabo mu kubabarira byakorwa neza ngo kuko hari ibyo babona byirengagizwa.

Izi nzu zombi n'ubwo zitubatse kimwe ngo zishobora kugenerwa amafaranga amwe
Izi nzu zombi n'ubwo zitubatse kimwe ngo zishobora kugenerwa amafaranga amwe

Adirien NIYONSHUTI, avuga ko inzu afite ya 16m ku 10m, abona ikwiye nka miliyoni zirindwi, ariko ngo nta na kimwe cya kabiri bamuhaye.

NIYONSHUTI ati:″Iyi nzu nawe yirebe, urabona koko ikwiye miliyoni ebyiri bayibariye, ubuse miliyoni ebyiri nzazibonamo indi nzu kweli?″

 Uwitwa HARERIMANA wemeza ko atazi no gusoma, avuga ko yasinyishijwe atazi ibyo asinyiye. Nyuma yo gusomerwa n’abandi, yaje gusanga hari ibice bigize inzu ze ebyiri batabaze, bityo ziba zitaye agaciro.

Icyakora HARERIMANA ati:″Siniriwe nsubira kubaza, kuko nari nabisinyiye. Kandi bo aho bibeshye bagatanga menshi baragaruka bagakosora, ariko twe iyo hagize ubabwira ko bamubariye nabi cyangwa bibeshye bakubwira ko byarangiye″

Abakora akazi ko guha agaciro inyubako nabo bahuye n'akazi gakomeye, hari imitungo igoye kuyibarira
Abakora akazi ko guha agaciro inyubako nabo bahuye n'akazi gakomeye, hari imitungo igoye kuyibarira

Kuruhande rwubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, Kimicanga ibarizwamo, butanga ko kudahuza agaciro kubara n’ubarirwa, biteganywa n’itegeko rigena kwimura abantu kubera inyungu rusange.

Uretse kandi kuba hakwitabazwa izindi nzego zirimo komisiyo y’ubutaka mu mujyi wa Kigali hamwe n’ubutabera mu gihe hari ibyirengagijwe, Hakizimana Thomas, umukuru w’ibiro by’ubutaka n’imiturire mu karere ka Gasabo avuga ko umuturage wabariwe uko adashaka, ashobora kwanga gutera igikumwe, hanyuma akabimenyesha urwego rubishinzwe ku rwego rw’Akarere.

Igikorwa cyo kwishyura imitungo itimukanwa y’abazimuka Kimicanga kizarangira gitwaye agera kuri Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma yo kuhimuka hakazubakwa imihanda yagutse ndetse n’ibibuga by’imyidagaduro.

Ababariwe imitungo yabo bakaba batarishyurwa mu gihe imirimo yo kubarura imitungo izishyurwa itararangira mu tugali twose.

Photos: Ngenzi Thomas

Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • La colombiere se yo muyigejeje he muyimura! cyangwa ibyo ntibiyireba!

  • sha byahereye kera rwigamba yahise yigira kugisozi nayo izimuka bazamubarira ibidukikije nabyo birakabya nonese tugire gute itegeko nitegeko nimufate utwo babahaye muzabaze abo mukiyovu uko byabagendekeye ntawe uburana na leta.

  • ese buriya mubona abantu babara imitungo yabaturage mutazabazwa ubuhugu mukorera abaturage? Abobapfakazi nabcyene nimpfubyi m,usiga zirira mukaziha intica ntikize ari ushyiraho ayomategeko atuye mumazumeza warangiza uti 2millions wowe wazububak,amo indi muzo mushaka? wowe wagerwaho uti ndarenganye. Barajyahe? Ari wowese? Imana ntizakubaze amarira yabo bababaye amaherezo mutazabazwa .

  • iyi ni appartheid economique,abakene nabo bagomba kubaho ni nabo benshi,Imana izabibabaza

    • leta ikora ibishoboka byose ngo irengere abaturage bature heza bave muri kiriya gishanga kibakururira ibiza bya buri gihe ukavuga ko ari ivangura rishingiye k’ubukungu ushingiye kuki kirenge we?ubu usanga wowe igisubizo waha abatuye muri kariya gace ari ikihe uretse gukabya?

  • nukuri kimicyanga iteye isoni muri kigali ninyuma ya minedic kacyiru no kukinamba hejuru yumuhanda

  • Birakwiye ko abahagarariye impunzi bakurikiza inama Umwami Kigeli V atanga kugira ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo.

Comments are closed.

en_USEnglish