Digiqole ad

Wakwitwara gute mugenzi wawe inzoka imurumye?

Inzoka iri mu muryango w’ibikururanda,ikaba igira ubumara kuburyo iyo irumye umuntu ubwo bumara bushobora no kwica uwarumwe mu gihe adatabawe vuba.

Inzoka ubumara bwayo ni bubi cyane
Inzoka ubumara bwayo ni bubi cyane

Ese ubwo bumara bukoze mu biki?

Ubumara bw’inzoka bufite imvubura zishwanyaguza za proteyini (proteolytic enzymes ) ndetse n’ibindi binyabutabire bita esterases bituma mu mijyana y’amaraso hakwirakwira ukuvura kw’amaraso(disseminated intravascular coagulation). Ibi rero bigira ingaruka ku buzima bwa nyiri kuribwa n’inzoka.

 

Uko wasobanura uko wariwe n’inzoka

Kuvuga aho yakuriye: Inzoka yarumye ku mutwe no ku gatuza itera ibibazo ku buzima ku buryo bwihuse kurusha iyarumye ku maboko n’amaguru.

Ibiranga aho yarumye: Harangwa n’utwinyo dushinze mu ruhu rwa nyirikuribwa.

Bibaye byiza iyo nzoka yakurumye mwashoboye kuyica mwayijyana nayo kwa muganga kugirango bamenye ubwoko bwa kurumye cyangwa waba wayiteye akajisho ukaba wayibwira muganga.

Aho inzoka yarumye harangwa kandi no kubyimba,no kuribwa cyane. Amabara aza kuruhu nayo aza nyuma y’igihe gikurikira (petechiae,ecchymosis).

Hari kandi n’ibimenyetso rusange: gucika intege, iseseme, umuvuduko w’amaraso ugenda gake, amazi mu bihaha (pulmonary edema),ibibazo by’impyiko, umutima n’amaraso make.

Wabyitwaramo ute rero?

Mbere yo kugera kwa muganga

  • Shaka uburyo bwose bushoboka ku buryo aharumwe haguma mu mwanya umwe(immobilization)
  • Vanamo ibintu byose bigufashe,  amasaha, impeta, imikufi,umukandara …
  • Itwaze iyo nzoka cyangwa niba uyizi izina uyibwire muganga
  • Ibigibwaho impaka: hari abavuga ko wanyunyuza n’umunwa ahariwe n’inzoka hanyuma ugacira.

Ubutabazi bwo kwa muganga

  • Imiti igabanya ububare
  • Urukingo rwa tetanosi
  • Antibiyotiki
  • Antivenin, imiti ihangana nubwo bumara (Crotalidae antivenin, CroFab, Coral snake antivenin)

Source: Rosen & Barkin’s 5-Minute Emergency Medicine Consult, 3rd Edition

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • turabashimye izo nama mutugiriye.

  • ndabashimiye shuti ariko muzatubwire ubutaha igihe bya twara kugirango umuntu abe ataravamo umwuka kuko bavuga ko iyo yakurumye wapha vuba

  • Ese ubwo umuntu yayitwara ate? ndavuga iyo nzoka yakurumye.

  • hari nibivugwa ko iyo urashiyeho umwambi wikibiriti ngo haraka bugahita buvamo,ikindi mwibagiwe ni uko uhita uhambira hejuru yaho yakurumye and niyo ufite pile noire uyishiraho bugakururwa nayo ukaba muzima oteherwise thank for your advisers

  • iyo pile noire ni umuti ukaze cyane igira ingufu nyinshi kuburyo uyitunga aho inzoka yakuriye igahita ifata nka rukuruzi ikarekura aruko ibumazemo uko ikorerwa isuku yogeshwa amata yishyushyu gusa nayo ahumujwe ako kanya abatuye ahakunze kuba inzoka rero ni mugerageze mwibikeho iyo pile noire

  • Wapi ntiwayitwara mu ishashi barayaciye gusa washaka za mpapuro za kaki ukayishyiramo ntacyo yagutwara waba wabanje kuyija.

  • None se ubwo abatazi pile noir ntimushobora kugusobanurira? mutubwire wenda byazatubaho nyabu

  • Pierre noire zigurishirizwahe?

  • Nibyiza kubwira abasomyi ko kurumwa n’inzoka bitavuze ko buri gihe wagira ingaruka kuko zose ntizigira ubumara. Ni ukwitondera izifite umutwe wa mpandeshatu kuko nizo zibugira.

Comments are closed.

en_USEnglish