Digiqole ad

Yahamagaje Polisi kubera urusaku rwa Nyina mu gihe cy' akabariro

Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika mu gace kitwa  Floride ,umukobwa w imyaka 15 yafashe umwanzuro wo guhamagaza polisi  ku murongo wo gutabaza (911) ababwira ko nyina w’imyaka 39 avuza induru cyane mu gihe akora imibonano mpuzabitsina bikamubangamira.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Gentside dukesha iyi nkuru gisanzwe cyandika ku tuntu n’ utundi, cyivuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa   19 z’ukwezi kwa mbere, ibwo uyu mukobwa w’imyaka 15 yakoresheje nimero y ubutabazi (911) yifashishwa muri kiriya gihugu, ahamagara polisi. Akaba avugako  yabitewe no kumva ananiwe no kwihanganira urusaku rwinshi rwaterwaga na nyina  mu gihe nyina aba arimo akora imibonano mpuzabitsina,

Uyu mukobwa akaba yagize ati  : ” Ariko ibyo bintu murabyumva none Umubyeyi usakuza adatekereza ko ashobora gukangura umwana we kandi azi ko ibyumba byacu byegeranye !”

Iki kinyamakuru kikaba kinavugako ko kandi uyu mwana yagiye kurega nyina amaze iminsi yarahungiye ku bana b’abakirisitu b’abaturanyi kuko ngo yari amaze kunanirwa kwihanganira urusaku rwa nyina umubyara. Kikongeraho ko uyu mwana muri iryo joro yari yahisemo kurara mu rugo bitewe n’uko bwari bwije uyu mukobwa ntiyaba akigiye kurara kuri urwo rugo rw abakirisitu.

Abapolisi bakaba baratangajwe no kumva icyamuteye guhamagara nk’uko bitangangazwa na raporo ya polisi yashyizwe mu kinyamakuru The Smoking Gun.aho cyanditse ko  Polisi yo ngo yatabaye itekerezako wenda  yaba ko ari amakimbirane yo mu muryango.

Hagati aho ariko uyu mugore akaba we yiregura avugako atigeze agira umugambi mubi  wo gukangura umukobwa we, akongeraho ko ngo byatewe n’uko icyumba cye n’icya mukobwa we   byegeranye cyane.

Ese ni gute umuntu yakwitwara  mu gihe nk’ icyo?

Mu nkuru yakozwe n’ikinyamakuru Huffington Post kivuga ku bintu bisa nk’ ibyo bitandukanye, kikaba  gitanga inama ko mu bibe bisa nka biriya, abayeyi bagakwiye kujya bafunga amadirisha  neza mu gihe cy imibonano mpuzabitsina. Ikindi ngo ni ukuganira kweruye hagati y’abyeyi n’abana kuri iyo ngingo, hirindwa ko mu gihe bakumva ibyo ababyeyi babo bakora bahamagara nk’uko byabaye.

Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • no murwanda izo cas zirahaba ahubwo nuko abanyarwanda banga kwiteranya ariko akenshi usanga nabo bibabongamiye

  • Ariko mu Rwanda naho bijya biba kandi bo ntibibuka ko n’aabaana baaryamye hafi yabo gusa bo aho batandukaniye n’abazungu ni uko bo badasakuza cyane ahubwo ibyo baba barimo gukora nibyo bisakuza cyane bigateza abana umutekano muke gusa umuco w’ikinyarwanda utuma abaana baryumaho!!!!

  • utazi ikimuhatse akora nk’ibi uyu mwana yakoze,ni inkunguzi!

  • Agomba kuzirikana ko hari umwana hafi ye , ibyiza yajya kure y’umwana we.Naho kugabanya ijwi , nawe siwe aba yagiye mu yindi
    si.

  • Mukuri ntabwo twarenganya nyiri gukora igikorwa cyangwa nyirigukorerwa igikorwa kandi nuwo mukobwa ntabwo ari urusaku rwamuteye ibyo ahubwo ni impunwe!Sorry!

  • Umwana yumvise se na nyina babikora kinyarwanda,arababaza ati”Ko mukoma mu mashyi mutabyina?”

  • Umwana ararengana.imyaka 15 nimyinshi mubyumve, byongeyeho USA!!!! nawe byagutera akantu en+ c “est sa maman ….

  • umwana ararengana yari akeneye kwiruhukira gusa ntawamenya wasanga yari yafushye doreko imyaka 15 muri U.S.A ari myinshi ariko na mére we ni sina makosa kuko yari mw’isi ya babiri gusa yagomba kubitekerezeaho mbere yigihe agafata icyumba kitegereye icyumwuna we. PEACE

  • Iyo aba ari jye Gatera,simba nararindiriye ko inkuru igera kuri Polisi,mba narakoze n’ako gatavu(nako agakumi),nkagahara iyo gapfura nkagatera inzanage-nzanamabondo(bunwa bwa ntawuyanga)ubundi nyina yatera nako kakajya kikiriza njye nkaririmbisha!

    • Wamutera uri Gatera too!

  • aha mbigire nte iyo mpaba ko uyu mwana mba naramuhojeje aho kwitabaza polisi

  • kuvuga ubusabyo murabishoboyef

  • ntabwonawe mwa murenganya kuko nawe siwe wamwanawerero inama naguha nujya utuza

  • Niba bishoboka mwakuraho iyo E-mail kuko kuri nyirayo arikibazo.

  • birababaje tujye twiyubaha nubwo bitoroshye kwihanganira biriya bintu mu gihe birimo kuba kuko biba ari hatari!!!!!!!!!!!!!!!!

  • hahahaha bage bamenya ko abana nabo baba bafite umubiri nabo

  • Abanyarwanda bagira umuco ngo Byumvuhore ariko abana barahashirira cyane ndetse bakagira n’amatsiko!

  • Mugerageze kumenyesha abashomeri akazi kagezweho none se nawe. imyanya yo muri rimwe iracyarangwa kuri site yanyu kandi yararangije manda!

    you must update it.

  • WA MWANA WE POWA BURYA NGO UTAZI IKIMUHATSE AYIREBA IGITSURE

  • iyo mpahinguka ngo nange nshyiremo music tureba unanirwa mbere imboga nkizo sesha zijya ziboneka

  • ahubwo bage bobikora mubwumvikane

  • hari umugabo i kgli wabikoraga bikavuga cyane umukozi we w’umukobwa akabyumva,bukeye nawe kwihangana biramunanira pe!Yaje kubyuka mu gicuku asanga umuboyi baturanye,barabitunganya nabo,mu kugaruka sebuja amwumva asimbuka igipangu akeka ko ari umujura yari amurashe habura gato(uwo mugabo ni umurashi).Icyambabaje ni ukuntu yamuhondaguye!Ngaho rero tekereza ari umukobwa wawe watumye ajya kwirongoza gutyo!!!!!!!Faites attention.

  • ababyeyi mujye mumenya kabisa kugira akabanga,none ntimuzi umwana wajyaga aganiriza bagenzi be ngo iyo ise yaje(avuye isafari dore ko yari umu chaufeur),we na nyina barara bakoma mu mashyi,ngo nyina akajya yiruhutsa?Cyangwa se, nimwubake amazu y’imitamenwa muve muri nyakatsi!

  • Uriyamwana yarahubutse yarikubanza kwihaniza nyina.

Comments are closed.

en_USEnglish