Digiqole ad

Shaquille O’Neil yambaye akenda k’imbere kuri TV nyuma yo gutsindwa intego

Shaq ati: “ndi umugabo w’ijambo”. Niryo jambo yavuze ari gukuramo ipantaro maze ajya imbere ya za Camera yambaye agakabutura k’imbere gusa.

Shaq yambaye ibutura y'imbere gusa
Shaq yambaye ibutura y'imbere gusa

Ni mu kiganiro kitwa “Inside NBA” kuri TNT, cyari cyatumiwemo ibihangange Shaquille O’Neil na Charles Barkley. Akakunzi b’iki kiganiro ariko, ngo n’ubusanzwe iyo aba bagabo batumiwe bombi baragikunda cyane kubera uturingushyo twabo bombi.

Ni iki cyatumye Shaq amanura ipantaro agasigarana agasamamagara?

Shaq na Chuck (Charles Barkley) bateeze ku bakinnyi babiri b’amakipe yariho akina igihe bari mu kiganiro kuwa gatanu,  abo ni Kevin Love wa Minnesota Timberwolves na Blake Griffin wa LA Clippers.

Shaq avuga ko Blake Griffin agomba gutsinda, naho Barkley we ati ni Kevin Love utsinda. Bemeranya ko utsindwa ari buvanemo ipantaro akajya imbere ya Camera. Abahanga bavuga ko iki kiganiro cyabo kiba gikurikiwe nibura n’abantu miliyoni imwe, ku bw’amahirwe ngo kiba amasaha abana baryamye.

Muri uyu mukino Kevin Love yatsinze amanita 17, mu gihe Griffin yatsinze 21 wenyine, bityo Shaq yari yatsinzwe intego ye. Mu gihe bumvaga bidashoboka ko yiyambura yahise akuramo ipantaro batareba maze ahaguruka yayivanyemo.

Charles Barkley byaramutunguye cyane, kubona Shaq agenda imbere ya Camera yambaye ako kambaro gato n’ikoti, imbere y’abantu benshi cyane baba babakurikiye.

Shaq akaba yarageze imbere ya Camera agacinya akadiho ka kizungu akoma amashyi n’akavugirizo, ariko akanagira ati: “ Am a man of a word

Rubanda rurumirwa! Reba video.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • turabashimiye. ariko aha ngaha iyinkuru ntago bisobanutse neza, kereka niba bari bateze ibyitwa Qui perd gagne, kuko dukurikije ibyanditse munkuru, bigaragara ko Shaq ariwe wari watsinze.(Ariko iyo urebye video usanga ikosa ryarabaye iryamanota yanyuranyijwe). byakabaye byiza bikosowe.

  • !!!

Comments are closed.

en_USEnglish