Whitney Houston yashyinguwe iruhande rwa se John Houston

Benshi kwisi bamenye ko igihangange muri muzika Whitney Houston yashyinguwe kuri iki cyumweru mu rukerera (kuwa gatandatu nimugoroba i New Jersey,US). Nyuma y’icyumweru kimwe cyuzuye, umubiri we wasohowe mu isanduku y’umuringa mu rusengero yaririmbiyemo bwa mbere ari umwana muto. Abarinzi icumi bari bakikije iyi sanduka kugeza ishyizwe mu mva iruhande rwa se wahoze ari umusirikare […]Irambuye

Kagame i Cotonou mu kwiga ku mutekano wa Africa

Kuri uyu wa gatandatu i Cotonou muri Benin habereye inama nto ya bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Africa, yo kureba uko umutekano ku mugabane  ubu wifashe. Abo niba president Idriss Déby wa Chad, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Paul Kagame w’u Rwanda, Jacob Zuma wa Africa y’epfo, Ellen Johnson […]Irambuye

Rusizi: Komite ya Cooperative yahagaritswe kubera kunyereza 2 800 000Frw

Tariki ya 15 Gashyantare 2012, nibwo hamenyekanye ko ibyo abanyamuryango bakundaga kuvugira mu ntamatama ko umutungo wa Koperative yabo wacunzwe nabi byabaye impamo. Nyuma y’igihe kitari gito abanyamuryango ba Koperative ikora umurimo wo gutwara abagenzi hakoreshejwe imodoka zo mu bwoko bw’Amavoiture  Kamembe-Bugarama “CETEVEREBU”, bavuga ko bakemanga imicungire mibi y’umutungo wabo, ibyo bikaba byaranakuruye ubushyamirane hagati […]Irambuye

KIYOVU yananiwe gutsinda Simba SC

18 Gashyantare – Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sport imbere y’abafana bayo, ntibashije kwegukana amanota atatu imbere ya Simba Sport Club yo muri Tanzania, umukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Wari umukino ubanziriza uzabera i Dar es Salaam wo mu makipe yabaye ayambere iwayo, CAF Confederation cup. Ikipe ya Kiyovu ikaba yabuze uburyo […]Irambuye

Nubwo nta maboko n’amaguru agira ntibimubuza kwishimana na Madam

Nick Vujicic ni umunya Australia wavukanye ubumuga bwo kutagira amaboko ndetse n’amaguru. Yagaragaye yishima mukwezi kwa buki n’uwo baherutse kurushinga. Nick ukora ubuvugizi bw’abafite ubumuga ku isi, akanagira ikigo gikora ubuvugizi kitwa “Life Without Limbs” yagaragaye afata amafoto ya Kanae Miyahara beherutse kurushinga tariki 12 Gashyantare uyu mwaka. Mu byishimo byinshi aho baherereye mu birwa bya […]Irambuye

Umujyi wa Kigali wakanguriye abanyeshuri kugira isuku

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakoze igikorwa cyo gukangurira abanyeshuri n’abarezi bo mu mujyi wa Kigali isuku. Mu gihe yasuraga Ikigo cy’amashuli cya EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele yamenyesheje abayeshuli ko nabo bafite uruhare rwo gutezimbere isuku mu Mujyi wa Kigali banakangurira ababyeyi babo […]Irambuye

Inzu ndangamurage ya Olympic mu Ubugereki yasahuwe n’abajura

Kuri uyu wa gatanu, abajura babiri kabuhariwe bonyine babashije gufunga umurinzi w’inzu ndangamurage y’ahari itangiriro ry’imikino Olympic mu majyepfo y’Ubugereki, biba ibintu 60 biranga itangira ry’iyi mikino. Ministre w’umuco mu Ubugereki Pavlos Geroulanos yahise yegura nyuma y’ubu bujura bwakorewe inzu ndangamurage iri mu zimaze igihe kinini ku isi. Agaciro k’ibyibwe ngo ntikarabarurwa ariko, ngo harimo […]Irambuye

Aba avocats sans frontiers bangiwe kuba ‘inshuti z’urukiko’ mu rubanza

Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’Ikirenga rwangiye abunganizi batatu mu by’amategeko b’umuryango w’Avocat Sans Frontiére kuba “inshuti z’urukiko” mu rubanza ruregwamo abanyamakuru babiri, nkuko bari babisabye. Abaregwa, Agnes Uwimana umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo na Saidath Mukakibibi Umwanditsi mukuru bari bazanywe mu rubanza rwabo kuri uyu wa gatanu nubwo nta jambo bahawe. Abacamanza mu gusesengura uko uburyo bwo kuba […]Irambuye

FBI ishobora gufunga Internet ku bihugu byinshi tariki 8 Werurwe

Ibiro by’ubutasi bya Amerika FBI (Federal Bureau of Investigation) bishobora vuba aha kugomba gufunga ububiko bw’amazina y’imbuga za Internet, ibyo bita “Domain Name System servers” ibi byatuma internet ihagarara kuri miliyoni nyinshi cyane z’abakoresha internet ku Isi. Ubu bubiko bw’amazina y’imbuga za Internet (Domain Name servers) bwashyizweho na FBI mu mwaka ushize  mu kwirinda ikwirakwiza […]Irambuye

Umuhanzikazi Ciney agiye gukomereza amashuri muri GABON

Ciney ni umwe mu bakobwa bakora umuziki wa Rap bari kumenyekana mu Rwanda, yatangarije UM– USEKE.COM ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye agiye gukomeza kwiga muri Gabon, ariko atazahagarika muzika nk’impano ye. Amazina ye yitwa UWIMANA Aisha, yavutse  tariki 5 Nyakanga 1992 i Libreville muri GABON aho umuryango we wari utuye, umuryango we waje mu Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish