Digiqole ad

Amavubi yo guhangana na Nigeria yahamagawe

Kuri uyu wa kabiri, umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu kwitegura ikipe ya Nigeria. Mu bakinnyi 30 bahamagawe mu myitozo, abagera kuri 18 nibo azasigarana ku mukino wa tariki 29 Gashyantare uzamuhuza na Nigeria i Kigali.

Umutoza w'Amavubi Mico muri gahunda yo gutsinda Nigeria
Umutoza w'Amavubi Mico muri gahunda yo gutsinda Nigeria

Mu bakinnyi bahamagawe abatunguranye ni Sadou Boubacar waherukaga mu Amavubi kubwa Blanco Tucak mu 2010, igihe cy’abakinnyi nka Ntaganda Elias, Ndikumana Hamad, Eale Lutula Jean Paul n’abandi.

Undi mukinnyi watunguye benshi, ni myigariro Bamuma Bercy, ubu yitwa Jonas Nahimana, uyu mucongomani wahoze ari myugariro mu ikipe ya Atraco (yasenyutse) ubu akina muri AC Leopards-Kenya, niwe uherutse kwandikira FERWAFA mu mpera z’umwaka ushize ayibwira ko ameze neza mu kibuga bishobotse yahamagarwa mu Amavubi.

Igishimishije muri iyi kipe ni ihamagarwa ry’amazina atamenyerewe cyane mu Ikipe y’igihugu nka Pascal Dukuzeyezu, Patrick Umwungeri, Havugarurema Jean Paul, Nsabimana Eric, Farouk Ruhinda na Bayingana Bonny wanifuzwaga na Uganda Cranes.

Benshi muri aba bakinnyi ni abasore bakiri bato bafite igihe cyo gukinira Amavubi mu myaka iri imbere niba nta gihindutse.

Abazamu

  1. Jean Claude Ndoli (APR FC)
  2. Jean Luc Ndayishimiye (APR FC)
  3. Pascal Dukuzeyezu (Kiyovu Sports)

Myugariro

  1. Soter Kayumba (Etincelles FC)
  2. Eric Gasana (APR FC)
  3. Solomon Nirisarike (Isonga FC)
  4. Emery Bayisenge (Isonga FC)
  5. Gabriel Mugabo (Mukura VS)
  6. Patrick Umwungeri (Kiyovu Sports)
  7. Ismail Nshutiyamagara (APR FC)
  8. Sadou Aboubacar (Oman)
  9. Jonas Nahimana niwe Bamuma Bercy (AC Leopards – Kenya)
  10. Ngabo Albert (APR FC)

Hagati

  1. Jean Baptista Mugiraneza (APR FC)
  2. Hussein Sibomana (Kiyovu Sports)
  3. Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sports)
  4. Hegman Ngoma (APR FC)
  5. Eric Nsabimana (Isonga FC)
  6. Jean Paul Havugarurema (La Jeunesse)
  7. Jerome Sina (Rayon Sports)
  8. Haruna Niyonzima (Yanga – Tanzania)
  9. Charles Tibingana (Proline – Uganda)
  10. Jean Claude Iranzi (APR FC)
  11. Farouk Ruhinda (Isonga FC)

Rutahizamu

  1. Elias Uzamukunda (AS Cannes – France)
  2. Dady Birori (AS Vita – DR Congo)
  3. Meddie Kagere (Police FC)
  4. Bokota Labama Kamana (Rayon Sports)
  5. Bonny Bayingana (Express – Uganda)
  6. Olivier Karekezi (APR FC)

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyiza kubahiganjemo abana bakiri bato hakabamo nabakuze baha experiance abato amavubi tukurinyuma

  • iyo team ntacyo ibaye ariko yurategereje intsinzi

  • Nibura tuzabona mo abakinnyi bake bazi kuririmba neza indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu Rwanda nziza. Naho ubundi bajyaga barya iminwa bikadutera isoni! Bizagenda biza gakegake!

  • kuki bahamagara abazamu badakina kandi hari abakina nibahamagarwe abega nawe atangiye gukora nkibya kazura twa

  • Ntabwo Nigeria kuyitsinda ari igitangaza kuko ubu umupira ukinwa n’abasore bagifite umwuka kandi turabafite.gusa MICO ntazatinye gukinisha bariya bana ngo arashaka ba OLIVIEUX(Iryo zina nanditse sinibeshye nzi uko baryandika)na ba mzee Sadou.Turashaka intsinzi yateguwe kandi izaramba kabone niyo yazatangira kuboneka mu myaka itanu.

    • NONE SE IZINA NINDE WARIKUBAJIJE?

  • MUZASHYIREMO NA EPHREM

  • aba basore bacu n’abatoza babo tubagirire ikizere ubushobozi barabufite ngira ngo murazi neza ibyo Zambia yakorereye amakipe yitwa ko ari ibigugu,ruhago si amateka cg izina igira uko igenda iyo wakoze ubona umusaruro,bityo rero abasore bacu turabizeye kdi dutegereje resultat ya match kdi tukayakira uko yaba imeze kose kuko football byose birashoboka,gusa twese abafana duhaguruke dushyigikire equipe nationale yacu aho kwibona muri Chelsea,MANU,BALSA etc,nibyiza gufana ariko ubu noneho ni patriotisme tugomba kugaragaza nababwira iki rero ntimukabaze amavubi intsinzi mwiryamiye iwanyu cg mwibereye imbere ya ecran ni nka wa mubyeyi wohereje umwana kwiga ntabikoresho yarangiza ati mwana uri umuswa,abanyarwanda mwese mbakanguriye guharanira ishema ry’Igihugu cyacu.

  • iyi team ninziza ariko igizwe nabakinnyi batamenyereye kandi bakiri bato.kubwange ndabona nigeria iyi team yacu itayibasha nikora ishyano izanga kandi nabyo birikure niba ntagihindutse nigeria izadutera byinshi cyaneee kuko ifite impamyi yuko itagiye muli CAN JYE NKUSADA NAHA ABAYOBOZI BUMUPIRA MURWA BASHAKA CASH BAKANYARUKIRA MULI BRAZIL BATUZANIRA NIBURA ABAKINNYI BA4 BABIZI KUKO NDABIZI BIRIYA BIGABO BYOMULI NIGERIA BITINYA ABANTU BAKISHA MUMUTWE MWABONYE GABON NUBWO ITATWAYE CAN YABEREYE IWABO NIBURA YABASHIJE GUTSINDA ABARABU NIBAMWARITEGEREJE NEZA NUMBER9 WA GABON NAGO ARUMWENE GIHUGU NUMUHASHYI KANDI ARABIZI PE.IKINDI TWAKORA IBYO BIDASHOTSE TWAREKA TUZAJYA DUTSINDWA ARIKO TEAM IKAGUMA ARIMWE NTA CHANGEMENT NYINSHI ZIBAMO NYUMA YIMYAKA MIKE TWABA DUFITE TEAM IMEZE NKIRIYA ZAMBIA IDATINYA ABAKINA IBURAYI BIRI NI UKUMENYERANA CYANE.NAHUBUNDI BIRI DUSABA IRI TEAM NINZOZI NAHUBUNDI BARIYA BANA BISONGA MWIJUJEMO MURABARUHIRIZA UBUSA AHUBWO BAZAKURA IMVUNE KUBERA GUKINA NABIRIYA BIGABO

  • iyi kipe ni nziza ahubwo umutoza nakore iyo bwabaga arebeke yazakora amateka hagije naho ubundi turi kumwe n’abafana bose bamavubi mukomere.

  • umukino wa nigeria ntukeneye abana ukeneye abakinyi bafite ubunararibonye.bariya bana ntibaragigira ubushobozi bwo gukina na obefemi naba yakubu na ba obi

  • Ibyaribyo byose, n’abanyarwanda bagera kuri 90% reka abe aribyo tumenyera kugeza aho tumenyeye umupira. So ikipe yitoze ubundi umupira buriwese yawumenya ahawe umwanya. Aba mercenaire babe bacye.

  • ubundi muri iyi afurika yacu umukinnyi ,n’umuntu ufite ubunararibonye mumupira. naho kuvuga ng’umwana w’imyaka19,ntacyo bivuze imbere ya obafemi

  • umutoza w’amavubi narebe abafite uburambe muri ruhago

  • gukinisha abana ni byiza ariko hagaragayemo n’inararibonye nka ba karekezi,n’abandi n’iyo batakina igihe kirekire,ariko hari umusaruro biha ikipe.

Comments are closed.

en_USEnglish