W.Houston: Ibiyobyabwenge byamuvanye kuri 100M US$ bimugeza kurupfu
Bimaze kumenyekana ko Whitney Houston yishwe n’uruvange rw’ibiyobyabwenge n’inzoga, atishwe no kuba yarasanzwe yarengewe n’amazi mu bwogero bw’icyumba cye. Isuzuma ryasanzwe nta mazi ari mu bihaha bye yameza ko yapfiriye mu mazi. ahubwo ko yapfuye mbere yo kurengerwa n’aya mazi.
Uruvange (Cococktail) rw’ikiyobyamwenge bita ‘Xanax’, Cocaine n’ibindi, ndetse akarenzaho inzoga zikarishye, nigbyo bya nyirabayazana y’urupfu rwa Whitney Houston, rwatumye umukobwa we nawe ashobora kwiyahura adacungiwe bugufi.
Biratangaje cyane ku muririmbyi wabaye urugero rwa Aliyah, Christina Aguilera, Jennifer Hudson, Mariah Carey n’abandi benshi, kuba yishwe n’ibiyobyabwenge yishoyemo mu myaka 20 ishize ntihagire umufasha kubikira.
Uyu muririmbyikazi, yigeze kugera ku mutungo wa Miliyoni 100 z’Amadorari, zose zagiye ziyoyokera mu biyobyabwenge bya Cocaine, kugeza ubwo apfiriye muri Hotel yarihirwaga n’abashakaga kuzamwungurkiraho mu biriro bya Grammy Award byabaye amasaha make nyuma y’uko apfa.
Whitney Houston,48, inzu ye iri muri Leta ya New Jersey yari hafi gufatirwa burundu nkuko byagendekeye indi yari afite muri Leta ya Atlanta mu mwaka ushize.
Mu myaka 8 ishize, yajyanywe mu nzu zifasha abanywa ibiyobyabwenge byinshi n’abafite ibindi bibazo byo mu mutwe, inshuro 3.
Nubwo mu myaka ibiri ishize yinjije miliyoni 28 z’Amadorari muri ‘Tourné’ yakoreye ahatandukanye ku isi, aka kayabo ngo kayoyotse kubera inshuti mbi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuki nta muntu wamwitayeho ngo amufashe?
Umwana w’umuririmbyikazi w’indirimbo z’Imana Cissy Houston,78, ntiyari acyumvikana na nyina kuva mu myaka yaza 80 ubwo yavaga mu nsengero agata muzika y’Imana yazamukiyemo agatangira kuririmba n’ibindi.
Kuba ikirangirire no kugira byinshi bimureba birimo n’urugo rwe na Bobby Brown rwaje gusenyuka mu 2007, byatumye Houston umuziki we usubira hasi, yishora mu biyobyabwenge ijwi rye rirangirika. Asigara ku izina ariko nta gifasha cya kivandimwe.
Inshuti aheruka ni uwahoze ari umuraperi (Rapper), Ray J, 31, wabaye ikirangirire kubera gukora amashusho y’imibonano mpuzabitsina mu ngo (Homemade sex tapes) ibi byatumye Kim Kardashian amenyekana.
Ray J, ni mubyara wa kabuhariwe mu gukoresha ibiyobyabwenge Snoop Dogg. Iyi nshuti baribamaranye imyaka hafi 3, siyo rero yari kumufasha kugaruka mu buzima bwiza.
Yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge
Mu 2009 yemereye Opprah Winfrey mu kiganiro cye ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge, mu 2010 yananiwe kujya muri Concert i Londres kubera guta ubwenge yabitewe no gukoresha byinshi.
Mu 2011 yiyemereye ko mu myaka y’1995 yanywaga byibura inshuro imwe cocaine. Ubu mu 2012 bigaragara ko yari atarabireka. Amasaha 48 mbere y’uko apfa yagaragaye mu rubyiniro rwo muri Hollywood yasaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse afite amahane kuko yari hafi kurwana n’umwe mu bari baje kwishimisha aho.
‘Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo’
Niko abanyarwanda babivuga, bashaka kuvuga urugero ababyeyi baha abana babo. Umukobwa umwe rukumbi wa Whitney Houston, Bobbi Kristina ubu ni inkumi y’imyaka 19.
Mu mpera z’umwaka ushize yagaragaye mu mafoto n’inshuti z’urungano rwe afite Cocaine mu birori, ndetse yiranguza amayoga akaze cyane.
Umwe mu nsoresore bakundanye n’uyu mwana wa Houston yabwiye National Enquirer magazine ati: “ Krissi yokamwe na Cocaine. Nagerageje kumubuza biranga, ibyo yavugaga gusa ni: ‘Am just like my mother!’”
Uyu musore avuga ko byari bigoye kumuhagarika kugura inzoga na Cocaine kuko nyina ngo yamuhaga amadorari 1 000 US$ (hafi 600 000Frw) buri cyumweru.
Houston n’abe rero nubwo ari ibyamamare, bafite umuryango ukomeye kandi ufite ubutunzi, ntawabashije kumukiza aka kaga k’ibiyobyabwenge, ndetse uko bigaragara niyo nzira n’umukobwa we arimo.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Imana itabare uriya mwana kuko nawe siwe ni nyina wabikoze!ukuntu yaririmbaga neza!
Ntimugafate ubuzima bw’umuntu ngo mushakemo ibibi nkaho ntacyiza yigeze akora, kuva kunkuru yanyu ibanza mwakoze uko mushoboye mushyiraho amafoto ye atari meza, ntawutabizi ko yagize ibyago akanywa ibiyobyabwenge, yewe nutabizi ngirango mwabimweretse bihagije, ariko se mushobora kwerekana na coté positif ye ko nzi neza ko ariyo nini kurusha negatif, erega buri wese ugiye kumushakamo ibibi ntiwabibura ariko nibura mwishaka kwerekana ibibi gusa kandi yarafite nibyiza byinshi, indirimbo ze zafashije benshi, yari afite ijwi ritagereranywa, niwe mudamu wabonye ibihembo byinshi kwisi murwego rwa muzika(guiness des records, n’ibindi byinshi. Murakoze
KURI RUNO RUBUGA,SOME COMMENTS AND SOME “IMIGANI” SUCH US
-” INKUBISI YAMABYI IRAYITARUKIRA”
SHOWS REALLY UBUGOME BWABANYARWANDA!! NKUBU UNO MUGANI NINDE WAWUHIMBYE???
ISI IRARIRA KO BABUZE UMUNTU WINGIRAKAMARO , ARIKO NDEBERA TWE COMMENT TURI KWANDIKA! UMO MUNYAMAKURU NAWE REBA AMAFOTO YASHYIZEHO!! WAJYIRANGO YARI UMU STAR MU KUNYWA IBIYOBYABWENGE!! NONEHO KURIRIMBA BIKAMUGWIRIRA!! EN GENERAL UBURIRIMBYI BWE NIBWO BWAGOMBYE KUVUGWA KURENZA DRAGS KUBERA KO IGIHE KININI CYUBUZIMA BWE YACYIMAZE ARIRIMBA
jeanne ,houston yararirimbye ariko ariyishe kandi asize yangije numwana we ni yo mpanvu ibyo azize aribyo byibukwa kurusha ibyiza yakoze cyane ko nta nicyo byamugejejeho kuko umutungo we yawumariye mu biyobyabwenge none akaba asize imitungo ye itezwa cyamunara.
njye urupfu rwa houston ni mugabo we niwe wabimwigishije none reba biramwishe erega hari abantu drogs zifata byahatari kubireka bikanga urabona bobbi atarirwa azenguruka isi none we biramwirengeje bifashe numwana wabo igendere isi ibuze umuhanzikazi utazibagirana mu mitwe yabenshi
uyu munyamakuru arihuse cyane mu gucira
Whitney urubanza.Amakuru yose ari kuvugwa mu bitangazamakuru byizewe (CNN,CBS,TMZ) ndetse n’atangwa na Police ya Beverly Hills 5aho yapfiriye) arahuriza ku ko nta kintu na kimwe kiyobwa ubwenge cyangwa gisindisha basanze hafi ye, ko ashobora kuba yazize imiti yari afite yandikiwe na muganga.Ahasigaye ngo bose bategereje ibyo abaganga bazapima umurambo bazemeza.None mwe ibi mwe murabyemeza mubikuye he???
murakoze rata kuduha aya makuru, naho mugenzi wanjye uvuga ngo ntimwavuze coté positif mu nkuru ishize mwari mwavuze ibyo yagezeho, gusa icyo shaka gusaba abasoma iyi nkuru barebereho ukuntu ibiyobyabwenge ari bibi babyirinde!!! reba nawe ukuntu bimwangirije ubuzima aka kageni. Imana itabare isi.
Ubundi baravuga mu kinyarwanda ngo inkubisi y’amabyi irayitarukiriza pe. Houston yariyishe rwose, kwishora mu biyobyabwenge bigaragara ko yari yarabigize umwuga.Ni yigendere asigiye isi yose agahinda.Aha naha impanuro abahanzi b’abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abanyarwanda kazi, kuba umu star si ukwambara ubusa cg kunywa urumogi kuko mubonye ko byose bigira uruhare mu kwangirika k’ubuzima.Mujye mwirinda ikintu cyatuma mwangirika ku mubiri wanyu ndetse no kuri roho.
Sha ntacyo umuntu yavuga kuko kwisi hose baravuga ko ari ibiyobyabwenge azize none n’uriya mukobwa mwiza nawe aragutera ikirenge mu cyanyina nonese ni nka wa mufaransa wavuze ngo “Telle fille, Telle mère”. ibigo bishinzwe kugarura bariya bantu muburyo bwiza bumucungire hafi nawe arakurikira nyina kuburyo bwihuse cyane, nako ngo kunywa ibiyobyabwenge ngo ni amajyambere ahubwo ni amajyanyuma, Uwiteka yirinde abamwemera
If some one does not know where is heading the road will take him/her there.
So her choice to become a drugaddicted has helped her to get the quick road to death. R.I.P and all of you pray for her daughter coz she is still young and needs more care not like her mum.
yeah, ki cherche trouve, et ki trouve supporte.RIP
DON’T RUSH TO SAY THAT YISHWE NIBIYOBYABWENGE KUKO VOA BAVUZE KO HAZATANGAZWA ICYAMWISHE NYUMA YA 4 OR 6 WEEKS, MUJYE MUMENYA KO MUSOMWA NABANTU BENSHI SO NTIMUGAHE ABANTU AMAKURU MWIKURIYE MU MUTWE. HAPPY VALENTINE’S DAY
URAKOZE STOP WE!!!!!! NI NAMAKURU SE ARI KWANDIKA KO WAGIRANGO ARI KUMUBURANYA!!(UMUNYAMAKURU CYANGWA UMUSHINJACYAHA??))
UNO MUNTU WANDIKA KURI IKI KINYAMAKURU NTA KIGENDA!! NIBWO NABONA UMUNYAMAKURU UTINYUKA KWANDIKA OPINIONS ZE!!!!! AMAKURU NKUNDA KUREBA ARANGIRA NIBAZA ICYO UMUNYAMAKURU ATEKEREZA KUBYO AMAZE KUVUGA??? ARIKO UYU WE!! ARI KUVUGA NICYAMWISHE pOLICE ITARAGITANGAZA!!!!!
Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira!
imana imuhe iruhuko ridashira
Ibaze disi ko yaririmbiraga Imana akabivamo ajya mu bidafite umumaro none reba iherezo rye! Abava mw’isezerano ari nta mpamvu dore uko bimera. Mureka tugume mu Mana twubahe amategeko yayo tuzabona umugisha, naho satani we nta kindi ahemba ahemba urupfu, aragushukashuka akakubeshyeshya icyubahiro amafaranga no kwamamara yarangiza akakwisasira. Erega ngo yanga abantu kuko Imana yabaremye mw’ishusho yayo, yabonye Imana ibateganiriza ibyiza nawe arahaguruka ngo barye ndye! Ariko nitwe dufitemo amahitamo Imana yashyize inzira ebyiri imbere yacu duhitemo inziza kandi nubwo rimwe na rimwe bitoroha ngo dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Duharanire kuzagira iherezo ryiza!!!
Kuri iriya photo ibanza umurebye yarashize, nta maraso afite, uretse ko ibuye rimeneka urwondo rugisukuma ariko urabona ko any time ashobora kugwa muri coma.
sarah uwo mugani wakoresheje na contexte wawukoreshejemo birajyanye kweli?qu`est ce que t`a voulu dire ?
gupfubusa wari wihaye biragatsirwa numusaza kakame udushishikarizaq kwiyubaba ibaze gusimbuka umuhoro numuhoro ukicwa nimyotsi ?? inzoga nibindinkibyo
Kant, urakoze gushima umugani nakoresheje. J’ai voulu dire ngo ” Na gusa rurajana” bivuze ngo ntabwo turi kumuvugiraho kuko natwe tutanywa ibyo biyobyabwenge turapfa cyangwa tuzapfa.
Gupfa ubusa nk’uruhu rw’imbwa ni bibi!!