Kigali: Magasine nshya ku buzima na Diabetes yatangijwe na ARD
Kuri uyu wa kabiri muri Hotel Tech ishyirahamwe ryo kurwanya Diabetes mu Rwanda ryatangije ikinyamakuru (Magasine) cyandika ku ndwara, na diabetes by’umwihariko n’uburyo bwo kuyirinda.
Iki kinyamakuru kitwa EUREKA HEALTH MAGASINE, kizajya gisohoka buri kwezi. Gitanga inama ku buryo abantu bafata amafunguro yabarinda indwara nka Diabetes, umubyibuho ukabije ndetse n’umutima.
“gufata amafunguro arinda indwara nka Diabetes ntibisaba kuba ufite amafaranga menshi, kuko ushobora kuba ufite amafaranga menshi kandi ukarya ibigutera indwara” ni ibyatangajwe na Gishoma Francois mu muhango wo kumurika iki kinyamakuru.
Iki kinyamakuru kikaba gifite ikiguzi cy’amafaranga 300Frw, kikaboneka ku kicaro cya Association
Rwandaise des diabetiques ku kinamba ugana ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Muri uyu muhango wari watumiwemo abaganga b’ibitaro bitandukanye, Rwandan Diabetes Association yafunguye ishami ry’imirire (Service de nutrition) izajya ifasha mu gutanga inama ku mirire irinda cyangwa ifasha abafite uburwayi bwa Diabetes.
Association Rwandaise des Diabetiques, ubusanzwe ikaba ifite ivuriro rifasha abarwayi ba diabetes mu Rwanda, itanga kandi inama ku kwirinda iyo ndwara.
Muri numero ya mbere y’iki kinyamakuru, hasobanuwemo Imvano n’amateka y’indwara ya Diabetes, indwara ya Diabetes yo mu bwonko, havugwamo kandi imyitozo ngororamubiri yakorwa n’abagore batwite n’ibindi.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Bravo the this news paper!
I am not specialist in Diabetis but i am food technologist interested in low calorie food research projets among many others. I would wish to know how i can publish some articles in that news paper ?
Maze kubona ikiribwa cyafasha abarwaye indrwara nka diabete.
Comments are closed.