Digiqole ad

Muri 24 bashakaga kuba Miss RTUC abagera ku 8 bavanywemo

Mu nkumi n’abasore 24 bifuzaga kuba Miss na Mr ba Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli abagera ku 8 bavanywe mi irushanwa kuko batujuje ibisabwa nkuko byemejwe n’abategura iki gikorwa, kuri uyu wa gatanu.

Kuir uyu wa gatanu mu nama yateguraga itorwa rya Miss RTUC
Kuir uyu wa gatanu mu nama yateguraga itorwa rya Miss RTUC

Miss RTUC azatorwa ku nshuro ya kabiri tariki 9 Werurwe muri Sport View Hotel nkuko byemezwa na Kabera Callixte umuyobozi wa Kaminuza ya RTUC.

Muri iri rushanwa rizatorwamo Nyampinga na Rudasumbwa mu basore ba RTUC, abazatorwa batezweho kuzakora igikorwa cyiswe Miss&Mr Week, ni icyumweru cyo gukora ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro.

Umwe mu bahatanira kuba Miss RTUC, Clementine Judith, 22, yatangarije UM– USEKE.COM ko kuri we guhatanira uriya mwanya atari uburanga gusa ahubwo ko n’imigenzo myiza ikwiye kurebwa.

Yagize ati: “ Ndamutse ntowe kuba Miss RTUC numva mubyo nakora harimo guharanira iterambere ry’igihugu cyanjye kurusha kubigendera gusa

Clementine wemerewe guhatanira kuzaba Miss RTUC
Clementine wemerewe guhatanira kuzaba Miss RTUC

Muri iki gikorwa kiri gutegurwa, hazagaragazwa urugero mu gutanga serivsi nziza kuri buri wese, no kuri ba mukerarugendo binjiriza igihugu ubutunzi. Kikaba cyahawe insanganyamatsiko igira iti:”twiyubakemo umuco wo gutanga servisi nziza’’.

Muri iyi nama yanzuraga ku migendekere y’igikorwa cyo gutora Miss RTUC, bishimiye ko abatowe ubushize bagize uruhare mu kumenyekanisha iriya Kaminuza n’ibikorwa byayo muri rusange. Bakaba kandi barafashije abana b’imfubyi ndetse basura ababana n’ubumuga bavanye ku rugamba.

Igikorwa cya mbere cyo gutora Miss RTUC cyaherukaga kuba ku ya 2/10/2010, aho cyatwaye akayabo k’amafaranga agera kuri miliyo zirindwi. Ubu abagiteguye bateganya ko kizatwara agera kuri miliyoni 11.

Callixte Kabera umuyobozi wa RTUC avuga uko bateganya gukora itorwa rya Miss RTUC
Callixte Kabera umuyobozi wa RTUC avuga uko bateganya gukora itorwa rya Miss RTUC

Dadddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ubwiza ni agakiro umuntu yihesha kubera ibitekerezzo nimikorere ye rwose.good!!

  • Murakoze ese? Miss tumenyereyeko arumukobwa murwego rwigihugu ahabwa ibiro akoreramo muma universte murabigira n’umuhungo wabaye mr arabihabwa mwansubije

  • abanyarwandakazi nibeza pe

  • Aka kana ni keza da!!!!!!!!!!!
    ariko ubwiza bwa mbere n’umutima(Bonte)kuko imyifatire y’abakobwa iri hanzaha iteye ubwoba.

  • muzibuke na RTUC gISENYI CAMPUS

  • ni rubi cyane urabona ukuntu ari igikecuru.ese buriya babuze abana beza

Comments are closed.

en_USEnglish