Digiqole ad

Uruhu rwawe rushobora kuba UBURURU bitewe n’uburwayi

Mu nyandiko zacu twagiye tubagezaho zimwe mu ndwara ziteye kwibaza, impamvu nyamukuru ni uko tumenya ko bibaho hato bitazaba byabindi ngo ni amarozi. Izi ni zimwe mu ndwara zibasira uruhu zishobora no gutuma ruhinduka ubururu.

Bitewe n'ikinyabutabire cya 'Argent' umubiri wawe ushobora kuba ubururu
Bitewe n'ikinyabutabire cya 'Argent' umubiri wawe ushobora kuba ubururu

Ibi bikaba biterwa no kurya ibintu bibamo ikinyabutabire cyitwa “argent”. Mu 2008 Paul karason,40, uruhu rwe yabonye rutangiye guhinduka ubururu nyuma y’imiti yafataga bita colloidal silver.

nari ndwaye mu ngingo z’urutugu ku buryo ntabashaga kuvanamo ishati nambaye” byatangajwe na Paul nyuma y’imyaka 10 akoresha imiti yamuvuraga uburwayi bwo kubabara mu ngingo. Gusa abahanga nubwo bahuza icyo kinyabitabire no guhinduka k’uruhu rwe nta busobanuro bashyize ahagaragara bufatika.

Paul Kalson uruhu rwe rwabaye ubururu kubera imiti yafataga
Paul Kalson uruhu rwe rwabaye ubururu kubera imiti yafataga

Human Pappiloma Virus: umuntu wiswe igiti (Tree Man) kubera ako gakoko.

Aka gakoko ka ‘papilloma‘ niko kanatera ya kanseri y’inkondo y’umura ku mugore, kakaba kagera ubwoko burenga 100 ariko kanatera indwara zitandukanye, zirimo izi zo guhindura uruhu rw’umuntu nk’amasederi y’ibiti.

Basomyi rero izi ndwara zibaho si amarozi zigira impamvu. Ihutire kujya kwa muganga hakiri kare kuko kuko bishoboka ko hari icyo baramira bitaragera aho binanirana.

Dede Koswara yagiye kwa muganga atinze
Dede Koswara yagiye kwa muganga atinze
Dede Koswara ni umurobyi ukomoka muri Indonesia ubu azwi ku izina rya "Tree Man" kuko umubiri we wabaye nk'amashami y'ibiti
Dede Koswara ni umurobyi ukomoka muri Indonesia ubu azwi ku izina rya "Tree Man" kuko umubiri we wabaye nk'amashami y'ibiti

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • tree man,eeeeh

  • Twifuza ko mwadusobanurira ku ndwara ya ozene

Comments are closed.

en_USEnglish