Digiqole ad

Amavubi A yatsinze Amavubi B 5-2 mu kwitegura Nigeria

Mu myitozo isa nk’isoza icyumweru bayimazemo, kuri uyu wa gatandatu ikipe y’Igihugu Amavubi yagabanyijwemo ibice bibiro mu rwego rwo kureba uko abakinnyi bahagaze mbere yo gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu.

 Haruna Niyonzima ati: " ku kibuga cyacu n'abafana bacu dufite amahirwe"
Haruna Niyonzima ati: " ku kibuga cyacu n'abafana bacu dufite amahirwe"

Ikipe A yari iyobowe na Karekezi Olivier n’abandi basore nka Ndoli na IranziJean Claude,  Haruna Niyonzima, Kagere Medie na Daddy Birori n’abandi yabashije gutsinda ikipe B yarimo abandi basore nka Emery Bayisenge, Bonny Baingana n’abandi ibitego 5 kuri 2.

Nyuma y’umukino umukinnyi Haruna Niyonzima wagaragaje ko ameze neza, kuva yasanga bagenzi be avuye mu ikipe ya Yanga Africans, akaba atangaza ko Amavubi yiteguye Nigeria.

Niyonzima yagize ati: “Twakoze imyitozo neza, nta bwoba dufitiye abakinnyi ba Nigeria, umupira ni umwe.

Tuzaba turi ku kibuga cyacu, turi kumwe n’abafana bacu, ibi biduha amahirwe akomeye yo kwitwara neza” Niyonzima yongeye kubyo yari amaze kuvuga.

Iyi kipe y’Amavubi yasaga n’ifite icy’ibazo cy’umukinnyi uzakina ku ruhande rw’inyuma ibumoso (aho bita kuri 3), kuva umukinnyi wari wahakinnye muri CECAFA Fredy Ndaka yagira imvene,  abenshi bakaba bakekaga ko umukinnyi Ngabo Albert cyangwa Iranzi J.Claude aribo bashobora kuzakina uwo mwanya.

Ukurikije uko ikipe y’Amavubi A yari iteguye, umukinnyi Mbuyu Twite ni we wakinnye uwo mwanya birashoboka ko ku mukino na Nigeria ariho azakina.  Imbere byagaragaye ko hashobora kuzakina Kagere Medie, agafaswa na Haruna Niyonzima na Karekezi Olivier.

Ku ruhande rw’umutoza Micho we ngo yumva ko Nigeria ari ikipe ikomeye, ariko ngo imyitozo yakoze irahagije igisigaye ni akazi k’abakinnyi mu kibuga.

Micho ati: “Tumaze igihe dukora imyitozo, twayirangije, abakinnyi bagomba kumara amasaha asigaye batekereza ku mukino, tukazategereza ikizawuvamo.”

Nyuma y'imyitozo ya nyuma Micho afite ikizere
Nyuma y'imyitozo ya nyuma Micho afite ikizere

Uyu munyaseribiya utoza u Rwanda yanagize icyo avuga ku buryo match yajyanwe kuri stade i Nyamirambo, ati: “Numva mu binyamakuru bavuga ko ikipe ya Nigeria yinubiye impamvu umukino uzakinirwa I Nyamirambo. Ikibuga cy’i Nyamirambo kiruta ikibuga nzi kiri Abuja. Iki kibuga cy’I Nyamirambo rero nta kintu nakimwe kibaye kandi cyujuje amategeko.

Ku ruhande rwa Nigeria ariko, umukinnyi wayo Peter Osaze Odemwingie,uzaba ari i Kigali kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gutsindira ikipe ye ya West Bromwich Albion ibitego 2 muri shampionat kuri uyu wa gatandatu muri 4-0 batsinze Sunderland, yahise atagaza ko byanze bikunze we na Super Eagles bagomba gutsinda i Kigali.

Abafana batari bake bari baje kureba imyitozo
Abafana batari bake bari baje kureba imyitozo
Bokota Labama rutahizamu w'Amavubi ubu ukoreshwa nk'umusimbura
Bokota Labama rutahizamu w'Amavubi ubu ukoreshwa nk'umusimbura

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish