Digiqole ad

Osaze Odemwingie ati:"twiteguye Amavubi", Babayaro ati: “Ntimuzasuzugure u Rwanda”

Ku kibuga cya Hawthorns cy’ikipe ya West Bromwich kuri uyu wa gatandatu ubwo yari imaze gutsinda Sunderland muri shampionat y’Ubwongereza, Odemwingie rutahizamu wa West Bromwich na Nigeria wari umeze gutsinda ibitego 2 yahise aboneraho kuvuga ko yiteguye no gutsinda Amavubi i  Kigali.

Peter Osaze Odemwingie wa Super eagles na West Bromwich Albion/Photo Internet
Peter Osaze Odemwingie wa West Bromwich Albion na Super eagles /Photo Internet

Mu mezi atatu Westbrom yari imaze itabonera intsinzi kuri Hawthorns, amaze kuyitsindira 2 muri 4-0 battsinze  Sunderland, Odemwingie wahoze muri Lokomotiv Moscow we yaboneyeho guhita atangaza ko we na Super Eagles bazaza i Kigali kwereka Africa ko Nigeria igikomeye nubwo yatsitaye mu minsi ishize.

Odemwingie wavutse mu 1981 muri Uzbekistan (URSS) kuri nyina w’umurusiyakazi na se w’umunya Nigeria, akaba yibukije ko azi neza Amavubi yo mu Rwanda kuko yari mu bayatsinze mu 2006, icyo gihe bahataniraga kujya mu gikombe cya Africa cya 2008. kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo bazakina bahatanira kujya mu cy’Africa nanone cya 2013 muri Africa y’epfo.

Naho uwahoze ari umunyezamu wa Super Eagles Emmanuel Babayaro, yaburiye umutoza Sptephen Keshi n’abasore be kudasuzugura ikipe y’u Rwanda kuko ishobora kubagwa nabi i Kigali.

Kuri iki cyumweru, Babayaro yabwiye ikinyamakuru Vanguard Sports ko Nigeria ikwiye gukura isomo ku gikombe cya Africa giheruka, ko nta kipe y’akana ikiri muri Africa  kuko ngo izo bitaga nto zahagurukiye gutsinda iziyita nini.

Yagize ati: “ Birashoboka rwose ko twatsinda u Rwanda. Ariko rero football yarahindutse, mwese mwarabibonye mu gikombe cya Africa giherutse, amakipe twitaga mato ubu yahinduye ibintu

Football yabaye Technology, ibintu byarahindutse, football yabaye nk’ubuzima bugenda buhinduka, ibi rero bigomba gutuma Eagles bumva ko byose bishoboka i Kigali” Babayaro Emmanuel umuvandimwe wa Celestine Babayaro, bombi  batwaye umudari olimpiki wa Zahabu mu 1996 bari kumwe n’ikipe yabo y’igihugu.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Muri foot y’iki gihe byose birashoboka,ikibazo dufite mu Rwanda ni abanyamakuru bacu ba sport cyane cyane abo kuri RADIO 10 babaye nk’abafana birirwa bavuga ko u Rwanda ruzatsinda bitanu !!!ahubwo bakagombye kureba strategies twagakoresheje ngo dutsinde aho gushyira pression ku bakinnyi bacu na match itaratangira !!!!

  • Amavubi oyeeeeeeeeeeee !!!

Comments are closed.

en_USEnglish