Digiqole ad

Nizzo yavunikiye muri Concert i Muhanga kubera abafana be

Ku wa gatanu tariki 24 Gashyantare, muri Orion Club i Muhanga, habereye concert yiswe “Take it off” muri iyi concert ariko, umuhanzi Nizzo akaba yarahavanye imvune nyuma y’uko abafana bamuteruye bakamutera hejuru mu kujya hasi agatsikira.

Nizzo mu gihe yaririmbiraga abanya Muhanga
Nizzo mu gihe yaririmbiraga abanya Muhanga

Muri iyi Concert yari yitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi ahantu atari hagari, abafana ba Urban Boys barishimye kugeza ubwo bateruye umusore umwe mu bagize iri tsinda witwa Nizzo.

Mu kumutera hejuru n’ibyishimo, abashinzwe umutekano baje kubuza aba bafana kwishima gutya, maze muri ako kavuyo no kumushyira hasi huti huti uyu musore atsikira ikirenge avunika akagombambari.

Iyi concert yari yitabiriwe n’abandi bahanzi nka Kamishi washimishije benshi bari aho, ndetse n’umuhanzikazi Young Grace wongey e kwerekana ko ashoboye injya na Hip Hop benshi bamenyereye ku basore.

Itsinda rya Urban Boys rikaba ryarabwiye abakunzi baryo ko iyi concert ari imyiteguro yo kubereka Album yabo dore ko babaririmbiye indirimbo hafi ya zose ziri kuri iriya Album yabo bazasohora muri Werurwe.

Iki gitaramo cya “Take it off” abafana ntabwo bashimishijwe n’uko cyatangiye gitinze, dore ko cyagombaga gutangira 18h nyamara umuhanzi wa mbere agatangira kuririmba ahagana saa mbili z’ijoro.

Tuvugana na Nizzo kuri iki cyumweru, yatangaje ko imvune yakuye i Muhanga iri kugenda yoroha, ariko ko bitamubabaje kuko ari ikimenyetso cy’urukundo abanyamuhanga bakunda Urban Boys.

Urban boys kuri stage i Muhanga
Urban boys kuri stage i Muhanga
Hari abantu benshi
Hari abantu benshi

 

Urban Boys n'umubyinnyi imbere y'abafana babo
Urban Boys n'umubyinnyi imbere y'abafana babo
Nizzo numubyinnyi bashimisha abafana mu kubyina
Nizzo numubyinnyi bashimisha abafana mu kubyina
Abafana bari baryohewe
Abafana bari baryohewe
Kamishi aragerageza kuririmbana n'umufana we
Kamishi aragerageza kuririmbana n'umufana we
Kamishi akora mu nganzo
Kamishi akora mu nganzo

Plaisir  MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ewana turabemera sana

  • mwaratwemeje i muhanga,pore nizo ntabwo tukwanga nukuri.ariko turabategereje muri pgg

  • mwaratwemeje i muhanga,pore nizo ntabwo tukwanga nukuri.ariko turabategereje muri pgg

  • ndabona birikuza ariko NPC abuzeho kandi niwe muhanzi udashishura arihe?

  • EEH! NI HATARI I MUHANGA KWERI BYARI CHAUD!

Comments are closed.

en_USEnglish