Kwigwisha kwa Drogba ku mukino wa Barcelona kuravugwaho byinshi

Gary Cahill, John Terry, Ramires, Raul Meireles, Ashley Cole ni bamwe mu bakinnyi ba Chelsea bahageze neza cyane imbere y’ibitero byaba Lionel Messi, Fabregas na Iniesta ubwo Chelsea yakiraga Barcelona nimugoroba i Londres kuri Stamford Bridge. Intsinzi ya Chelsea y’igitego 1-0, yasize abakunzi baruhago bibaza ku mikinire ya Didier Drogba kuri uriya mukino, benshi bibazaga […]Irambuye

Ubushinwa bwakajije ingamba ku banyarwanda bajyayo

Ambassade y’Ubushinwa i Kigali yatangaje ingamba nshya ku banyarwanda bifuza Visa zo kwerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa. Gukaza ingamba ku banyarwanda bashaka kujya mu Ubushinwa bije nyuma y’iminsi micye Police y’u Rwanda itaye muri yombi abakekwaho gukora ubucuruzi bw’abakobwa muri kiriya gihugu baba bajya gukora ubusambanyi nyamara ngo bababeshya ko bagiye gukora akazi kandi. Uwungirije umunyamabanga […]Irambuye

Martin Ngonga yemeje ko Mugesera agomba kuburana mu Kinyarwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 18/4/2012, Umushinjacyaha mukuru wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko urubanza rwa Leon Mugesera ruzaburanishwa mu Kinyarwanda, kuko ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 riri mu Kinyarwanda ari naryo ntandaro yo kugezwa imbere y’amategeko kwa Mugesera. Nubwo ngo izindi ndimi (Ikinyarwanda, Igifaransa  n’Icyongereza) nazo ngo zakoreshwa […]Irambuye

Abakorera mu isoko rishya rya Nyarugenge basubukuye imirimo

Kuva tariki ya kane Mata uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wari wafashe icyemezo cyo gufunga inyubako y’isoko rya Nyarugenge kugira ngo ibanze yuzuze ibyangombwa bisabwa byose. Nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byasabwaga byose, Umujyi wa Kigali kuri uyu 18 Mata wongeye gutanga uburenganzira bwo kurifungura. Parking y’imodoka, ibyafasha kurinda impanuka ku bakoreramo, n’ibindi bituma abahakorera […]Irambuye

Kugarura 2 Pac bakoresheje Hologram byabatwaye hafi miliyoni 240Frw

Benshi bumvise iby’izuka rya Tupac Shakur mu mpera z’icyumweru gishize. Ntabwo byari ukuri kuko hari hakoreshejwe ikoranabuhanga rya 2D Hologram rishobora kwerekana umuntu udahari amashusho ye atagaragaririra ku kintu gifatika nk’uko bisanzwe kuri Projection zisanzwe. Mu gusoza Coachella Valley Music and Arts Festival, Snoop Dog na Dr Dre inshuti zo mu bwana za nyakwigendera 2 […]Irambuye

Amaze imyaka 5 aburana gusubizwa iby'uwo yita se nyakwigendera Alphonse

Mu Rukiko rw’isumbuye rwa Nyamirambo kuri uyu wa gatatu ni bwo humviswe ubuhamya bwa nyuma ku baburana aribo Gahenda Bienvenue na Rutsindura Alexis ndetse n’ababunganizi babo, urubunza rukaba rujyanye n’amahugu aho Gahenda ufitanye isano na Rutsindura (uvuga ko ari imfubyi ya muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994) aregwa kumwambura imitungo yo kwa se nyakwigendera Alphonse […]Irambuye

Urubanza rwa Ingabire ruzakomeza nubwo yavuze ko ko atazongera kuburana

18 Mata – Urukiko rukuru kuri uyu wa gatatu rwasomye imyanzuro ku cyufuzo cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaha cyo gushakira Ingabire Victoire undi mwunganizi, runamutegeka kuzajya agaragara mu rubanza n’ubwo atagira icyo atangaza. Kugaragara cyangwa kutagaragara mu rubanza rwe ngo ni uburenganzira bwa Ingabire nkuko byemejwe n’urukiko, urukiko rwanzuye ko rudashobora kumushakira umwunganizi kuko bidateganywa n’amategeko y’u […]Irambuye

Yabeshye ko akorera Police y’u Rwanda arya 120 000 atera

Igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi uwitwa William Sano ashinjwa kwiyitirira ko akorera polisi y’u Rwanda maze akarya amafaranga arenga 120 000 ya Meddy Kitanywa. Police itangaza ko Kitanywa yandikiye uwitwa Faustin Rwamakuba amubwira ko azamwica kuko amurongorera umugore. Rwamakuba yagishije inama inshuti ye yitwa Lucien Mutabazi wahise amurangira uwo yita umupolisi Sano William uvuga […]Irambuye

Prezida mushya wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yarahiye

17 Mata – Madamu Nirere Madeleine niwe warahiriye imbere y’urukiko rw’Ikirenga nka Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Agaruka ku nshingano zahawe uyu mutegarugiro, Prof Sam Rugege umukuru w’urukiko rw’Ikirenga yamwibukije ko inshingano ze ari ukugendera mu nzira u Rwanda rwiyemeje aho umuntu agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we, kandi bose bakangana […]Irambuye

Mutabazi ku myaka 12 yishe barumunabe babiri akoresheje agafuni

Ku myaka 12 gusa, Nshumbusho Mutabazi wo mu murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru aremera ko yishe barumunabe babiri Muhire Theophile, 10 na Nsekamubari Daniel abaziza ko bamucuze ibiryo. Mutabazi yakoze yishe barumunabe akoresheje agafuni kuwa gatanu tariki 13 Mata nkuko tubikesha kigalitoday.com, uyu mwana akaba yarabanje gukubita agafuni mu mutwe Muhire agahita apfa, mu gihe […]Irambuye

en_USEnglish