Digiqole ad

Kugarura 2 Pac bakoresheje Hologram byabatwaye hafi miliyoni 240Frw

Benshi bumvise iby’izuka rya Tupac Shakur mu mpera z’icyumweru gishize. Ntabwo byari ukuri kuko hari hakoreshejwe ikoranabuhanga rya 2D Hologram rishobora kwerekana umuntu udahari amashusho ye atagaragaririra ku kintu gifatika nk’uko bisanzwe kuri Projection zisanzwe.

2Pac yagaragaraga neza neza nk'umuntu muzima/photo internet
2Pac yagaragaraga neza neza nk'umuntu muzima/photo internet

Mu gusoza Coachella Valley Music and Arts Festival, Snoop Dog na Dr Dre inshuti zo mu bwana za nyakwigendera 2 Pac zatekereje kumugarura kuri Scene imbere ya rubanda, ibi byabahagaze akayabo gashobora kuba kagera muri miliyoni 240 z’amanyarwanda nkuko byemezwa n’inzobere mu gutunganya amashusho.

Nick Smith umukuru wa AV Concepts, company yerekanye Tupac Shakur imbere aririmba nk’umuntu muzima, ntiyatangaje igiciro byahagaze bariya bahanzi ngo babahe iriya service, gusa yavuze ko ari hagati y’ibihumbi 200 na 400 by’amadorari y’Amerika.

Cyari igitekerezo cya Dr Dre kuva mbere, ndetse twarakoranye mu kugirango dukoreshe ririya koranabuhanga ryo kugarura Tupac Shakur mu buzima” byatangajwe na Nick Smith

Nick Smith avuga ko ubu buhanga bwo kwerekana umuntu mu bikorwa (movements) atari ku kintu (object opaque bikoreshwa muri projection zisanzwe) hakoreshejwe 2D cyangwa 3D Horogram bishoboka cyane, ndetse ko bashobora gukoresha concerts z’abahanzi ahantu hatandukanye kandi nta numwe wahageze, nyamara abahari bo bakishima nk’ababonye abo bahanzi.

Ed Ulbrich wo muri Digital Domain nayo izobereye mu gukora amashusho, we yemeza ko aka kazi ko gukora umuntu wa nyawe kandi nyamara atari we bigoranye cyane.

Muri iriya Hologram, 2pac akaba yaragaragaye abwira abfana ngo “”What up, Coachella!” arangije aririmbana naba Dr Dre na Snoop Dogg indirimbo nka California love, mbere y’uko nabandi ba raper nka 50 Cent na Eminem bamusanga kuri Scene

Ati: “Ariya si amashusho ya 2pac yigeze gufatwa, ni ayaremwe ku buryo bw’ubuhanga cyane, Dr Dre ni umuhanga mu gutekereza ku dushya

Ubu biri kuvugwa ko iriya myerekano ya Hologram ya 2pac yaba igiye gutambagizwa Isi ku bakinzi b’uyu muhanzi witabye Imana arashwe tariki 13 Nzeri 1996.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Aba bahanz bararenze!!Nuk ari iby umuntu waqfuy!!

  • N’umuntu muzima bashobora kuzamukora.

  • baranyemeje aba banyamerika

  • Birarenze kbs uziko wagirango niwe uzutse

Comments are closed.

en_USEnglish