Pakistan: Impanuka ikomeye y’indege yahitanye abarenga 120

Ku mugoroba wo kuri uyu wa  20 Mata, indege y’isosiyeti yo mu gihugu cya Pakistan Bhoja Air, yari itwaye abantu babarirwa ku 131 yakoze impanuka itaragera ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Islamabad, biravugwa ko abarimo bose bahasize ubuzima. Iyi ndege yakoze impanuka habura Km 9 ngo igwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe  Benazir Bhutto […]Irambuye

Societe Civile nyarwanda iramagana itegeko ryo gukuramo inda kubushake

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Mata, abagize societe civile bagaragaje aho bahagaze ku mushinga w’itegeko uherutse gutorwa n’Inteko nshingamatego ryo wemeza gukuramo inda ku bushake bitewe n’impamvu. Abagize societe civile nyarwanda batangaje ko badashyigikiye nagato itegeko ryemera gukuramo ku bushake. Ibi bakabyemeza bahereye ku muco nyarwanda bavuga ko ufata gukuramo inda […]Irambuye

Amavubi yemerewe imikino ya gicuti na Libya na Tunisia

Mu guhatanira umwanya mu gikombe cya Africa cya 2013 ndetse n’igikombe cy’isi cya 2014, ikipe y’igihugu ifite imikino ikomeye izakina n’amakipe ya Nigeria (CAN 2013) ndetse ihatane na Mali, Algeria na Benin mu itsinda H bahatanira kujya mu gikombe cy’Isi. Iyi mikino na biriya bihugu, imyinshi izakinwa kuva mu kwezi kwa gatandatu kuzamura. Amavubi mu […]Irambuye

Muri SFB abantu baho ni cool – Kamishi

Ku mugoroba wo kuwa 19 Mata ubwo mu ishuri ry’amabanki n’icungamutungo rya SFB bashyiragaho abayobozi b’abanyeshuri, bari batumiye umuhanzi Kamishi ngo aze kubasusurutsa. Uyu muhanzi w’injyana ya Afro Beat akaba nyuma yo kubaririmbira yaravuze ko yashimishijwe cyane n’abanyeshuri n’abayobozi bo muri iri shuri rikuru kubera uburyo bakunda muzika ye. Kamishi avuga ko abanyeshuri bo muri […]Irambuye

Menya uburyo bwiza bwo koza amenyo

Koza amenyo ni igikorwa gikorwa n’abantu benshi ku isi, nyamara si ko bose bagikora neza. Usanga hari abantu benshi barwaye indwara nyinshi ziterwa no koza amenyo nabi, ibi rero bikaba bigaragaza ko uburyo bwo koza amenyo neza benshi batabusobanukiwe. Muri make reka turebere hamwe uburyo bwo koza neza amenyo, niba utayozaga neza umenyereho uko bayoza […]Irambuye

Mukamugema yabonye umuhungu we nyuma y’imyaka 18 aziko yapfuye

Mukamugema Venantien wo mu murenge wa Huye mu karere ka Huye yongeye kubonana na Ntawigira Jean Claude, umuhungu we baburanye muri Jenoside mu 1994 aziko yapfuye. Igihe cya Jenoside muri 1994 Mukamugema n’abana be barimo Ntawigira wari ufite imyaka 3 bahunze berekeza i Burundi ariko bageze mu nzira bagwa mu gatsiko k’abicanyi umugabo umwe aramutema […]Irambuye

Jean Uwinkindi yagejejwe mu Rwanda

Uyu mugabo ukurikiranyweho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi yagejejwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa 19 Mata avanywe mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzania. Jean Uwinkindi,61, wari uherekejwe na Roland Amoussouga uhagarariye urukiko rwa Arusha, Saa 18h25 ku isaha ya Kigali nibwo yashyikirijwe Police y’u Rwanda. Umuvugizi w’Ubushinjyacyaha Allain Mukurarinda yavuze ko […]Irambuye

Nyarungenge: abacuruzi batinze kwishyura imisoro bahagaritswe

Kuri uyu wa kane ubuyobozi  bw’akarere ka Nyarugenge bwazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura abacuruzi bishyuye nk’uko itegeko rigenga imisoro ribiteganya. Abacuruzi bagenzuwe bikagaragara ko bubahirije igihe, bashimirwaga. Abatarubahirije igihe cyo kwishyura kugeza n’ubu batarasora, inyubako bakoreramo zahitaga zifungwa. Ipantante hamwe n’umusoro ku isuku y’umujyi, niyo misoro ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwagenzuraga. Imisoro itegeko riteganya ko […]Irambuye

Rihanna yaba agiye kuzazira ibiyobyabwenge nka Houston?

Abafana b’uyu muririmbyikazi bagaragaza ko babajwe cyane no kubona Rihana ashyira ifu idasanzwe ku mutwe w’ushinzwe umutekano we mu gihe yari amuhetse ku bitugu. Aka gafu kari ku mutwe w’uyu mu ‘bodyguard’ benshi baremeza ko ari ikiyobyabwenge cya Cocaine uyu muririmbyikazi yaba asigaye akoresha ubudasiba. Rihanna ku myaka 24, akaba ariwe ubwe washyize iyi foto […]Irambuye

Bashobora guca umuhigo wo kuroba ifi nini

Nyuma yo kurwana n’iriya nyamaswa mu gihe cy’iminota 30 bikarangira bayirobye, abarobyi babiri bo muri Mexique bashobora kuza guca agahigo ko kuroba ifi nini kandi bakoresheje inshundura zisanzwe. Danny Osuna na mugenzi we Robert Pedigo baherutse kuroba ifi ipima 195kg ku nkombe za Puerto Vallarta muri Mexico. Amategeko yo guca umuhigo (record) mu kuroba avuga […]Irambuye

en_USEnglish