Yabeshye ko akorera Police y’u Rwanda arya 120 000 atera ubwoba
Igipolisi cy’u Rwanda cyataye muri yombi uwitwa William Sano ashinjwa kwiyitirira ko akorera polisi y’u Rwanda maze akarya amafaranga arenga 120 000 ya Meddy Kitanywa.
Police itangaza ko Kitanywa yandikiye uwitwa Faustin Rwamakuba amubwira ko azamwica kuko amurongorera umugore. Rwamakuba yagishije inama inshuti ye yitwa Lucien Mutabazi wahise amurangira uwo yita umupolisi Sano William uvuga ko akorera CID (Criminal Investigations Department).
Bamaze kumumugezaho, Sano yasabye Kitanywa ko bahura bakavugana ku kirego ashinjwa cy’iterabwoba. Bombi bahuriye kuri Sports View Hotel (Remera) aho Sano yabwiye Kitanywa ko ashobora kumufunga niba atishyuye 30 000 kuri Rwamakuba n’ibihumbi 50 000 kuri Sano yo kumwishyura amavuta y’imodoka yakoresheje, amafaranga yakoresheje kuri telephone n’igihe cye yataye. Kitanywa yahise yishyura bombi akoresheje sheki.
Sano William bukeye yabwiye Kitanywa ko nyuma yo kuvugana n’umunyamabanga we (secretary) agomba kwishyura CID ibihumbi 250. Amubwira ndetse ko agomba kuyazana kuri CID aho ikorera ku Kacyiru yitwaje photocopy y’indangamuntu ye.
Kitanywa ajyanye amafaranga kuri CID, yahise abwirwa ko ahindura icyerekezo akerekeza kuri Airport i Kanombe aho Sano yigeze gukora. Ahageze Sano yamwandikiye urupapuro rumugira umwere ku byo yashinjwaga ariko asabwa kurenza kuri ariya mafaranga ibihumbi 15 by’amavuta y’imodoka (yahise amuha). Ndetse amubwira ko umunyamabanga we yakoze amakosa ko amafaranga agomba gutanga ari 397 000, Kitanywa yemera kuzishyura aya yose hamwe vuba.
Tariki 1 Mata uyu mwaka, Sano yahamagaye Meddy Kitanywa ngo bahurire kuri High Noon bar I Remera, aha Kitanywa yahishyuriye ibihumbi 20 by’ibyanyowe ndetse na 5 000 by’amavuta y’imodoka. Asaba ko bamwihanganira mu gihe atarabona ariya yose.
Police yatangiye iperereza nyuma y’uko Kitanywa abwiye undi mu polisi wa nyawe ibiri kumubaho. Sano yaje gutabwa muri yombi tariki 11 Mata hafi ya Stade Amahoro mu gihe yajyaga gufata 397 000 Kitanywa yagombaga kumuha.
Sano ubu ari gukurikiranwa mu nkiko aho ashinjwa kwiyitirira no kwaka ibya rubanda nkuko biteganywa n’ingingo za 217, 219 n’iya 428 z’amategeko ahana y’u Rwanda
Source: police.gov.rw
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
ubutekamutwe buragwira kabia, ariko se ntanubwo yigeze abaho numu police byibura? cyakora nuwo mugabo bayaryaga ninzanga ambabarire kumutuka ntibyumvikana ukuntu umuntu agusaba ruswa bigeze hariya ukemera
aba barembeje abaturage, hari ababeshya ko bacuruza zahabu ugasanga baririrwa bambura abaturage amalaptop, n’ibindi. Ubwo se koko murumva uwo ari umuco? Nibisubireho
SANO WILLIAM, Uri umuginga kweli, urasebya police ndetse criminal investigation (CID)twese abanyarwanda twizera mu gukemura ibibazo bagejejweho.CID nirwo rwego muri Police ruza ku isonga mu gukemura ibibazo kandi mu buryo bukurikije amategeko.Ntaruswa ivugwa muri CID wamgicucu we ubeshya ngo uri umupolice wa CID.
Kubera ibyo byaha, ubutabera nibugukanire urugukwiye.
Na kitanywa nta kigenda,police se yaguca amafaranga yiki?Iyo bibayengombwako wishyura bica murubanza kand bika biri official plz mureke kwamburwa mubujiji.Iyo amauhamagara akanga kwitaba yari kumusanga iwe?
Abantu nkaba bareze, biyitirira ko ari police, wakurikirana ugasanga ataribo.Tuzajya dutandukanya dute umupolice wa criminal investigation nutariwe? munsubize kuko abo batekamutwe bareze.
ariko iyo umuntu atazi ururimi rw’amahanga kuki atakoresha urwe azi neza.
Ref:Peps wita sano ngo ni umuginga(Mjinga).Erega ikinyarwanda nacyo kizifuzwa kwigwa n’abanyamahanga mu bihe biri mbere kandi sinshidikanya ko batangiye.Murakoze.
Hahahha! Shame man, ubwo iyo arya ayo ko yari ahagije atayakoreye!!!Sebwugugu et la courge kabisa! Shame, what did he expect then?! Anyway, umupolisi wa nyawe yamutaye Muri yombi rero niyumve!
Ibyo nibyo mubonye, abaturage barashize! Iterabwoba ryavuye he koko, ubonye ngo n’utagira ukuguru akubwire ko muzabonana! Birakabije
TWESE DUSHAKA BICYE ARIKO BAMWE MURITWE BIFUZA BYINSHI!!!
Wowe uvuga ngo CID nurwego rwizewe cyane rutavugwamo ruswa? Urambabaje. Iyaba waruzi uwitwa CIP **** uburyo adatinya na ruswa y’agahiye. Hariya ahubwo niho mugicumbi cyaruswa kuko biyita abanyabubasha mugihugu hose. Ahubwo njye mbona hakwiriye kujyaho commission ireba imikorere yigipolisi ariko ikaba igizwe nabasivile nabasirikare
Cyokoze ndabona ibintu bitoroshye kabisa ,Mu rda umuntu aratinyuka akiyita Police atariwe akarya amafranga angana kuriya akumva ko batazamufata
inda nini sha!! nkizabandi bose!!!!!!!!!!!
Comments are closed.