Digiqole ad

Ubushinwa bwakajije ingamba ku banyarwanda bajyayo

Ambassade y’Ubushinwa i Kigali yatangaje ingamba nshya ku banyarwanda bifuza Visa zo kwerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa.

Gukaza ingamba ku banyarwanda bashaka kujya mu Ubushinwa bije nyuma y’iminsi micye Police y’u Rwanda itaye muri yombi abakekwaho gukora ubucuruzi bw’abakobwa muri kiriya gihugu baba bajya gukora ubusambanyi nyamara ngo bababeshya ko bagiye gukora akazi kandi.

Sun Chenggong
Sun Chenggong

Uwungirije umunyamabanga muri Ambassade y’Ubushinwa mu Rwanda Sun Chenggong yasobanuye ko ubu, kugirango umunyarwanda abone Visa ijya mu Ubushinwa azajya yerekana urupapuro rwemewe rw’ikigo kizwi cyo mu Ubushinwa agiye gukorana nacyo, ndetse kugira ngo ahabwe visa bigaca muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa.

Sun Chenggong avuga ko babajwe cyane no kumwa ariya makuru y’icuruzwa ry’abanyarwandakazi mu gihugu cyabo, akaba ariyo mpamvu bahise bafata imyanzuro yo gukaza ingamba z’abashaka kujya muri China.

Chenggong yavuze ko abanyarwanda 1000 basaba kujya mu bushinwa buri mwaka, benshi muri aba ngo baka Visa za Business naho abandi ngo baba bagera kuri 30 gusa boherejwe na Leta kwiga.

Izi ngamba zisobanuye ko abanyarwanda basabaga Visa bavuga ko bagiye gukora Business mu Ubushinwa bitazajya biborohera kuyibona nkuko byari bisanzwe.

Iyi ambassade ikaba yemereye Newtimes dukesha iyi nkuru ko itazi itsinda ry’abantu baba bakora ubucuruzi bw’abantu bavuye mu Rwanda bajyanwa mu gihugu cy’Ubushinwa.

Naho ku bijyanyen’uko kubona Visa y’Ubushinwa mu bihugu byo muri aka karere nka Uganda byoroshye, Chenggong yasobanuye ko ubu bamaze kubivuganaho na Ambassade y’Ubushinwa muri Uganda, ko nayo igomba gufata ingamba nshya.

Chenggong yavuze ko abacuruza abantu bajya kubakoresha imirimo y’ubusambanyi ku gahato, bakunda gukoresha Ubushinwa nk’inzira yo kubajyana muri Thailand na Taiwan aho ubucuruzi bw’abantu bakoreshwa uburaya byeze cyane.

Uyu muyobozi muri Ambassade y’Ubushinwa yaboneyeho gutangaza ko uwajya muri China yizeye kubonayo akazi kandi ari umunyamahanga yaba yibeshya cyane.

Kugirango ubone akazi mu Ubushinwa ugomba kuba ufite ‘employment licence’ itangwa gusa n’inzego za Leta, iyo ufashwe ukora ntayo ufite ako kanya usubizwa iwanyu, ku munyamahanga ntibyoroshye kuyibona” Sun Chenggong.

Muri China ibihumbi n’ibihumbi by’abakora cyangwa bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi ngo barafatwa buri mwaka bakoherezwa mu bigo bakoreramo imirimo isanzwe bagishwa kureka uwo mwuga bakoraga.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ntabwo bintangaje kuko mu kwa mbere najyiye Shangai mpahurira n’abakobwa 2 bambaza niba mba mu Rwanda mbabwira ko mba mu mahanga noneho barirekura turaganira ariko wabonaga bafite ibindi bahishe nku umunyarwanda twajyiye muri restaurant turasangira ndariha ibyo twatumije mbaha 40$ bambwira ko babambuye ayo baje kugura ibintu.Bukeye nababonye muri hotel bari kumwe na abakiriya bo muri Nigeria ariko bo ntibambonye.umunsi ukurikiyeho ba bakiriya kuko twari ducumbitse muri hotel imwe mbabajije bambwira ko ngo niba nshaka umugore hari abagore ba abanyarwanda bamacye.Byarambabaje ndicecekera kuko mfite nationalite yì Burayi ariko naritaye mu gutwi.Mbabajije nti ese ni bamwe mwari kumwe bati ni balya ngo kandi baralyoshye! Ibyo bavuga ni ukuri.

  • Ibaze kweri baranze badukojeje isoni imahanga pe! ni ukongera imbaraga mu uburezi bw’abana b’u Rwanda bakongera patriotism

  • Nukuri iyi nkuru irababaje urwanda ruramamaye,rurazwi mubyiza byinshi arko iki sikintu rukwiye kumenyekanaho abanyarwandakazi barashimwa kandi barakundwa arko suku bakagombye kwifata mugihugu imbere turabimenyereye turabibona none bambutse imipaka birababaje twihe agaciro

  • reta y’urwanda nishyiremo ingufu kuko si muri chine gusa kuko bagana nomubindi bihugu bitandukanye pee.bagerageze bisubireho,kuko nababona brusse zokwiga hanze baragenda bakabivanga nuwo mwoga mutindi.

  • byo birababaje kandi ntibiri mu bushinwa gusa kuko naho mba njye ndi muri Ukraine nubwo inaha nta bakobwa b’abanyarwarwanda ariko abana ba Afrika baba inaha ndababwiye bamwe muri bo nabo bakora bene ako kazi usanga biteye isoni kuko usanga nta gaciro baduha bitewe n’ibyo baba babona yego si benshi cyane kuko hari abitwara neza kandi banasenga ariko byo abana ba Afrika bamwe barangiritse byo ni ugusengera Afrika gusa nicyo mbasaba cyane munasengera abana b’u Rwanda.

  • Jya ureka barye abana man, ariko ko mbona mwese mwagize impuhwe erega nabo ni ibyiza bitatse u rwanda. Umunyarwandakazi araryohaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish