Urubanza rwa Ingabire ruzakomeza nubwo yavuze ko ko atazongera kuburana
18 Mata – Urukiko rukuru kuri uyu wa gatatu rwasomye imyanzuro ku cyufuzo cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaha cyo gushakira Ingabire Victoire undi mwunganizi, runamutegeka kuzajya agaragara mu rubanza n’ubwo atagira icyo atangaza.
Kugaragara cyangwa kutagaragara mu rubanza rwe ngo ni uburenganzira bwa Ingabire nkuko byemejwe n’urukiko, urukiko rwanzuye ko rudashobora kumushakira umwunganizi kuko bidateganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire rugomba gukomeza n’ubwo we yemeje ko atazongera kuburana, akanahagarika abamwunganiraga mu mategeko.
Tariki 16 Mata Ingabire yataganaje ko ahagaritse kongera kuburana nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ya n’umwunganizi we, Maitre Gashabana, n’uruhande rw’Ubushinjacyaha.
Intandaro y’ubwo bwumvikane bucye ituruka ku kuba nyuma y’Ubuhamya yatanze Parike yarasabye Gereza gusaka umutangabuhamya wa Ingabire Victoire ariwe Col Michel Habimana ufungiye muri Gereza ya Kimironko. Uyu wakatiwe burundu n’inkiko gacaca, ubucamanza ngo bwamwambuye inyandiko yateguraga yagombaga gukoresha mu rukiko, nk’uko Maitre Gashabana yabitangaje mu rukiko tariki 16 z’uku kwezi.
Uyu mutangabuhamya wa Ingabire Victoire, Habimana yahoze ari umuvugizi wa FDLR mbere y’uko icikamo ibice, yitezweho ko yagombaga gufasha Ingabire kwisobanura ku byaha ashinjwa byo kuba yarateraga uwo mutwe inkunga y’amafaranga .
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mana we ubwanjye ndabona mwa mubabarira kuko ndibazako yunvise!!!!!!!!!!! mureke asange famille kabisa kuko ibyo yibazaga si ko yabisanze ubu u rwanda rwabaye umwe sinkambere.simetimes i wonder how a woman like her who went to school still have a stupid i deals like her that was olding days my dears try and beg ouw President beleive me he will let u go and see ur famill in Nl. think very well don t be stuborn my friend. Thanks
Mana mumureke pe ahobigeze nibyo nukuri tujye tugira sometime imbabazi zaki muntu nukuri
mana mumureke pe
Ariko, Ingabire n’aka*****, aravuga ngo ntazongera kuvuga, ukagira ngo arahima abanyarwanda.n’ubundi ashatse yajya yicecekera, kuko ntakiva mukanwa ke cy’ubaka umuryango nyarwanda ataricyo gusenya, yasize umugabo we, asiga abana ngo kaje kubeshya gusa no gusenya igihugu.
hahaha umugore uzi ubwenge yabwiye mugenzi we ngo hena ndore arangije ati bumba nabonye. Ubuse umwanya wose ubushinjacyaha bwamuhaye umwanzuro afashe nuwo? aribeshya niyo atabagora basi ariko ukuntu yarafite igikabyo sha nakome bamuhane kuburyo bibera n’abandi urugero
gashyiga yamushyiguye iwe aza murwanda none nahabwe icumbi muri1930.yari yaribeshye disi!
umuseke turabinginze mutohoze iyirukanwa ryabamwe mubayobozi babanyeshuri umutara polytechnic harimo akarengane gakabije cyaneeee bahagaritswe umwaka bazira kuvuga ukuri ku busambo,inda nini kwa dean of students mubatabarize bari inyangamugayo.gbu.
Nta kundi nyine! areke urukiko rukore akazi karwo, ntarushwe n’ubusa ngo n’abunganizi batampaye pfo na ruguru( les avocats du diable), ubuse yajyaga guha ibibazo uwo rutindi wakatiwe urwa burundu ngo aze amushinjure aziko rero nta investigations zizi gukorwa mu Rwanda? cyangwa yagize ngo ni tricherie isanzwe yo muri class!Ehhh!cunga sana!
wa mugore we.politike ushatse wayireka.cyane iyo ukina ishingiye ku moko.nabagabo barahunze ngo niwowe uzabishobora..uzabaze twagiramungu nabandi birirwa bavugira hanze,abazungu ntibakabashuke ngo muze kwisenyera ibyo urwanda ubu rugeraho.ubu uwagarura aba mbere bakarureba bakumirwa.perezida aba umwe mu gihugu,kandi umusaza wacu atuyobora neza.buriya uwaruguha hari icyo wahindura kubyo atugezaho?sindi mu mutima wawe ariko nziko urimo kwicuza.aho uri nta euro na rimwe winjiza kuyo wabonaga nl.
uramugira inama yo kuyireka se, ajya kuyijyamo yakugishije inama!! wagizengo ntiwatambika ibirenge imodoka ikagutikura ukamutanga gupfa!!!!!!!!!!!!
Nagira ngo nsabe abanyamakuru mugutangaza inkuru irebana n’ubutabera bajye bakoresha amagambo nyayo kandi adatera urujijo abaturage. Uyu mutangabuhamya wa Ingabire yari yaratanze ubuhamya bwe, ahubwo ibyo yavuze nibyo byatumye parike isaba gereza kumusaka. Ibi nibyo byarakaje Ingabire. ahubwo umuntu yakwibaza niba ibyo bamusanganye ataribyo byatumye yivumbura. Ubucamanza ntanyandiko bwamwambuye kuko yari yatanze ubuhamya bwe. byajya biba byiza kuri aya makuru mwegereye ubuvugizi bw’inkiko bukabaha amakuru nyayo
-wowe se urinde???
-bamusakiye iki se kandi mwarangije kumukatira?
-bamusatse se bamusanganye ibiki?
-yarabifite muri prison se??
birasekeje cyane kubera ko uru rubanza rwa ingabire rukurikiranywe nisi yose,none mujye mwibuka ko tactic mukoresha zo kujyana inkwaro ahantu uri umushyitsi ukahahisha inkwaro nyuma police ikabyuka iza gusaka nibindi bihugu byazikoresheje!!! mureke gusetsa abantu!!!
murakabije!! murakabije!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
mwagiye muvuga ikinyarwanda cyangwa english biravanga bikivanga muri radio muri hehe bintera isesemi umuntu ajye avuga ururmii azi nawe se ubwira abanyarwanda mwibaza ko bose bazi english cyangwa french nukuri hari ibintu dukwiye gukosora niba ubwira abize ca va vuga icyo ushaka aliko abaturage ikinyarwanda nabayobozi bacu nuko ibya ingabire nabyo nibive munzira twarambiwe urubanza rutarangira nakatirwe cyangwa abe umwere ngo isi abacu bapfuye se isi itareba cyangwa wiyibagije ko tudatinya abazungu nabandi bari kubohereza
Comments are closed.