Digiqole ad

Martin Ngonga yemeje ko Mugesera agomba kuburana mu Kinyarwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 18/4/2012, Umushinjacyaha mukuru wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko urubanza rwa Leon Mugesera ruzaburanishwa mu Kinyarwanda, kuko ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 riri mu Kinyarwanda ari naryo ntandaro yo kugezwa imbere y’amategeko kwa Mugesera.

Martin Ngoga mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
Martin Ngoga mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Nubwo ngo izindi ndimi (Ikinyarwanda, Igifaransa  n’Icyongereza) nazo ngo zakoreshwa mu rubanza, Martin Ngoga avuga ko urubanza rwa Mugesera rwihariye kuko icyaha ashinjwa yagikoze akoresheje Ikinyarwanda kandi bizwi neza ko uyu mugabo uru rurimi aruvuga kandi arwumva neza.

Abanyamakuru babajije Umushinjacyaha Martin NGOGA  niba mukwivumbura kwa Ingabire Victoire yanga kwitaba urukiko  gushobora kuba intandaro yo gutuma amahanga atangira gukemanga ubutabera bw’u Rwanda.

Kuri iki, NGOGA yasubije ati:  “abashaka Impamvu zo gusebya Ubutabera bw’u Rwanda ntibabura aho bazishakira

Yasobanuye ko  ibi bibazo bitarabaho  na mbere hose hari ibindi bitwazaga bakanga kohereza infungwa mu Rwanda, yongeraho ko ubutabera bw’u Rwanda nabwo butazigera bugoheka ibyo abakekwaho ibyaha batabiryojwe.

Yagize ati: “ Ubutabera bw’u Rwanda burigenga nkuko amategeko yacu abiteganya, Amahanga ndetse n’inkiko mpuzamahanga bagenda babibona ndetse bakemeza ko Ubutabera bwacu bwigenga kandi bukora neza

Mu gihe mu rubanza rwa Mugesera bakibaza ku rurimi azaburanamo, hari bamwe ngo bibaza impamvu Leon Mugesera yitaba ubutabera yamabaye imyenda isanzwe, hasubizwa ko kugeza ubu uyu mugabo agifunzwe ku cyemezo cya Polisi y’igihugu, ko yakwambara umwambaro uranga abagororwa igihe yaba afunze ku cyemezo cy’abacamanza.

Martin Ngoga yavuze ko ashimira igihugu cy’Ubuholandi nka kimwe mu bihugu byagaragaje ubufatanye mu butabera n’u Rwanda, cyane ko muri iki gihugu ngo hari abakekwaho uruhare muri Genocide benshi.

Ngoga muri iki kiganiro yavuze ko hari andi masezerano bagiye gusinyana n’Ubuholandi yo guhererekanya imfungwa.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • mwaretse se akarashya no mugifaransa ko hari abakizi mu rwanda,nubundi ko atazatsinda.

  • MUGESERA NABURANE MUKINYARWANDA KUKO IJAMBO YAVUZE YARIVUZE MUKINYARWANDA, ARIVUGIRA MU RWANDA ABWIRA ABANYARWANDA.UBWOSE YABUZWA NIKI KUBURANA MUKINYARWANDA?ESE KO NABAHUNZE ARI ABANA MURI MIRONGO ITANU NICYENDA BAGARUTSE BAVUGA IKINYARWANDA KO BATACYIBAGIWE?UMANIAKA AGATI WICAYE WAJYA KUKAMANURA UGAHAGARARARA MUGESERA WE KARABA ZIKURYE IB BYOSE BIKUBAHO NI INGARUKA ZICYAHA.NDIWE NASABA ABANYARWANDA N’IMANA IMBABAZI AHASIGAYE UBUCAMANZA BUGAKORA AKAZI

  • KUBIJYANYE N` URURIMI RUZAKORESHWA MU IBURANISHA RYA MUGESERA NI ICYEMEZO CY` URUKIKO KIZABIGARAGAZA , GUSA NTIBAZATANDUKANA N` IBINDI BYEMEZO BYAFASHWE MBERE Cfr affaire Froduard Karamira

  • ibi namatiku yubusa!!mumureke avuge ururimi ashaka!!!

    nje ndi umunyarwandakazi, ururimi rwanjye rwa mbere ni ikinyarwanda ariko mbabwire iyo njiye kubyara,igise cya mberecyirakubita ntatangira kuvuga igifransa kugeza mbyaye!! ntumbaze impanvu!! gusa biraza!!

    urundi rugero, mfite umuvandimwe wanjye wakoze accident ya moto ajya muri coma , nyuma tu kuyivamo yanga kuvuga ikinyarwanda, nyuma amaze gukira asubira kuvuga ikinyarwanda twamubajije impanvu avuga ko atayizi!!

    none ko mugesera atorohewe mwamuretse akisambira mu rurimi ashaka!!! ahaaa!!

  • Mu rwanda ninde uca urubanza ni umunshijacyaha cg ni umucamanza.Kuko iyo Ngoga avuga ko Leon Mugesera agomba kuburana mu kinyarwanda byerekana ko ubucamanza mu Rwanda n’ubushinjacyaha ntaho bitandukaniye.Iyo Ngoga yemeje ikintu urubanza ruba rwaciwe ibindi ni ikina mico.

  • Ariko Mugesera ibyo yigira n’ibiki?Ibyo yivugiye yabivuze mu kinyarwanda,abwira abanyarwanda,kandi ari mu rwanda,n’ubu ko ari mu rwanda yakoresheje ikinyarwanda twese twumva yishaka kuvuga mu rurimi tutumvikanaho twese

  • KUBA MUGESERA YAURANA MU KINYARWANDA OR MU CYONGEREZA YEWE NO MU GIFRANSA NTACYO BIHINDURA KU BYAHA ASHNWZA KO YAKOZE, NONE SE ITEGEKO NSHINGA TWARETSE RIKUBAHIRIZWA KOKO. ABABIZI MUTUREBERE NIBA HARI AHO BAVUGA KO UBUSHINZACYAHA BUTEGEKA URURIMI UMUNTU AKORESHA BITARIMO BYABA ARI IKOSA NDETSE TWABA TURI NO KWICA AMATEGEKO MPUZA MAHANGA, ESE HARI AHANDI BYABAYE?WENDA NGO TUNAKIRE YO UKO BABITEKENITSE/ MUTUREBERE WA

  • ntekereza ko ubutabera bwacu buri maso kandi amananiza yose yabaho ntiyabuza urubanza gukomeza muburyo buboneye
    amategeko yurwanda arasobanutse kuwashaka wese guhangana nayo ntiyabishobora
    mugesera akwiye kuburana mururimi rwe kandi yakoreyemo icyaha ibindi byasa no guta umwanya.

  • Ubwose mwakweretse amahangako mu Rwanda ubutabera buhari koko mukareka kwigaragaza! Itegeko nshinga ry’u Rwanda muriciye amazi, abenshi tuzi ubwenge ibyo yakoze agomba kubiryozwa ariko mu nzira zinogeye mwebwe nawe n’abanyarwanda bose tubireba. Cyangwa nuko yasuka urusarkozy ntihagire numwe wumva icyo avuze kubera ibyongereza mwahaye intebe? Mushishoze.

    • haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ngo nurusarkozy noneho!!!

  • aliko njye mfite ikibazo nibaebe droit icyo ivuga babimuhe niba umuntu avuga ururima ashaka ok niba umunyarwanda avuga ikinyarwanda ok nibahindure mundimi zose keretse bibangamiye uruca akaba atazi urwo rurimi nabyo nimatatizo nymara rwa sarcozy ruzakenerwa mushatse mwarusubizaho nakumiro pe ururimo nicyo kibazo cyangwa mugesera nibyo yavuze,nhurizope.

  • Njye ntekereza ko ari uburenganzira bwa Mugesera kuburana mururimi ashaka, Ubushinjacyaha ni umuburanyi nti bugomba gutegeka undi muburanyi ururimi azaburanamo, umunsi haburanye umufaransa se azategekwa kuburana mukinyarwanda. kuvanga uko twumva ibintu nkabanyarwanda n’amategeko n’amakosa.

Comments are closed.

en_USEnglish