Digiqole ad

Abakorera mu isoko rishya rya Nyarugenge basubukuye imirimo

Kuva tariki ya kane Mata uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wari wafashe icyemezo cyo gufunga inyubako y’isoko rya Nyarugenge kugira ngo ibanze yuzuze ibyangombwa bisabwa byose. Nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byasabwaga byose, Umujyi wa Kigali kuri uyu 18 Mata wongeye gutanga uburenganzira bwo kurifungura.

Isoko rishya rya nyarugenge ryongeye gufungurwa kuri uyu wa 18 Mata/photo umuseke.com
Isoko rishya rya nyarugenge ryongeye gufungurwa kuri uyu wa 18 Mata/photo umuseke.com

Parking y’imodoka, ibyafasha kurinda impanuka ku bakoreramo, n’ibindi bituma abahakorera bakorera ahantu heza, nka camera zishobora kwifashishwa mu gucunga umutekano ni bimwe mubyo Umujyi wa Kigali wagaragazaga ko bikenewe kugira ngo isoko ribe ryujuje ibyangombwa.

Gusa n’ubwo ryari ryarahagaritswe, abacuruza ibiribwa n’ibindi bishobora kwangirika bo bari bemerewe kuba bakora, bagaragaza ko guhagarikwa kw’isoko byabateye igihombo kuko nta baguzi bongeye kurigana nyuma y’uko rihagaritswe.

Nyiransabimana Françoise, umwe mu bacuruza yabwiye UM– USEKE.COM yagize ati:″Twahatakarije byinshi, najyaga mva hano ibyo murugo byose nkabikemuza amafaranga nacuruje. Ariko ubu urebye amafaranga nacuruje,ni macye cyane, abantu bari badushizeho″

Nyiransabimana Françoise kimwe na bagenzi be b’abacuruzi, abakomeje gukora kimwe n’abari bahagaritswe, bifuza ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa abashoramari, bagira icyo  bakora ku gihombo bagize.

Abacuruza imbuto n'ibiribwa bo bakomeje gukora batangaza ko bagize igihombo
Abacuruza imbuto n'ibiribwa bo bakomeje gukora batangaza ko bagize igihombo

Abashoramari ba nyiri inyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge,ngo  biteguye kugirana ibiganiro n’abarikoreramo bakigira hamwe icyakorwa, ariko bafatanije.

Rudasingwa James, umwe mu bashoramari b’isoko rya Nyarugenge,yagize ati:″Nta kibazo, rwose tuzafatanya kugikemura nk’uko dusanzwe dufatanya mu bindi byose.″

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo bwahagaritse iri soko buvuga ko rituzuye neza, ndetse ko n’abarikoreramo bagomba kuba bafite impampuro zibibemerera.

Isoko rishya rya Nyarugenge ni igikorwa cy’amajyambere gifite agaciro ka miliyari hagati y’icyenda n’icumi z’amanyarwanda, Umujyi wa Kigali ukavuga ko bikwiye kubungabunga iri soko rya kijyambere kugirango ritange umusaruro ryagenewe neza.

Parking y'iri soko yamaze gutunganywa neza
Camera zizifashishwa mu gucunga umutekano ziri mu byaburaga
Camera zizifashishwa mu gucunga umutekano ziri mu byaburaga

Photos: Ngenzi T.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kgl yacu dabona imaze gutera Imbere cyaneee harakabaho Umusaza wacu kgm dukesha ibibyose

  • H.E Kagame ndagukunda uragahorana amata kuruhimbi , ibyumaze kutugezaho nibyinshi cyane kandi ugikomeza courage

Comments are closed.

en_USEnglish