Amaze imyaka 5 aburana gusubizwa iby'uwo yita se nyakwigendera Alphonse Rutsindura
Mu Rukiko rw’isumbuye rwa Nyamirambo kuri uyu wa gatatu ni bwo humviswe ubuhamya bwa nyuma ku baburana aribo Gahenda Bienvenue na Rutsindura Alexis ndetse n’ababunganizi babo, urubunza rukaba rujyanye n’amahugu aho Gahenda ufitanye isano na Rutsindura (uvuga ko ari imfubyi ya muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994) aregwa kumwambura imitungo yo kwa se nyakwigendera Alphonse Rutsindura
Uru rubanza rumaze imyaka irenga 5 ruburanwa ariko na n’ubu ababurana bakaba batarabona Ubutabera bunogeye buri wese, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mata ni bwo inteko iburanisha yumvise ubuhamya no kwiregura bwa nyuma ku mpande zombi.
Rutsindura Alexis alias Bigirimana Cedric ni umusore uri mu kigero cy’imya 28, we n’abatangabuhamya barimo nyirasenge witwa Ndekwe Mado n’abandi benshi urukiko rwakozeho iperereza bemeza ko Rutsindura Alexis ari umwana warokotse mu muryango wa nyakwigendera Rutsindura Alphonse wari utuye i Ngoma mu Majyepfo (Butare).
Gahenda Bienvenue byemezwa ko asangiye sekuru na Rutsindura Alphonse nk’uko twabitangarijwe na nyirasenge wa Rutsindura Alexis.
Gahenda uregwa ko yabohoje inzu ya Rutsindura Alphonse, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 50 akaba yarafashe iyo nzu kuko umuryango wa Rutsindura Alphonse wose wishwe ugashira muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ngo mu buhamya butandukanye bw’abakoranye na Rutsindura Alphonse (wari umuyoboke w’ishyaka PL), ndetse na bamwe mu bafitanye isano n’umuryango we n’abaturanyi bemeza ko mu bana be uyu witwa Rutsindura Alexis alias Bigirimana Cedric (izina yiswe ubwo yari i Burundi mu kigo cyakira imfubyi) ari umwana wa Alphonse Rutsindura warokotse ubwo yavanwaga mu mirambo ya benese agahungishwa i Burundi ahoya maze igihe kinini.
Gahenda Vienvenue akaba yarashatse ibyangombwa bigaragaza ko Rutsindura Alexis yapfuye bityo uyu bahanganye akaba ari umwiyitirira.
Ikindi Gahenda ashingiraho ni iperereza ryakozwe na Commission Logatoire ngo rigaragaza ko Rutsindura Alexis yaba afite ababyeyi i Burundi.
Kuri iki hiyongeraho ipimwa ry’amaraso ryakozwe ngo bagaragaze ADN kugirango bamenye ko Rutsindura Alexis ari umwana wa Rutsindura Alphonse, ibizamini ngo byaragaragaje ko nta sano n’imwe iri hagati ya Alexis n’uwo yita se Antoine Rutsindura.
Ibi byose Rutsindura n’abamwunganira mu mategeko bakaba babinyomoza ndetse bakabona ko Gahenda Bienvenue yatanze ruswa mu bacamanza kuko afite ubushobozi, bityo ko mu guca urubanza hatari hakwiye gushingra kuri iyo Test ADN ko hakwiye kurebwa ubuhamya bwatanzwe n’abazi Rutsindura n’umuryango we.
Nyuma yo kumva ukwiregura n’ubuhamya ku mpande zombi ziburana, inteko iburanisha y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo yategetse ko ababurana bataha urubanza rukazasomwa ku itariki 17 Gicurasi 2012 ku isaha ya saa munani (14h00).
Gahenda Bienvenue wasohotse mu rukiko asa n’umuntu ufite uburakari bwinshi twashatse kugira icyo tumubaza kirenze ku byavugiwe mu rukiko aranga. Yagize ati “Ntacyo navuga sinzi uwabantumye”.
Ku bwa nyirasenge wa Rutsindura Alexis, Ndekwe Mado wari mu rubanza ndetse akaba yemeza ko nta nyungu nimwe ateze muri uru rubanza ngo arifuza ko Rutsindura Alexis yahabwa imitungo ya se.
Ndekwe avuga ko urubanza rwagombaga kuburanishirizwa i Ngoma (Huye) aho benshi bazi neza Alphonse Rutsindura n’umuryango we, Gahenda we ngo yaruzanye i Kigali aba ariho aregera.
Ababurana bombi basabye urukiko ubushishozi mu gufata imyanzuro kuri uru rubanza rumaze imyaka itanu rwarabuze gica, Rutsindura Alexis uva i Huye akaza kuburana i Kigali akavuga ko adakwiye kuvutswa ibya se kubera ko amateka yatumye amara igihe kinini i Burundi nyuma ya Genocide.
Ni ahurukiko gushishoza rugaca urw’intabera
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
njye cedric ndamuzi n’umurundi wujuje ibyangombwa kuko muri fammille yanjye baramukoresheje nk’umukozi wo murugo nyuma azakuhava yinjira umugore w’umupfakazi.Mwitonde ibyo aburana byose n’ibinyoma
Ndumva abanononsoye iby’amategeko badusobanurira uko Droit de paternite ibonwa kuko ndumva ari cyo kiburanwa hanyuma iby’imitungo n’ubuzungure nabyo bikaziraho
Ariko Kayihura ujye ureka kwemeza ibyo utazi,ubu uwakubaza se na nyina ba cedric wabazana?mujye mwicecekera niba mutazi ibintu,ukuri guca muziko ntugushya.
Murakoze kubwikosorwa ry’inkuru!!
none se ko muvuga ko umuryango wa rutsindura wishwe mu ntambara wose hakarokoka uwo mugungu we uri kuburana, nkaba kandi nzi ko DNA ari amaraso yabantu babiri apimwa akagereranywa, uwo ayo maraso ye bari kuyapima bakayagereranya nayande??
birashoboka ko bapima amagufa ya se wapfuye niba bazi aho yanshinguwe ariko sinzi niba ibyo bizami mu Rwanda bashobora kubikora?
ikindi, uwo mugabo uburana na Alex agasohoka yirakaje adashaka kuvugisha abanyamakuru!! ni ikimenyetso kibi! akenshi umuntu uzamura umujinya ari kuburana kuko kenshi aba abeshya!!!
Lets wait and see!!!what gonna happen
Uvuze ukuri ayo maraso bayagereranya nayande,ko wumva bose bapfuye,agasigara arumwe.Uwo mwana wasanga bari kumurenganya.
hari abantu banditse ko hari umwana wa rutsindura warokotse uba muri canada? ubwo rero niyemera bazamupime!! birashoboka ko yaba ari!se nabana batigeze bamenya!! nanjye hari mugaza wanjye namenya maze kuba mukuru cyane!!!!!!!
Mfite ikibazo, umuseke mumfashe munsobanurire. Rutsindura Alphonse uvugwa aha ni umuntu wamenyekanye cyane muri Volley ball wabaga i butare cyangwa namwitiranije/ baritiranwa? Niba ari we uwo muhungu yaba abeshya kuko umwana we warokotse ni umwe yitwa Rutsindura Ikirezi Alaine akaba aba Canada ubu so uwo muhungu nta wamenya ashobora kuba yitwaza ko ba se bitiranwaga akaba ashaka gutwara ibitari ibye. Mushake email zuwo Alaine nawe mumubaze, ukuri kujye ahagaragara. Murakoze
Numva byaba byiza rwose umwana wa RUTSINDURA warokotse abajijwe. ndamuzi rwose yigaga muri KIE, mu mikino yo kwibuka uwo mubyeyi we wabicaga bigacika muri Volley ball, buri gihe niwe wabaga uhagarariye uwo mubyeyi we, ntihigezwe havugwa ko hari undi muvandimwe we uriho, uwo uhungu rero uteye ubu, ni ushaka kwirira imitungo, ndetse ashobora kuba akeka ko n’uwo mwana nyawe wa RUTSINDURA ntawubaho akaba yishakira kwigwizaho ibyasizwe na nyakwigendera. IKIREZI harebwa uko yabazwa.
Muraho neza,
TO YOU DEAR FORUMISTS. TO YOU ALLL.
Yemwe reka mbabwire, jyewe ABACAMANZA bacu bantera impuhwe, ndabababalira, nabo gusabirwa peeeee…..
Kandi mfite AKABAZO nshaka kwibariza buri wese undusha gusobanukirwa.
“Inyota ikabije yo gukunda ibintu iturukahe”.
IDEALISM. Mu by’ukuri ntabwo ari umuteto cyangwa urwenya, iki kibazo kirampagayikishije. Kuko mpura na cyo, hafi buri munsi, mu muryango wanjye. Ntabwo niriwe ndondogora hano kuri internet, ariko mpora nkibazaho, nkabura umuntu wampanura. Kuko jyewe mu myifatire yanjye, ndi icyo mu Cyongereza bita ” AN IDEALIST”. Rero iwacu i Rwanda, muri rusange, hagati mu miryango nsagamwo “MATERIALISM” ikabije itanshimisha na gato…
“IBY’ISI NI UBUSA, KO MWUNGERI WA NYANKAKA!!!…”
Nyamara, ubusanzwe, mu muco wacu habamwo “HUMANISM” irenze iyo umuntu asanga i Buzungu. Kuva kera, ABANYARWANDA bari bazi ko IBINTU, INKA, AMAHERA ari ibihahano. Ko iyo umuntu yitabye IMMANA impuzu agenda yambaye itagira imifuka. Agenda ntacyo ajyanye, agenda uko yavutse!!!
Ajyana gusa INEZA, URUKUNDO N’UMUBANO byamuranze akiri kuri iyi Si…..
Rero koko, wa mugani, haguma UBUGINGO, naho ibintu birahahwa, mba mbaroga!!!…
UMWANZURO. Ngaho namwe nimumbwire: “Uriya Bienvenue GAHENDA, niba koko afite umutungo ugaragara, kuki atagabanyirizaho Alexis RUTSINDURA alias Cedric BIGIRIMANA. Maze bombi bagatunga batunganirwa….”
I DON’T JOKE: I AM REALLY SERIOUS ABOUT THIS ISSUE. PLEASE, TELL ME HONESTLY WHAT YOU THINK…..
Ngaho mube mwiriweho, mugire amahoro.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
Ingabire nkunda ibitekerezo byawe utanga hano, kenshi nza ku nkuru nkareba no hasi niba ntacyo wayivuzeho.
Mu by’ukuri koko ibintu birahahwa kandi koko haguma amagara, ariko rero Ingabire sinzi niba utareba ko ubu rubanda rw’umwami atari rwo rubanda rwa rupubulika?
Ibintu byaribirinduye mba nkwambuye, uyu mwana Cedric njye hari abo nabajije bambwira ko ari umutekamitwe, ndetse no muri comments hejuru aho wabonye ko hari umurundi utanga umwirondoro we.
Nyamara ariko hari abandi nabo banyemereye ko ari imfubyi ya Rutsindura Alphonse (UTARI RUTSINDURA ALPHONSE UZWI MURI VOLLEYBALL I BUTARE KU KARUBANDA) uyu Rutsindura wundi yari umuyoboke wa PL nawe wavukaga i Ngoma.
izo mpande zombi rero zikugaragariza ko Rubanda ubu rwataye igihango, umuntu ashobora guhaguruka agashinga imanza z’amahugu, undi nawe akaba yekenyera ati iby’iriya mfubyi nzabirya.
Aha rero niho nunga muryawe Ingabire aho wagize uti: ABACAMANZA bacu bantera impuhwe. ni koko kuko ntibyoroshye kuko bene ziriya manza si incabana, yemwe n’umwami Salomon uwamuzura ubu sinzi ko yazica zikanyura bose, kuko nyine Rubanda rw’Umwami atari rwo Rubanda rwa Repubulika.
Nguko uko mbireba nshuti bavandimwe banyarwanda, nawe Ingabire Ubazineza by’umwihariko.
Mugire Imana n’u Rwanda
Rudakubana
@ingabire
wamenya DNA zifatwa neza nta makosa abaganga bakoze? kuko niba abaganga baravuze ko ikizami cya DNA cyerekana ko atari uwe? uriya musore arigiza nkana
HOWEVER akeneye gufashwa really nkuko wavuze uti uriya mugabo niba atunze byinsi yayimugabiye? ariko ibika ko mu rwanda ibyo bibazo bikemurwa numuryango!!sinzi rero ko uriya mugabo azemera kuyimuha ntacyo bapfana
twagombye gutekereza ko umuntu wese ari umuvandimwe! cyane cyane umuntu muhuje igihugu naho mwaba mutava mu muryango umwe!! tugashyira hamwe tugafasha abantu bacu badukikije!!uko twabishobora!
umwana wanjye yavuye kwishuri ambwira ko mwarimu we yamubwiye ko abanyarica ari abakene!! nunva birambabaje njya aho ntangira gusonanura ukuntu atari bose bakennye, ko hari abakize kandi no mu bihugu byose hari abakene nabakire! turunvikana arambwira ati ok mama
umunsi ukurikiyeho araza ati mama mwarimu yambwiye ko muri africa hari abantu bakize ariko ari ibisambo badashaka gusangira nabandi bakennye!! ariko rero nubwo mu bindi bigugu hari abakene, byibize bageragez gusangira!! nabuze icyo nongeraho!!!!!
kuvuga ukuri ni vyiza , uwo musore yitwa bigirimana Emmanuel alias cedric , jye ndamuzi bikwiye yiga kuri ETS kamenge , avuka muri commune rusaka province mwaro , mu burundi . afise nabo bavukana harimwo guillaume ,belize , na oncle we aheruka gupfa bamwita BAGAMBA, kandi cedric yahoze ari ni umunonotsi yirukira ishure, nyuma arayoberwa yungururiza kuri saint luc. ahubwo vyamubera byiza agiye kureba abavyeyi be, kuko barahari.ndumva Eric wakwandika inkuru wakoze iperereza rikwiye, kuko cedric ubutabera bwoba buriko buramushakisha i burundi.
Umwana wa Rutsindura warokotse ni Alaine nta wundi .Mwakora iperereza i Ngoma aho yari atuye barabizi byose.
Abacamanza nibashingire kuri comments ziri hano hanyuma basubire mu iperereza kuko ndabona hariho amakuru afatika
@ Rudakubana,
thank you Brother, I thank you very much indeed….
Igisubizo cyawe kiranyuze, no hasi k’umusenyi, hasi ku ndiba y’umutima.
For sure, I have to make an update in many ways….
Kandi ndagushimira ko usoma inyandiko zanjye zikagushimsha. Ni byiza ko tuganira tukungurana ibitekerezo….
Sincerely yours,
Ingabire-Ubazineza
Nta nisura ya Alphonse rutsindura uyu afite wenda navuge ko ari mwene bizimungu casimir!
ntabwo Alphonse Rutsindura uri kuvugwa muri iyinkuru ari papa Wa Ikirezi Alaine nkuko bamwe mubasomyi bari kubyibeshyaho, mutandukanye inkuru. Uyu ni uwundi bitiranwa amazina yombi kandi byahuriranye ko bose ari abanya butare, ubworero mureke gukomeza kwitiranya ibintu,cg kubindi bisobanuro mubaze. Murakoze
none se niba hari abantu babiri bitiranwa kandi bakaba bari batuye mugace kamwe ni kuki urubanza rutaburanishirizwa aho bari batuye kugirango hagaragazwe koko abo bantu cyangwa se abakomoka m miryango yabo ko aribo babaha ubuhamya bugaragara,bakabona nabo baburana nibura ko hatabura uwari uzi uwo barimo biyitirira,aho gukomeza gushakira amakuru iyo bigwa ,bacamanza mwita igihe cyanyu nimwigore mwerekeze ibutare mubaze aho abo bantu bombi batuye mutitaye ku masano muzamenya ukuri
my friend,the word belong to the selfless.wait & see
ndebye comment zanditswe zose mura numwe wanditse ngo”inda yabo we” ubu iyaba ari umuhutu uri kuburana!!muba mwavuze inda zabo!!!inda nini……….
muzumirwa!
nonese muriyinkuru wigeze ubona harubwoko bwabo bavuzemo burimo kuki uvuga ngo iyo baba aba commentaire zarikumera uko iyo ningengabitekerezo nkubwire warumiwe
twumvikana bene data genocide nikintu gikomeye affaire imeze itya umuntu yarapfuye na famille yose aliko umwana aza kuboneka kandi ntimwirengagize ko hari abarundi ba fashe abana babanyarwanda babagira abana babo nyuma ya genocide icyo ntemera rero adn bamupimye kuri nde keretse se wenyine kandi nyirasenge arabyemeza ikindi imyirondoro ya kera nibajye hasi barebe niba uwo mwana atariwe gahenda nawe amenye ko ibyabandi agomba kubizubiza mugihe azi neza ko ataribyo yishakiye hashobora nukuza undi ukurusha ayant droit so inama niyihe nagira uriya muhungu wipmfubyi uzage kwa ministre wa justice cyangwa madame ukuriye gacaca mukamutsindashyaka igisubizo bazaguha kizakunyura.
@ mya dear ISIMBI,
uraho Munyarwandakazi, uraho simbi risumba ayandi, uraho saro ribengeranaaaa….
Uraho Micomyiza, uraho nkokora isegura ingabo, uraho Nyirarukundo nyina w’abana, uraho mutima w’urugo, uraho Gahuzamyiryango….
ISIMBI rero nabanje kukuramutsa, nabanje kugusetsa no kugusekera, kuko burya urwenya rutuma umuntu agira umunezero n’amahoro k’umutima. Kandi ndakumenyesha ko nkurikira inyandiko zawe unyuza hano kuri runo rubuga. Muri rusange, abantu nka we na njye dufite ubunararibonye kandi tuzi gufata impu zombi turakenewe cyane. Ahanini nshimishwa nuko witangiliraho ugatanga ubuhamya ushingiye ku bintu byakubayeho. Ubu buryo ndabukunda cyane, kuko niyo tutaba duhuje imyiyumvire, mpigira kwiyubaha no kubaha mugenzi wanjye. Urugero: muri kiriya kibazo cya MUGESERA cyo kuburana mu gifaransa cyangwa mu kinyarwanda, ubuhamya watanze bwanyunguye ubumenyi buntera kongera ngatekereza. Komerezaho rero: jyewe bene izi mbuga ndazikunda cyane, harimwo demokarasi nyakuri….
MATERIALISM. Biriya bintu nanditse ni ikibazo cyanjye bwite. Mfite abavandimwe nsanga bakunda amafaranga-amahera bikabije. Kandi urebye, ntabwo ari ngombwa, kuko mu muryango iwacu umutungo urahari uhagije.
Yes, there is an issue of mismanagement, but material assets are aplenty.
Cyakora nyine abakuru bose barapfuye, barishwe muri ariya mahano twita ITSEMBATSEMBA. Ku buryo abasigaye, aho kwegerana ngo bafatanye, usanga bamwe baca inyuma bakambwira utugambo tutanshimisha na gato. Mbese muri make, jyewe wa mugani, nibereye umuzungu: iyo rwajyarwajya sinyishaka!!!
I want them to use their brain. I want them to live up their christian ideals. They keep teaching me all daylong, but in their behavior, they don’t follow their own preachings!!!I hate hypocrisis, I really hate it….okay!!!
SOCIO-ECONOMIC JUSTICE. Muri iyi comment yawe harimwo ishingiro rikomeye. Kiriya kibazo umwana wawe yakubajije harimwo ubwenge burenze. Yesu/Yezu ati: nimureke abana baze bansange!!!….
Muri make na njye nta gisubizo nabona namuha.
Cyakora icyo nzi cyo nuko hariya hari umutego munini cyane. Nitutaramuka tuboneye URUBYIRUKO imirimo ibatunga, nta mahoro tuzagira. Magingo aya, ntabwo ABATURAGE bazongera kwihanganira ko i Kigali turya tugahaga, ndetse n’imbwa zacu zigahaga, ibisigaye tukamena…..n’aho muri kilometero 150, tuvuge muri Nyaruguru, abantu bicwa n’inzara!!!
Inzara itera induruburi, induruburi zitera imyigaragambyo, imyigaragambyo itera intambara, intambara itera amahano….
TO MAKE IT SHORT: WE HAVE TO BE SERIOUS.
AND BELIVE ME: WE ARE SERIOUS. IT IS NOT ONLY THE GOVERNMENT. THE CIVIL SOCIETY ALSO. AND THE CIVIL SOCIETY IS YOU AND ME.
Jyewe wandika ibi, ndabarahiye nkomeje. Ubujiji kimwe n’ubukene ndabyanga, ndabyanga, ndabyanga….
Immana ishimwe, urugamba rwo kwibohora ubujiji n’ubukene rwaratangiye, ubu rurarese. Jyewe INGABIRE-UBAZINEZA narahagurutse, nkennyeye ishema niteye urukundo, ndimwo ndahatana, ndimwo ndatanga umuganda wo kubaka u Rwanda, umuganda w’iterambere….
FOR SURE: PROSPERITY THY NAME IS RWANDAN. ABSOLUTELY!!!
Murakoze mugire amahoro.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
Ntibyoroshye ibya droit de paternité
Comments are closed.