Ikibazo i Rubaya: Kanyanga>>>ubusinzi>>>ubusambanyi>>abana batateguwe

Gicumbi – Mu murenge wa Rubaya ahateraniye abantu benshi uhasanga abagore bakiri bato bafite abana b’inkurikirane kandi bigaragara ko ba nyina badafite ubushobozi buhagije. Aba bana abenshi ngo ni abavuka ku nda zitateganyijwe zivuye mu busambanyi bwakomotse ku businzi bwa kanyanga ivugwa cyane muri uyu murenge uturiye umupaka na Uganda. Bamwe muri aba bagore baganiriye […]Irambuye

Nigeria: 20% by’inoti ziri ku isoko ngo ni impimbano

Obadiah Mailafia wari guverineri wungirije wa Banki nkuru ya Nigeria yatangaje ko hafi 20% by’inoti z’amaNaira ya Nigeria ari inoti z’inyiganano kandi zikaba ziri ku isoko mu gihugu. Yabitangaje ejo mu Nteko Ishinga Amategeko baganira ku bibazo by’ingengo y’imari aho yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo kugira ngo barengere ubukungu bw’igihugu. Iyo inoti mpimbano zingana […]Irambuye

Isoko rirafunguye, kuva none kugeza tariki 03/03 wagura imigabane ya

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yafunguye kumugaragaro igurisha ku isoko ry’ibanze (Initial Public Offer/IPO) imigabane ingana na 19,81% Leta y’u Rwanda ifite muri I&M Bank -Rwanda. Umugabane umwe uri ku mafaranga 90 gusa. Iyi migabane ubu iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda guhera uyu munsi kugeza tariki 03 Werurwe, […]Irambuye

Uko ukwiye kwambara kuri St Valentin

Tariki 14 Gashyantare, umunsi wa St Valentin muri Kiliziya gatolika ufatwa nkuw’abakundana. Uyu munsi abakundana bambara amabara y’umutuku n’umukara, bagasohokana bagahana impano n’indabo. Uyu munsi kandi abawizihiza bita cyane ku myambarire. Kompanyi itunganya imisatsi n’ubwiza by’abantu Talented Hands ifatanyije n’inzu y’imideli yitwa Rimba Design bakoze amafoto ngo berekane uburyo bunyuranye abakundana bakwambara n’uko bakwitunganya (make-up) […]Irambuye

Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO

Abdul Rwatubyaye wari myugariro wa APR wasinyiye ikipe ya Rayon Sports agahita aburirwa irengero yagarutse yihishe mu cyumweru gishize, kuri uyu mugoroba yakoze imyitozo muri Rayon Sports kuri stade i Nyamirambo. Uyu musore yavugishije byinshi abakunzi b’umupira mu Rwanda ubwo yari yabuze akimara gusinyira Rayon. Bitunguranye cyane, Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports tariki 27 z’ukwezi kwa […]Irambuye

Abarokowe n’umubirigi Padiri Simon Pierre muri Jenoside bagiye kumushimira

*Yashimwe n’Akarere nk’umurinzi w’igihango Amajyepfo – Kuri iki cyumweru  bamwe mu barokotse Jenoside barokowe na Padiri Simon Pierre umaze imyaka 48 mu Rwanda bagiye kumushimira ku kigo cy’impfubyi yashinze kiri mu murenge wa Nyanza mu kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Cyotamakara. Yabasabye gukundana no gusangira n’abakene bicye bafite. Uyu mupadiri ukomoka mu Bubiligi ariko ubu […]Irambuye

‘Abanyarwanda’ bamaze imyaka 70 baba muri Kenya barasaba ubwenegihugu

*Kenya yabahaye ubwenegihugu nyuma irabubambura *Mu 1980 Kenya yagiye kubohereza u Rwanda rurabanga ngo ni abanyaKenya *Ubu bavuga nta bwenegihugu na bumwe bafite Ahagana mu 1940, Abanyarwanda babarirwa muri 500 bavanywe mu Rwanda bajyanwa muri Kenya n’abakoroni b’abongereza kujya gukora mu mirima y’icyayi mu gace ka Kericho n’ahandi muri Kenya, bacye bakiriho, abana n’abuzukuru babo […]Irambuye

Umuyobozi utabakorera mujye mumushyira hanze – P.Kagame

Nyagatare – Avuye Kagitumba Perezida Kagame yaje kubonana n’abaturage bo mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Mbare naho yahaye ubutumwa abaturage bwo kubashishikariza kwivana mu bukene no gukurikiza gahunda za Leta. Yabwiye abaturage ko bagomba kubaza abayobozi inshingano zabo ndetse ntibatinye gushyira hanze umuyobozi utabakorera ibyo ashinzwe kugira ngo na Perezida abimenye. Ati “Umuyobozi […]Irambuye

Ibi bibazo bingeraho n’ibindi kuki bidakemuka? – P.Kagame abwira aba

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Kagitumba Perezida Paul Kagame yibanze ku iterambere ry’imibereho y’abaturage avuga ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu hashimishije, ariko ko rushaka kugera heza kurushaho kandi nta muturage usigaye inyuma asabiriza kubera ubukene. Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze kudakemura bimwe mu […]Irambuye

1917–2017: Abapadiri bamaze imyaka 100 mu Rwanda…ganira na Padiri ubumazemo

*Ubukristu ntabwo ari idini yabakoloni. * Ubukristu ntibwaje gukuraho idini gakondo y’abanyarwanda. * Iyo dini gakondo y’abanyarwanda ni iyihe? * Abapadiri bamariye iki u Rwanda? *Abapadiri bose se, barangije neza inshingano zabo ? Muri iyi nyandiko, mugiye gusoma mwo ikiganiro, umwanditsi w’ikinyamakuru Umuseke Jean Pierre NIZEYIMANA, yagiranye na Padiri Bernardin MUZUNGU, wo muba dominikani bo ku […]Irambuye

en_USEnglish