Uwamahoro YATANGIYE, arashaka kuba umugore wa mbere KU ISI uciye

*Amaze iminsi yitoza amasaha umunani ku munsi *Ngo asanzwe ari umunyembaraga kandi wigirira ikizere *Yatojwe na Eric usanzwe ufite umuhigo w’isi w’amasaha 51 akora ibi Cathia Uwamahoro muri iki gitondo yatangiye kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting)  udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records, nabishobora araba ariwe mugore wa […]Irambuye

Uko Nyampinga wo mu basigajwe inyuma n’amateka yavuye mu bujiji

*Avuga ko ikibazo bafite ari ubujiji atari ubukene *Ngo bumva batagomba kwiga kandi ko ntacyo bakwigezaho *Ngo yakuze abona iwabo ntacyo batunze kandi bumva ari ko bigomba kumera Nyampinga Anathalie atuye mu mudugudu w’Agateko mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru nubwo mu miryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka ariko wafashe icyemezo ari mukuru akiga umwuga […]Irambuye

Menya uburyo ukwiye kubika imyenda yawe

Ufite akabati kuzuye imyenda nawe ubwawe ntuzi umubare? Imwe urayigura yasaza ukarunda ahantu ndetse hari n’ubwo imyenda imeshe uyibikana n’imyenda yanduye ugapfa kuyizingira hamwe utitaye ku ngaruka y’abyo. Nyuma y’igihe gito ukazasanga hari udusimba duto nk’inyenzi twayishotsemo, tumwe dushobora no gupfira ku myambaro yawe tukayanduza nk’uko hari n’utundi duteza umwanda mu kabati kawe. Hari uburyo […]Irambuye

Ngoma: k’Umukamba bamaze imyaka itatu bizezwa amashanyarazi

Abatuye mu kagari k’Umukamba mu murenge wa Kazo abenshi biganjemo abahoze batuye mu bikombe n’ahandi mu manegeka bahavuye bakaza gutura ku midugudu bijejwe kuhabonera ibikorwaremezo bya ngombwa, ariko ntibaragerwaho n’amashanyarazi bamaze imyaka itatu bizezwa. Ubuyobozi buvuga ko noneho iyi ngengo y’imari ariyo izayabagezaho. Abaturage b’aha k’Umukamba bumvise vuba Politiki ya Leta yo gutura ku midugudu […]Irambuye

Amanota y’abakoze ikizami gisoza ayisumbuye yasohotse. Abakoze benshi baratsinze

*Amasomo y’ubumenyi rusange abakoze ni 41 240 abatsinze ni 89,5% *Amasomo y’inderabarezi abakoze ni 2 782 abatsinze ni 99.6%. *Mu myuga n’ubumenyingiro abakoze ni 24 074  abatsinze ni 88.41%. *MINEDUC ngo yishimiye ko abarangije iby’ubumenyingiro biyongereye Kuri uyu wa kane ku gicamunsi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye mu byiciro by’amasomo rusange, ay’inderabarezi […]Irambuye

Abafana ba Rayon bagizwe abere n’Urukiko ku mvururu zo mu

Nyuma y’umukino wabayeho imvururu wabaye tariki 21/04/2014, abafana bamwe ba Rayon Sports barezwe mu Nkiko guteza imvururu, kwangiza bimwe mu bikoresho byo kuri stade n’imodoka y’umusifuzi no guhangana n’abashinzwe umutekano. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rumaze kwanzura ko abafana ba Rayon baregwa ibi byaha barengana. Umukino wari wahuje Rayon Sports na AS Kigali wabayeho imvururu, abaregwaga […]Irambuye

Ububiligi bwahaye u Rwanda miliyari 8,7Frw yo gukwiza amashanyarazi

Kuri uyu wa kane u Rwanda rwakiriye inkunga ya miliyari hafi 8,7 z’amanyarwanda (€ 10 million) yo gushyira mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi biciye muri Rwanda Energy Group. Muri uyu mushinga Ububiligi bwatanze miliyoni 10€ u Rwanda rurashyiramo miliyoni ebyiri (2) € nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi. Inkunga y’Ububiligi izongera uburyo bwo kugeza ku […]Irambuye

DRCongo: Amatora ya Perezida ngo arahenze cyane bityo ntazaba uyu

Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari muri Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa kane ko igihugu kitazakoresha amatora y’umukuru w’igihugu uyu mwaka kuko kitaabona amafaranga ahagije yo kuyakoresha. Imvururu z’uko Perezida Kabila yarangije manda ye mu mpera z’umwaka ushize ntave ku butegetsi zahosheje we n’abatavuga rumwe na we bumvikanye ko amatora agomba kuba mu mpera z’uyu mwaka, […]Irambuye

Areruya Joseph yegukanye umudari wa Bronze muri Africa

Mu bagabo, isiganwa rirangiye mukanya i Luxor mu Misiri Areruya Joseph yegukanye umwanya wa gatatu mu batarengeje imyaka 23 uhabwa umudari wa Bronze. Mugenzi we Valens Ndayisenga wasiganwaga mu bakuru yabaye uwa gatanu muri rusange. Mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye biruka 43Km, Areruya Joseph ku rutonde rusange yabaye uwa karindwi, ariko mu batarengeje imyaka […]Irambuye

Uwamahoro nawe ngo arajya muri Guinness World Records!! aratangira ejo…

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Cricket witwa Heather Clare Knights ubu ari i Kigali aho yaje kwirebera no gushyigikira Cathia Uwamahoro ejo kuwa gatanu uzatangira kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting) udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records. Uwamahoro nawe arifuza kujya mu mihigo y’isi nka Eric Dusingizimana umwaka […]Irambuye

en_USEnglish