Umukinnyi witwaye neza muri Gashyantare yahembwe

Gicumbi – Ku mukino wahuje ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye AS Kigali kuri stade yayo mu mujyi wa Byumba ukarangira amakipe yombi aguye miswi, nibwo hatanzwe igihembo cya “Umuseke Player of the Month” warushije abandi mu kwezi kwa kabiri. Igihembo yagihawe ku bufatanye na La Galette. Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu […]Irambuye

Volley Ball mu bagore: RRA VC yahigitse IPRC Kigali

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017 ikipe y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authrority yihereranye IPRC Kigali iyitsinda itayibabariye set 3-0 (25-14; 25-17; 25-14). Uyu mukino wakiniwe kuri Petit Stade i Kigali. Ni umukino umwe gusa wabaye muri weekend muri Volley Ball mu kiciro cy’abagore kuko andi makipe yagombaga gukina imikino ya shampiyona yasubitswe kubera […]Irambuye

Muri rusange Abanyarwanda barishimye – Dr Rutembesa

*Nyuma y’imyaka 23 ngo abanyarwanda bari kugira icyanga cy’ubuzima *Gutunga amafaranga ntibisobanuye ibyishimo kuko ngo niyo agomba kudutunga *Inshuti nziza ni ibyishimo, inshuti mbi ni ibisamagwe uzigiraho ‘kurumana’  Dr. Eugène Rutembesa impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bya Clinical Psychology avuga ko muri rusange hari ibigaragaza ko Abanyarwanda […]Irambuye

Haracyari abaturage bagenda amasaha atatu bajya kwivuza

Gicumbi – Mu gusoza icyumweru cyahariwe ubuzima muri week end ishize Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko ibigo nderabuzima bikiri kure y’abaturage aboneraho abayobozi kubaka za Poste de Sante bigafasha abaturage kwegerwa na servisi z’ubuzima. Minisitiri Dr Gashumba avuga ko Leta yakoze ibishoboka buri murenge ubu ukaba ufite ikigo nderabuzima no muri buri karere […]Irambuye

Episode 47: Nelson ahangayikishijwe n’amagambo macye Brendah amubwiye

Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane ni ukuri, nonese Cici! Izina ryanjye rikwibutsa iki niba atari ibanga wabikiye undi utari njye?” Send. Nkimara kohereza iyo message narategereje umunota urashira, ibiri irashira uwa gatatu mbona avuye Online sinabitindaho mpita mureka, ahubwo nsubira inyuma nihuta. Uwo nashakaga nta wundi namwe murabyumva yari Brendah ma Belle maze mfungura chat ye vuba […]Irambuye

Bigoranye, APR FC ibonye inota rimwe ku ikipe ya nyuma,

APR FC yari yakiriye ikipe ya nyuma ku rutonde rwa shampionat, wari umukino wakwitwa uworoshye kuri APR ariko Pepiniere yarawiteguye kuko igice kinini cy’umukino niyo yari iyoboye ifite igitego kimwe ku busa. APR FC yabashije kukishyura hasigaye iminota 12 gusa ngo umukino urangire, ibasha kubona inota rimwe uyu munsi. Ibihe biracyari bibi kuri APR FC imaze […]Irambuye

Habineza natorwa ngo bazubaka URUKUTA ku mipaka ahanyura umwanzi i

*Urukuta ngo ruzaba rufite ubujyejuru bwa 8m *Amavubi ngo ntazongera gutozwa n’abanyamahanga *Buri gitifu w’Akagari ngo azahabwa imodoka Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka democratic Green Party of Rwanda amaze gutangazwa ko ari we uzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Republika yavuze byinshi azakora natorwa birimo na bimwe byatangaje abari baje gukurikirana Kongere y’iri shyaka. […]Irambuye

Episode 46: Mama Brown, Nelson, Gasongo na John basuye Mama

Gasongo aba yinjiranye na muganga bakigera mu cyumba twari turimo basa nk’abakubiswe n’inkuba babonye abantu bari buzuye mu bitaro. Muganga-“Ndabona ari byiza, burya kuba hafi y’umurwayi bituma agira imbaraga ari nabyo byatumye akira vuba bitangaje, rero tumaze kumukorera ibizamini dusanga ikibazo gisigaye ari urutugu rusa nk’urwacomotse, rero muzamurinde guterura ibintu biremereye kugirango atazagira izindi ngaruka, […]Irambuye

Episode 45: Nelson, Gasongo, Frank, Fiston na Bruno babaye inshuti

Gasongo akijugunya amashuka narikanze nihuta musanga mpagarara impande ye ndamwitegereza maze ndamubwira, Njyewe-“Gaso! Ko ujugunye amashuka bigenze gute?” Gasongo-“Ubwo se wowe ntubibona Nelson? Ndakize da!” Njyewe-“Uuuuuh! Uravugisha ukuri cyangwa?” Gasongo-“Oya ntabwo urota Nelson! Ndebera nawe! Mama weee!” Koko nahise nsubiza amaso inyuma ariko nkitegereza neza Bruno mbona ahinduye isura nyoberwa uko bigenze maze hashize akanya […]Irambuye

BABONGERE i Kayonza bayigiriyeho amahirwe

Kuri uyu wa gatanu muri Promotion yitwa BABONGERE y’inzoga Primus abantu batari bacye bahavanye inyungu muri tombola babona ibikoresho  bitandukanye birimo imifariso yo kuryamaho, radio, amagare, imyambaro n’ibindi…ariko cyane cyane bishimira inzoga yabo PRIMUS. Ni gahunda ya BRALIRWA yo kurushaho kwegera abakiriya bayo, kubamenyesha kurushaho ibikorwa babagendera no kumva ibyifuzo byabo ku byo bifuza guhabwa […]Irambuye

en_USEnglish