Kumurika imideri bitunga umuntu bite?

Abantu benshi bibaza ko ubushabitsi (business) ari ubwo mw’isoko cyangwa ubukorwa abantu baguriranye ibyo bakeneye, muri iki gihe ubushabitsi bwaragutse ndetse ubu no mu Rwanda ubushabitsi butari bumenyerewe bwo kumurika imideri (modelling) hari abo butunze. Binjiza amafaranga bate rero? Ubu ni uburyo bwo kugurisha imiterere y’umubiri wawe uyambika imyambaro runaka ikagaragara neza hagamijwe kuyamamaza no […]Irambuye

Kim Jong-un ngo USA azayihindura ivu Trump narasa isasu rimwe

Ngo bazakoresha rocket zitabonwa bita Hwasong mu kumisha imvura y’ibisasu kirimbuzi ku banzi babo. Perezida Kim Jong-un yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika azazihindura umuyonga mu gihe bakwibeshya bagashotora Korea ya ruguru. Mu itangazo basohoye, Korea ya Ruguru ivuga ko byakomerana cyane Amerika yibeshye ikarasa n’isasu  rimwe kuri Pyongyang. Iri tangazo rigira riti “Ingabo […]Irambuye

Butaro ngo baheruka udukingirizo tw’ubuntu bazaniwe na Senderi

Burera – Umurenge wa Butaro  ubarirwamo abaturage bagera ku 32 000, abakenera gukoresha udukingirizo abenshi ngo baterwa ipfunwe no kujya kutugura, iyo batuboneye ubuntu bakabika twinshi ngo birabafasha, utw’ubuntu baheruka ngo ni utwo umuhanzi Eric Senderi yabazaniye, ngo twahise dushira vuba cyane. Desire Uwitonda akorera muri centre ya Rusumo mu kagari ka Rusumo Umurenge wa […]Irambuye

Kayonza: Abarimu barishyuza agahimbazamusyi k’amezi 3 yo mu 2010

*Imyaka irindwi irashize bishyuza kugeza ubu *Akarere ngo gategereje igisubizo kuri MINECOFIN Abarimu bigishaga mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 2010 bakoresha diprome ya A2 barasaba Akerere ka Kayonza kubishyura amafaranga yabo y’ikirarane angana n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na magana atanu (32 500) kuri buri umwe y’agahimbazamushyi (prime) batahawe. Imyaka ibaye irindwi bategereje. […]Irambuye

Abakozi 26 b’uruganda rwa Kinazi basezerewe badahawe imishahara y’amezi 9

Abakozi b’uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ndetse n’abahinzi bagemura imyumbati muri uru ruganda (Kinazi Cassava Plant) rwo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango rwasezereye abakozi barwo 26 rutabahaye amafaranga y’imishahara y’amezi icyenda (9) ndetse n’ay’imperekeza. Emile Nsanzabaganwa Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, avuga ko amafaranga yabo bazayabona mu gihe cya vuba. Bamwe mu bakozi b’uruganda […]Irambuye

Abakristu baranezerwa kuko Paapa yasabye imbabazi – Mgr Rukamba

*Ngo bari babizi ko bazabonana ariko ntibari bazi igihe *Perezida yari yifuje kumva icyo Papa avuga none bibonaniye *Paapa yasabye imbabazi ku bw’Abakristu bakoze Jenoside Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ku butumire bwa Paapa Francois ni uruzinduko rw’amateka ngo ruhindura byinshi mu mibanire y’u Rwanda na Vatican nk’uko byatangajwe n’impande zombi. Musenyeri Filipo Rukamba yabwiye […]Irambuye

Bujumbura: Col Ndihokubwayo bamusanze yapfiriye kuri Paruwasi mu Ngagara

Umupolisi wo ku rwego rwa Colonel mu Burundi ejo bamusanze yapfiriye mu mbuga ya Paruwasi ya Ngagara mu mujyi wa Bujumbura nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi. Iperereza ku rupfu rw’uyu mupolisi ngo ryatangiye. Umurambo wa Col Charles Ndihokubwayo bawusanze mu mbuga y’inyuma ya Paruwasi Saint Joseph de Ngagara kuri uyu wa mbere. Abo mu muryango […]Irambuye

Rwanda: 60% by’abasuzumwe barwaye amenyo. Mu byaro ho ngo ni

Gicumbi – Kuri uyu wa 20 Werurwe mu murenge wa Rukomo niho bizihirije umunsi ngarukamwaka wo kuvura indwara z’amenyo no mu kanwa, izi ndwara ngo abanyarwanda benshi cyane barazifite, mubo ishyirahamwe ry’abaganga bamenyo basuzumye basanze 60% bazirwaye, mu bice by’icyaro ho ngo birakomeye kuko usanga ari benshi cyane kandi batanazivuza. Ikibazo gishingiye ahanini ku bikoresho […]Irambuye

Episode 48: Aliane aratabaje ubwo yari yaje gusura Gasongo na

Njyewe-“Gaso! Uriya Fabrice twamenyanye igihe njya muri anniversaire ya Brendah, niwe Brendah yampaye ngo nsuhuze bwa mbere, Breandah yamunshyize mu maboko ye maze ajya kwitegura, nagumanye nawe maze dutangira kuganira nyuma yo kumbaza icyo nkora nkamubwira byose ntacyo mukinze aho niho havuye kariya kazina ka Agent yavugaga” Gasongo-“Ewana! Agent kabisa! Nari narakuburiye akabyiniriro none burya […]Irambuye

en_USEnglish