Haracyari abaturage bagenda amasaha atatu bajya kwivuza
Gicumbi – Mu gusoza icyumweru cyahariwe ubuzima muri week end ishize Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko ibigo nderabuzima bikiri kure y’abaturage aboneraho abayobozi kubaka za Poste de Sante bigafasha abaturage kwegerwa na servisi z’ubuzima.
Minisitiri Dr Gashumba avuga ko Leta yakoze ibishoboka buri murenge ubu ukaba ufite ikigo nderabuzima no muri buri karere hakaba hari ibitaro, iki ngo ni ikintu gikomeye ku buzima bw’abanyarwanda.
Gusa ngo ukurikije imiturire yabo ngo biracyakenewe ko servisi z’ubuzima zibegera kurushaho hifashishijwe cyane cyane za Poste de sante.
Dr Diane Gashumba avuga ko hari abaturage bagikora urugendo rw’amasaha atatu bajya ku kigo nderabuzima. Ibi bikaba ari ikibazo gikomeye cyane nko kumubyeyi utwite.
Dr Gashumba ati “Ndasaba ubuyobozi bw’uturere gukomeza gahunda yo kubaka za Poste de Sante ku kagali kuko nibyo bizabafasha kwegereza abaturage servisi z’ubuzima.
Minisitiri w’ubuzima yavuze ko abayobozi bakegera abafatanyabikorwa iwabo nka Police, abasirikare n’abandi bakabafasha kugera kuri uyu muhigo wo kwegereza servisi z’ubuzima abaturage.
Kugira Poste de Sante muri buri kagari ngo hari uturere twabihagurukiye ku bufatanye na MINALOC kandi ngo babigeze kure.
Imibare ya 2015 y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ivuga ko u Rwanda rufite ibitaro by’ikitegererezo byo ku rwego rw’igihugu umunani (8), ibitaro bine (4) byo ku rwego rw’Intara, ibitaro 36 byo ku rwego rw’uturere.
Iyi mibare ivuga ko u Rwanda rufite ibigo nderabuzima (health centers) 495 ahanyuranye mu gihugu, n’ibigo bya poste de sante 406.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW