BABONGERE i Kayonza bayigiriyeho amahirwe
Kuri uyu wa gatanu muri Promotion yitwa BABONGERE y’inzoga Primus abantu batari bacye bahavanye inyungu muri tombola babona ibikoresho bitandukanye birimo imifariso yo kuryamaho, radio, amagare, imyambaro n’ibindi…ariko cyane cyane bishimira inzoga yabo PRIMUS.
Ni gahunda ya BRALIRWA yo kurushaho kwegera abakiriya bayo, kubamenyesha kurushaho ibikorwa babagendera no kumva ibyifuzo byabo ku byo bifuza guhabwa n’uru ruganda rwenga ibisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda kuva mu myaka hafi 60 ishize.
Abantu baje ari benshi i Kayonza mu mujyi bumva ubutumwa bazaniwe nabo batanga ibitekerezo byabo, by’umwihariko habaho tombola abanyamahirwe benshi begukana ibintu binyuranye.
Joseph Tuyisenge yatomboye umufariso wo kuryamaho, avuga ko n’ubusanzwe akunda Primus kandi ajya atombora muri iyi Promotion ya BABONGERE. Uyu munsi ngo byari akarusho gutombora umufariso munini cyane.
Syridion Ndagijimana yabwiye Umuseke ko nta munsi yarara atanyoye icupa rimwe rya Primus, uyu munsi yatomboye umufariso munini n’amacupa atanu y’iyi nzoga ikunzwe cyane mu Rwanda.
Ati “njyewe mbona n’iriya modoka iri muri promotion ari njyewe uzayitombora.”
BABONGERE ubu iri mu gihugu hose ahari ibinyobwa bya BRALIRWA, abanywa Primus bakaba baba bafite n’amahirwe menshi yo gutombola ibintu binyuranye baguze icupa rinini rya Primus cyangwa irito bita Knowless.
Iyi tombola ngo ishobora kuzongererwa igihe aho kurangirana n’uku kwezi ikarangirana n’ukwezi kwa kane.
Utsindiye igikoresho kitari inzoga ngo ajya kujyifata ku muranguzi wa BRALIRWA, inzoga yo ahita ayihabwa aho atomboreye.
Kwegera abakunzi ba Primus muri iyi Promotion bizakomereza mu karere ka Musanze kuwa gatanu utaha….
Photos© Innoent ISHIMWE/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW