Volley Ball mu bagore: RRA VC yahigitse IPRC Kigali
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017 ikipe y’abakobwa ya Rwanda Revenue Authrority yihereranye IPRC Kigali iyitsinda itayibabariye set 3-0 (25-14; 25-17; 25-14). Uyu mukino wakiniwe kuri Petit Stade i Kigali.
Ni umukino umwe gusa wabaye muri weekend muri Volley Ball mu kiciro cy’abagore kuko andi makipe yagombaga gukina imikino ya shampiyona yasubitswe kubera harimo ay’abanyeshuri yitegura ibizamini.
Muri iyo mikino harimo iyagombaga guhuza Ruhango VC na ST Aloys VC, APR VC na ST Joseph VC, ST Joseph VC na ST Aloys VC ndetse na APR VC na Ruhango VC.
Ku rutonde rw’agateganyo, RRA VC ikomeje kuba ku isonga n’amanota 22, ikurikiwe na APR VC ifite amanita 17, hagakurikiraho St Aloys y’i Rwamagana n’amanota 13.
Umwanya wa kane uzaho Ruhango VC ifite amanota 13 ikurikiwe ku mwanya wa gatanu na IPRC Kigali n’amanota 3 naho umwanya uheruka mu bakobwa uzaho St Joseph idafite inota na rimwe.
************
1 Comment
Iyi kipe ya RRA ifashwe neza nta kuntu yabura kwigarurira andi makipe bari mu kiciro kimwe cy’abagore. Ni mukomereze aho. Ndashima abayobozi ba RRA kuba baha agaciro Sports kandi bagafasha aba bana b’abakobwa mu kwiga bakanakora sports. Ibindi bigo nabyo bikwiye kureberaho tugateza sport imbere
Comments are closed.