Digiqole ad

Episode 45: Nelson, Gasongo, Frank, Fiston na Bruno babaye inshuti z’akadasohoka

 Episode 45: Nelson, Gasongo, Frank, Fiston na Bruno babaye inshuti z’akadasohoka

Gasongo akijugunya amashuka narikanze nihuta musanga mpagarara impande ye ndamwitegereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Gaso! Ko ujugunye amashuka bigenze gute?”

Gasongo-“Ubwo se wowe ntubibona Nelson? Ndakize da!”

Njyewe-“Uuuuuh! Uravugisha ukuri cyangwa?”

Gasongo-“Oya ntabwo urota Nelson! Ndebera nawe! Mama weee!”

Koko nahise nsubiza amaso inyuma ariko nkitegereza neza Bruno mbona ahinduye isura nyoberwa uko bigenze maze hashize akanya yitegereza Aliane ahita avuga,

Bruno-“Alia? Warahindutse?”

Aliane-“Oya ndacyari wawundi!”

Bruno-“Ngo? Uracyari wawundi?”

Aliane-“Yego! Ntago nigeze mpinduka gusa nari ngukumbuye cyane ntiwabyumva, mbega Bruno!”

Bruno-“Reka niba utarahinduka jyana ayo! Ahubwo reka nanigendere!”

Aliane-“Uuuuuh! Nonese kuba nkigukunda njye nabihishira, Bruno! Wanze kumvamo nubwo bwose ariko wabishatse, ni nayo mpamvu nteze ibiganza bikarenga nkarambura n’amaboko nkaguhobera!”

Bruno-“Alia! Ngaho nsaba imbabazi rero!”

Aliane-“Ooooh! Imbabazi? Mbabarira rwose ubugira kabiri, byibuze ubwo unyemereye nkagusaba imbabazi nzi neza ko uri bunambabarire”

Bruno-“Si wumva se? Erega n’ubundi igihe wajyaga ku Gisenyi nabaga nzi ibyo ugiyemo”

Aliane-“Yego sha! Rwose ni nayo mpamvu nabikubwiraga, ahubwo Imana ishimwe ko unyumvishe ndetse ukambabarira, nyuma yuko ugiye nakomeje kwibuka ko wankundaga cyane kandi ukanamfuhira, ni ikosa ryajye basi ko nasangiye n’abandi kandi utarabikundaga gusa byari ibisanzwe pe! Kandi nabikoraga nzirikana isezerano nakugiriye”

Bruno-“Eeeeh! Ubwo wemera icyaha cyo kunsha inyuma, nanjye rwose ndemera ko nakosheje mu minsi nari ndi kumwe nawe nkagira gutya… nako mbabarira sindi umwere ibyo wakoze nanjye nabikoze kenshi”

Aliane-“Bruno! Sinigeze nguca inyuma, burya kwisanzura ku bandi ntacyo bitwaye, ikibi ni ukubikora utazirikana, humura ndakumva kandi imbabazi iwanjye ni munange ndetse kubera urukundo nakubabariye cyera”

Bruno-“Oya tuvugishe ukuri Alia! Njyewe ndabyemera rwose ngaho nawe byemere nako wenda ufite isoni”

Aliane-“Koko se wajyaga unsha inyuma Bruno? Mbwiza ukuri?”

Bruno-“Alia! Nyine nawe urabyumva sindi shyashya niyo mpamvu… nako byose tubyirengagize”

Aliane-“Uuuuuuh! Ushaka ko duhingira ku rwiri se Bruno? Dusase inzobe kandi umutima wanjye witeguye kwakira byose”

Bruno-“Alia! Nkuko wabikoraga nanjye buriya najyaga nihugikana abandi hariya ku Gisenyi nawe wajyaga unyihishira”

Aliane-“Mana weeee! Bruno koko?”

Bruno-“Ko utangaye se wowe siko bimeze?”

Aliane-“Bruno! Si nigeze menya ko urukundo wankundaga rwari amacenga, sinigeze ngambirira gushyiraho maneko cyangwa ngo ngucunge kuko nakwizeraga kubera ko nagukundaga by’ukuri,

Umunsi unjugunya unyita ko ndi indaya kubera amafoto yanjye wabonye, nagusabye umwanya ngo byibura unyumve ariko urabyanga ndetse unta mu nzu njye nawe twiyubakiye impiraho irakongoka mbura naho mfunda umutwe, ariko narabyakiye ndwara indwara ntakizwa nundi wese utari wowe,

Bruno! Nagushakiye hose ariko ndakubura ndikomeza nkomeza ubuzima gusa sinari nzi ko uyu munsi uzagera nkamenya byose, burya disi wibwiraga ko ibyo ukora nanjye ari uko?”

Bruno-“Umva mbese! Alia, wowe ntiwabyemeye? Kimwe kimwe rero dutangire bundi bushya”

Aliane-“Bruno! Humura iminsi itatu naryamye ntabyuka kubera wowe yahamije urukundo rukomeye ngukunda, ni ukuri kose nkwakiranye amaboko yombi gusa nyumva, Bruno! Sinigeze nifuza kuguca inyuma n’umunsi n’umwe kandi ni ibintu nari mfite mu maboko yanjye ariko ngakomera ku isezerano nakugiriye wowe wenyine, Bruno! Kubera urukundo ni ukuri ubwo wemera bikuvuye ku mutima ko wakosheje nkubabariye ubugira kabiri!”

Bruno-“Eeeh! Ngo iki ngo ntiwigeze ugira ute?”

Ako kanya Bruno yahise akura telephone mu mufuka akuramo password vuba vuba ari nako yivugishaga ngo,

Bruno-“Nta soni, ubwo se urakeka ko naba narayasibye? Si ngaya?”

Naregereye ngo ndebe amafoto Bruno ari kwereka Aliane mbona ni yayandi ye na Sam yazambije byose, ako kanya tukiyareba baba baramuhamagaye Aliane amuhereza telephone ye yitaba vuba twumva ari kuyobora umuntu twibaza uwo ariwe, avuye kuri telephone ahita avuga ndetse arakaye cyane ngo,

Bruno-“Ahaaaaa! Ok reka nawe aze ugirango se ntibyikoze, warangiza ngo uri umwere? Ngo ntiwanshaga inyuma? Buretse aze”

Njyewe-“Bruno! Tuza wiha agaciro akahise ahubwo itsa umutima ukumvire amahirwe ubonye uyasigasire maze wongere ugire ibyishimo wahoranye dore byiteze kugusabagira”

Bruno-“Oya! Ko we atabyemera se ahubwo akabihakana nta mutima agira? Nabanze yemere! Njye se ko nemeye nari nyobewe kubihakana? Tugomba kubabarirana yewe!”

Bruno akivuga gutyo urugi rwaho twari turi rwarakingutse maze tubona abasore babiri barinjiye, bakirambura ukuboko ngo basuhuze Bruno ahita atanguranwa maze aravuga,

Bruno-“Ahaaaaaa! Ok Fiston, ngize amahirwe wowe na Frank muraje, si nguyo Aliane, ibye nti mubizi? Si mwamufatiye ku gisenyi ari kunsha inyuma se? Ngaho nabihakane ndore”

Nakomeje kwitegereza Bruno wari wabigize urubanza kandi aburana amahugu mbona ingaruka z’icyaha, nitegereje Aliane wari utuje kandi afite ukuri bikomeza kunkora ku mutima mu gihe Bruno yahatirizaga Fiston kuvuga uburyo ngo yafashe Aliane ku Gisenyi nawe ntiyamutindiye yahise avuga,

Fiston-“Bruno! Tuza wana! Ubwo se wowe uri shyashya?”

Bruno-“Njye nabyemeye ariko?”

Fiston-“Nonese Alia! Wababariye Bruno ko nawe yabikuyemo isomo rikomeye koko?”

Aliane-“Mana weee! Ni ukuri namubabariye cyera ntaranamenya ko yanshaga n’inyuma”

Fiston-“Alia, Bruno! Nanjye mumbabarire rwose nsabye imbabazi mfukamye ni ukuri kose!”

Bruno-“Iki se kandi Fiston?”

Fiston-“Ni njye nabiteye gusa nabikoze ngiragango ndengere uyu Aliane”

Twese twari turi aho twarikanze twifata ku munwa tuyoberwa uko bigenze maze Fiston arakomeza,

Fiston-“Bruno! Njye nakoze biriya ngo mpe umwanya Aliane atambuke yikomereze ubuzima kuko nabonaga ko utamukunda ahubwo wirwa umurutisha Bijoux! Maze kubona ko unyizera kumurusha niko kugushukisha amafoto kwereka ko byacitse nawe ntiwihishira ugaragaza uwo wari we,

Bruno! Bariya bari bari kumwe na Aliane ku mafoto bose ndabazi, ni umugabo bakorana n’abasore babiri nabandi bakobwa babiri, Aliane amaze kwitahira umusore wari uri kumwe nawe yambwiye ko aribwo bari bahuye ngo none akaba ahise abivamo ngo kubera yamuciye amazi, sibwo se ahubwo yahise ampa ariya mafoto ngo niba namukuze nzirwarize!

Man! Cya gihe rero nkoherereza ariya mafoto Aliane yatahanye nundi mukobwa witwa Dorlene ku neza basiga bariya bagabo hariya! Kabisa wowe tuza wemere icyaha ubundi Aliane agutegeke naho ibindi rwose abe ari njye ufata Aliane ni umwere!”

Fiston akivuga gutyo Bruno yabuze aho arigitira, abura uko abigenza, abura uko yifata maze aravuga,

Bruno-“Fiston! Ni wowe uvuze gutyo?”

Fiston-“Ni njyewe da! Nonese njyeho mbeshye? Rwose ihangane nafashe umwanzuro ntiriwe nkubaza kuko nabonaga ari ngombwa, mbabarira rwose urabizi uri inshuti yanjye ariko nananiwe kwihanganira amakosa yawe”

Bruno-“Nuko urakoze nyine nta kindi”

Fiston-“Oya emera erega, ahubwo se wenda ko wari umupfukamyeho ngo umwemeze ibyo atakoze witwaje amafoto, ubwo ibizajya biza byose uzajya ubimwikoreza ubundi ushyireho ibyo ushaka ngo ukunde umwemeze ibyaha?

Bruno, ihangane kuba nkwigaritse uri umuvandimwe ariko nanone mu bihe nkibi ukuri kuraryana ariko kukigaragaza”

Twese twaracecetse habura uvuga ngiye kubona mbona Bruno arahindukiye ngo agende ariko Aliane ahita amufata ukuboko aramukomeza, aramwitegereza maze aramubwira,

Aliane-“Bruno! Oya wigenda ndagusabye garuka, humura tuza umutima kandi wumve ko Aliane atari umukobwa uri biri hanze, imbabazi naguhaye si nakujugunyiye ahubwo nazigutwikiyeho ngo nkwereke ko nifuza kukwiharira,

Bruno! Tuza umutima ndacyari Aliane wawe, burya kubabarira bigendana no guhinduka, ndabyizeye uzahinduka kubwanjye, ngaho sha nawe nsezeranya”

Bruno-“Alia! Koko urambabariye?”

Aliane-“Bruno! Ni ukuri ndakubabariye pe!”

Bruno-“Alia! Urakoze kumbabarira pe, gusa nanjye urabona ko mfite ibimwaro, ibi ni ibyerekana gutsindwa mu buzima, Alia! Nahaye agaciro amafoto nirengagiza ko wowe utari ifoto uvuga ndetse ukumva! Nahaye agaciro abandi bigera aho babona ko mbizera kurusha uko nkwizera none bampaye isomo ntazibagirwa,

Alia! Mbabarira ubugira jana kandi nkwemereye ko ngiye guhinduka nkaba Bruno ugukwiye kandi ukubereye”

Aliane-“Wooooooow!”

Aliane yahise atambuka vuba maze ahobera Bruno baragumana hashize akanya katari gato bararekurana,

Njyewe-“Ooooh! My God! Byiza cyane ni ukuri nta kiza gisumba kubareba, nijya kugura umutako nzaza munshe ayo mushaka mbatware mbatake aho benshi bareba maze mubabere ibyishimo bya buri munsi!”

Bose-“Hhhhhhhhh!”

Bruno yahise aza ansanga aho nari negamye ampereza ikiganza azana urutugu nanjye nkubitaho urwanjye maze ahita ambwira,

Bruno-“Nelson! Usibye kugusabira umugisha gusa nta kindi nabona kigukwiye! Gusa ariko umunsi umwe uzabona umusaruro w’imitima wahuje”

Njyewe-“Urisanga Bruno! Nanjye nicyo navukiye kandi umusaruro uzavamo uzagirire benshi akamaro maze mube intwari zacu tuzajye twishimira kubabwira abana bacu tuti cyera habayeho Bruno na Aliane babyara umwana bamwita Rwibutso……!”

Bose-“Hhhhhhhhh!”

Bruno-“Woooow! Asanti Bro! Ndabikwemereye”

Bruno yarakomeje maze yegera Gasongo aho yari yicaye maze nawe yicara ku buriri,

Bruno-“Bro! Pole kabisa….”

Gasongo-“Eeeeeh! Pole kandi nakize? Ubu ndimo neza kweli kweli”

Bruno-“Hhhhh! Byiza cyane rwose! Gusa nashakaga kukubwira ko uri intwari yacu kuko aho wababariye niho uhinduriye imitima yacu maze tukongera kwishima, ni ukuri niwo murimo ukomeye Imana yashatse kugutuma kandi kuba umeze neza ubu nuko icyo yagutumye ukirangije!

Gaso! Uri ingenzi kuri twe igihe cyose tuzajya twibuka aho twavuye tuzajya tugusabira umugisha ku Mana ni ukuri”

Gasongo-“Si wumva se! Muzajya muhita mungurira rwa Gahuzamiryango ndusome nducurure numve uko mbaye”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Bruno-“Oya ni byo rwose dore imiryango urayihuje ntuzagire icyaka mpari!”

Bruno amaze kuvuga ibyo byose yahise agaruka atambuka gacye yegera Fiston maze aramubwira,

Bruno-“Fiston! Mbabarira ko nari nkwise umuhemu kuko wanze gukomeza kunshyigikira mu mafuti, ni byiza ariko ubutaha ntuzanyure Online, ntuzanyure mu mafoto ahubwo uzaze unsange unkebure kuko umuvandimwe niho arutira abandi, rero akazi nari naraguhaye ngasimbuje ikizere cyose nshyize ku ngabire nahoraga nsaba Imana ariyo Aliane shenge!”

Fiston-“Bruno! Birakwiye rwose! Ni ukuri biratunganye nanjye ubu ndaruhutse!  Kwanza ubu ngiye muri pension!”

Twese twarasetse maze Bruno aragaruka yegera Aliane we maze ako kanya wa musore Frank wari wubitse umutwe ahita yikoroza gacye maze aravuga,

Frank-“Njye mushobora kuba mutanzi ariko ni njye nari ntwaye iriya modoka yagonze uriya musore! Mumbabarire rwose ibyabaye ni impanuka”

Gasongo-“Eeeeeh! Ni wowe se koko wamvutuye ngo Pafuuu!?”

Frank-“Ni njyewe rwose, nari nje kubatakambira ngo mumbabarire niba bishoboka”

Gasongo-“Eeeeeh! Imodoka yawe nizereko iri mu igaraje ariko?”

Frank-“Oya ahubwo iri kuri police”

Gasongo-“Uuuuuuh! Kuri Police se haba igaraje?”

Frank-‘Oya nta garaje rihaba!”

Gasongo-“Oya nziko nkomeye! Wambwira gute ukuntu iriya modoka yawe itashwanyutse? Cyangwa ndago uzayikoresha ugiye kuyinyihera kubera ko nkomeye kuyirusha?”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Frank-“Oya ahubwo bayifashe barayifunga kuko nari natorotse police igihe mara gukora impanuka, gusa ubu ikingenza ni ukubasaba imbabazi rwose”

Gasongo-“Ubu noneho nawe Police yakugonze? Niba Nanjye n’imodoka yangonze, ubu se nkawe nturajya mu nzu y’indembe nako y’imbohe?”

Frank-“Ahaaaa! Ubanza byo ndanajyamo ko mfite abanshinja se guhera ku mukunzi wanjye nari ntwaye kugeza kuri Bruno uyunguyu, nta kundi nyine ubwo isaha bizira ndabyakira”

Gasongo-“Njye rwose ubwo ndi kurya bikamanuka rwose Imana ishimwe, naho ibyo bindi byo impanuka zambayeho kuva cyera inyoni ingonga, Gashuhe wari utwaye ikiziga akangonga tugiye ku ishuri, najya mu isoko igare rikangonga! Yewe ubanza igisigaye kungonga ari indege n’ubwato!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Frank-“Ihangane Bro! Ugira uti se icyo nicyo kibazo? Ikibazo ni njye ubwanjye, natekereje ukuntu nabashyize mu byago ubundi nkirengagiza ko uwo ngonze ari umuntu nkanjye maze ngatoroka, ari naho umukunzi wanjye yanyangiye ngo ntiyakunda umuhungu utagira umutima, umutima wanjye rero wansabye kwigorora mfata inzira nza hano ngo nice icyiru basi”

Njyewe-“Frank! Icyo nicyo cyerekarekana koko intambwe idasubira inyuma! Ni byiza cyane ni ukuri kandi n’iby’agaciro kumenya aho wagiye nabi maze ukagarura ingendo, urisanga muri twe kandi reka ibyo bitume kuva uyu munsi twibera abavandimwe biruseho”

Gasongo-“Nelson! Kabisa ako kantu ni sawa! Buriya byaba byiza cyane kuko atazongera kungonga kuko azajya aba antwaye”

Twese-“Hhhhhhhhhhh!”

Frank-“Oya nibyo rwose! Kandi murakoze cyane!”

Kuva ubwo Bruno, Frank, ndetse na Fiston binjiye mu amateka yacu kuva uwo munsi twishimira ko twagutse ndetse tubonye inshuti zishingiye ku mateka akomeye twanyuzemo njye na Gasongo.

Uwo munsi byabaye ngombwa ko Aliane ajya ku kazi ariko ansigira Bruno kubera ko we yikoreraga ku giti cye, Fiston na Frank nabo barahagumye maze saa sita zigeze mfata aka envelope ngo njye gushaka icyo Gasongo afata, nkiyibatura Bruno yahise ayinshikuza maze akoma kuri Frank barasohoka na Fiston ahita abakurikira njye na Gasongo tuguma aho.

Hashize akanya baragaruka ariko wagirango bari baranguye alimentation yose! Twatangiye kwirwanaho Gasongo akora ibyo yitaga ngo ni ugusuzuma igifu ngo areba ko kitifunze, twe twari twasetse twagiye hasi.

Uwo munsi nawo twiriwe aho ni mugoroba Betty, Aliane na Mireille baje Frank na Bruno ndetse na Fiston baradusezera barataha batubwira ko baragaruka kureba uko twaramutse Aliane arabaherekeza ndetse agaruka vuba habe namba.

Noneho imitima yari yasubiye mu gitereko twari muri stories zitandukanye mbega duseka nta kwitangira bigeze mu masaha akuze baradusezera barataha nanjye ndeba aho nihengeka negeka umusaya.

Mu gitondo nabyutse kare nditunganya maze nicara ku gitanda ntangira gutekereza ma Bella Brendah! Numvishe urukumbuzi rumeze nk’inkubi y’umuyaga ruje no mu mutima wanjye paaaa! Rurantikura numva rurangurukije mbona singishoboye kwihangana ngishaka umwanzuro wibyo Bruno yahise yinjirana na Frank bazanye icyayi Gasongo nawe ahita abyuka,

Gasongo-“Eeeeh! Hatali hatali! Bruno! Tebutsa tebutsa kabisa inzozi zibe impamo, uziko nari ndi kurota ndi kunywa icyayi kweli kweli!”

Twese-“Hhhhhhhhhhhhhh!”

Bruno yahise amusukira maze atangira kunywa tunaganira, kudaseka byo ntibyarimo, tukiri aho muganga yahise yinjira akigera mu cyumba twari turimo arikanga,

Muganga-“Uuuuuh! Yampaye inka! Umurwayi se ari hehe?”

Gasongo-“Karame Muga! Nejo nari mpari!”

Muganga-“Hhhhhhh! Ko wazinze amashuka se warambiwe ibitaro?”

Gasongo-“Muga! Wabimenye rwose ubu ndi muryerye! Ahubwo Imana ishimwe ko uje kunsezerera”

Muganga-“Imana ishimwe byo ko wumva watoye agatege, ariko turabanza tugusuzume turebe ko koko nta kindi kibazo ufite, gusa niyo twasanga ntacyo ntago twahita dupfa kugusezerera kuko burya kuba ushobora kuvuga sicyo cyerekana ko wakize”

Gasongo-“Muga! Rwose ni byo wasanga nk’igifu cyanjye cyagabanyutse ntabizi nkazabihomberamo!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Muganga-“Hhhhhh! Navuye benshi ariko nanjye mbonye umvura pe! Imbavu niba utazigoroye nzarware rubaga impande”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Muganga-“Ngaho ngwino tujyane jye kugukorera exam ndebe uko uhagaze maze nguhe ibisubizo”

Gasongo yasohokanye na muganga njye na Bruno na Frank dusigara aho tuganira byinshi, mbega twari twaramenyanye bihagije ibintu nabonaga bisa neza mu maso yanjye.

Hashize akanya mbona urugi rw’icyumba twari turimo rurakingutse maze nkubitana amaso na Kenny aza yiruka arampobera.

Mama Brown yahise akurikiraho maze inyuma ye hinjira John na Mama Kenny numva ndatunguwe bya nyabyo, nkibaza niba ibyo mbona ari byo ako kanya………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 45 ejo mu gitondo….

33 Comments

  • MBEGA BYIZA MURI ABAMBERE PE ! AMATSIKO WEEEE !…YA 46 Episode

  • Yooooo mbega byiza Brown nawe araje? Uyu munsi ni uburyohe gusaaaaa n’amasomo menshi. Umwanditsi Coup de chapeau kbsa

  • Mbega byiza ,Nelson ndamukunze

  • Yoooo, Rwibutso disi, mpise nkumbura Eddy, James na Kabebe, mwazatubabariye mukaduha igice cya kabiri cya My Day of Surprise, tukamenya ibyo urukundo rwabo nyuma y’ubukwe hajemo n’abana. Umuseke turabakunda

  • No1 to read this episode of today.
    Imana Ica inzira 1000 kweli.
    bravo Ku mwanditsi Ku masomo atwubaka buri munsi uduha.

  • Wawoooooooo, umuryango sibwo ubaye mugari muzahore murore.
    Icyampa bagasezerera Gasongo bikaba ngombwa ko bamucyura bakamugeza ku icumbi maze mama Brown akagera ahahoze ari iwabo.

  • ibi bint nibyiza wees

  • Ibintu byose bigenze neza! big up

  • Mng,ariko mana we ,yega inkuru nziza we

  • Akokanya nizere ko hinjiye najojo ariwe wari chr wa frank CQ ni brown uje aha nahubutaha

  • Umuseke muri abambere pe!
    Mwandika inkuru zitajorwa, gusa iyo na Brenda aba azanye na mama Brown ngo Nelson arusheho kwishima.
    Mukwiye igikombe.

  • Umwanditsi nkunda inganzo yawe ejo tuzasoma episode ya 46si ya45ukosore erega turakurikira humura turikumwe100%

  • Episode ikururikira ni
    46 kuko turangije 45.Thx.

  • Iteka Imana umugambi wayo iwunyuza mu nzira zisobekeranyije, kuzisobanura bigasaba umusyi utari umwe utonora inzara agakuba akabero cg inyanda ideha imwe yonsa umuhini. Bisaba umuhanga wahanzweho no kwihangana agacyura ihaho yitwa ubushishozi maze akayigira ifunguro asomeza umutobe ufutse ariwo urukundo, impuhwe no kubabarira. Aho se umukunzi wa Frank ntituzasanga ari “Jojo”? Butinze gucya kabiri ngo tubone na Sweet wa Brown aza gusaba imbabazi kuko umuntu ukomanze nyuma ya ba Kenny ubanza ari Brown ushoje ishuri rwo Gutuza ukabanza Gushishoza mbere yo kumva ko ikaramu ufite ariyo wahita ukoresha ikizamini utabanje kureba niba ibara ryayo ryemewe. Gutanga ruswa kwe kwabaye nko gukora ikizanini ukandikisha ikaramu y’umutuku, ubwo bazagukosora bate? Courage mwanditse turagukunda, inganzo nijye mbere.

    • kbs nawe kunganzo urarenze ushatse wajya udusohorera inkuru; story nuburyohe uretseko mbona ikiri ndende kbs

  • Hhhh nuriso numunyamugisha ubu ntabonye mama we na se byukuri ni primus gahuza miryango tu!

  • @ mujyanama nawe inganzo yawe ntiyoroshye kbsa

  • Koko wasanga Maman Kenny na john aribo babyaye nelson disi!!mbega ukuntu amata yaba abyaye amavuta!!!abavuga ngo JoJo abe ariwe mukunzi wa Frank baribeshya kuko JoJo nawe ari mu batagira umutima ntabwo yababazwa n’ibyo frank akoze.erega hari abantu batajya bahinduka!!cyakora ngize amatsiko ya episode y’ejo kbsa!!Naho eddy na kabebe barabyaye abana b’impanga b’abakobwa ariko ntibyakomeje kubahira kuko baratandukanye(divorce).uko Niko kuri.abana babana na se eddy.

  • utambwira ko wabonye brendah

  • mbega we amatsiko menshi episode 46….

    iyi nkuru iraryoshye nk’ iyitwa A MOMENT IN BELGIUM nabonye hano

    https://dusabane.wordpress.com/2017/03/03/a-moment-in-belgium-part-1/

  • Mbega byiza were! Imana iciye inzira ihuza abahabijwe n’ubuswa mu rukundo. Ahimana we nyina wa Nuliso ni wa wundi wazaga kwa John agakubita umunigo umukozi. uwo winjiye yaba ari Jojo, Brendah cg Brown. nahejo….

  • Nice story. Irimo inyigisho.mwigisha thanks.

  • mbega byizaweee!gahuzamiryango ngo mutahe!Nelson na Gasongo nabanyamahirwe PE! abari baraburanye barongeye barahura!kdi bariyunga!nibyiza cyane.arikose ntagakuru Ka jojo!?cga niwe warikumwe na Frank?mutubwire!Kelly, namamawe disi!m.brawn umunyamugisha!yooo!!

  • Mbega byiza

  • so good

  • Oya sha Mahoro, ibyo uvuze nibiki ngo divorce kwa Eddy!!! Oya ibyo ntabishoboka. Eddy niwe Nelson (Rwibutso) ibyo rero nti yakwemera ko biba

  • imana ifite inzira 1000

  • eeeh nibwo ikiryoha kbsa ndumva ntahava wallah

  • nuburyohe pe

  • Mbega ibyishimo!!!! Nibyiza cyane rwose.

  • Ko numva byari ibindi bindi

  • NI BYIZAPE

  • Mwaramutse, ko uyu munsi twategereje se episode nshya tugaheba ni amahoro?

Comments are closed.

en_USEnglish