Muri rusange Abanyarwanda barishimye – Dr Rutembesa
*Nyuma y’imyaka 23 ngo abanyarwanda bari kugira icyanga cy’ubuzima
*Gutunga amafaranga ntibisobanuye ibyishimo kuko ngo niyo agomba kudutunga
*Inshuti nziza ni ibyishimo, inshuti mbi ni ibisamagwe uzigiraho ‘kurumana’
Dr. Eugène Rutembesa impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bya Clinical Psychology avuga ko muri rusange hari ibigaragaza ko Abanyarwanda bishimye ukurikije amagorane baciyemo mu bihe bishize. Gushyingirana, guhana inka, gutabarana n’ibindi ngo ni ikibyemeza. Buri wa 20 Werurwe ni uminsi mpuzamahanga w’Ibyishimo.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko tariki 20 Werurwe ari umunsi mpuzamahanga w’Ibyishimo mu rwego rwo kumvikanisha agaciro k’ibyishimo mu mibereho y’abatuye uyu mubumbe.
Abahanga bavuga ko ibyishimo ari ibyiyumvo byiza by’ubwonko birangwa n’ibinezaneza bigaragara inyuma kuva ku munezero kugera ku byishimo byinshi cyane. Ibyishimo ariko kandi bishobora gusobanurwa n’umuntu unezerewe muri rusange.
Uruvange rw’uko umuntu yifashe mu bukungu, mu mubiri, mu ntekerezo no mu kwemeramana kwe nabyo bigenda bisobanura ibyishimo bya muntu.
Abahanga bapima bate ibyishimo?
Hashingiwe ku bipimo nka ‘GDP’ umusaruro mbumbe w’igihugu cyangwa umusaruro w’umuturage ku mwaka ibi bisobanura ko ibintu bihagaze mu gihugu. Muri rusange ibihugu bihagaze neza mu bukungu ni nabyo bibarwamo abaturage bishimye kurusha ibikennye.
Igipimo bita Subjective Happiness Scale (SHS) kifashishwa mu gupima ibyishimo ku isi, habazwa abantu ubwabo uko biyumva, niba bishimye cyangwa bababaye.
Hakoreshwa kandi uburyo bwitwa “Positive and Negative Affect Schedule” (PANAS) ni uburyo bwo kubaza abantu ibibazo 20 bigendanye no kumenya ikizere bifitemo mu buzima, ikizere kinshi ku buzima ngo kigendana n’ibyishimo umuntu afite cyangwa afitiye ejo hazaza ugereranyije n’ahashize.
Ikindi gipimo ni “Satisfaction with Life Scale” (SWLS) ni uburyo bwo kubaza abantu niba banyuzwe n’ubuzima, ibi nabyo ngo bipima ibyishimo bafite.
Amafaranga ngo kuyatunga sibyo byishimo
Dr Rutembesa yabwiye Umuseke ko ibyishimo ariko bidapimirwa mu butunzi bwinshi cyangwa ubwamamare ahubwo bigaragazwa n’uburyo umuntu abayeho, uko asinzira, uko aganira n’abandi, bagenderanirana n’ibindi…
Uyu mwarimu muri Kaminuza avuga ko ubusanzwe kutagira ibyishimo biba ari inzira mbi iganisha k’ugutakaza ubuzima bwose.
Ati “Iyo abantu baje kwivuza usanga nta mahoro bafite mu mitima yabo kandi burya umuntu aba arimo kugucika umureba.”
Ngo kuba abanyarwanda baraciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Dr Rutembesa asanga ari ikintu cyumvikana cyatuma abantu benshi babura ibyishimo ubu.
Nyuma y’imyaka 23 Jenoside ihagaritswe ariko, ubu ngo hari ibimenyetso abahanga baheraho bavuga ko abanyarwanda batangiye kugira icyanga cy’ubuzima.
Kuba abantu batekanye, baryama batikanga ko abantu babameneraho inzugi, kuba hariho gahunda zo gufasha abantu kurara bariye ngo ni ibyerekana ko ibyishimo muri rusange byagarutse mu Banyarwanda nubwo hakiri inzira ndende.
Ati “Kwishima, guseka, gukunda no gukundwa, ni bimwe mu bimenyetso byerekana ibyishimo mu bantu kuko haba hari gushyikirana hagati y’abantu, bakabana neza.”
Dr Rutembesa avuga ko amafaranga atari isoko ihoraho y’ibyishimo mu bantu, amafaranga ngo akwiriye gutunga abantu sibo bakwiye kuyatunga.
Ngo usanga abaharanira kuyatunga bayashyiraho umutima wose bakanayabona ariko bakabura ibyishimo by’ingenzi biva mu bantu nk’inshuti, imiryango, abana n’ibindi…
Kugira amafaranga yo gukemura iby’ibanze (le Minimum) ngo nibyo bihagije.
Dr Rutembesa asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gushaka igisobanuro cy’ubuzima bwarwo, bakabaho bafite intego ntibashingire ku byaranze amateka yabo. Bagashaka inshuti nziza kuko ari isoko y’ibyishimo.
Ati “Hari umugani w’Abashinwa ugira uti ‘Iyo ukurikiye umuntu mwiza akuraga imico myiza ariko iyo ukurikiye igisamagwe wiga kurumana.’”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
14 Comments
Kwishima ntibigira igipimo, abanyarwanda barayamaze bati imfura ishinjagira ishira! Nashakaga kwibwirira Rutembesa ko abanyarwanda kuba barongora bakarongorwa, bagahana inka n’ihene ataricyo kimenyetso cy’ibyishimo! Umunyarwanda araburara akabihisha, arara arwana bugacya akwerekako ntacyabaye, umubaza amakuru akakubwira ngo ni meza kabone naho wowe waba uziko ari mabi!!! Nakunze gusa ko Rutembesa yavuzengo muri rusange barishimye, ririya jambo rusange riba ryihishemo byinshi atashatse kuvuga, erega ni psychologist! Umushomeri, uwishwe n’inzara, uhembwa intica ntikize, uhohoterwa, ufungirwaho amashuri, ….. abo bose bamwishima gute kandiko aribo bagize umubare munini w’abanyarwanda? Iyo avugisha ukuri ati hari group nto yishimye byo byari kuba bifite ishingiro, abasigaye babereyeho kureba uko abandi bishima nkureba match muri sitade! Uyu psychologist nkeka azi effects za permanent frustration, ubutaha azakore research muri iyo nzira nibwo azabona urugero ibyishimo by’abanyarwanda ruriho.
hahahahhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!! Nanjye ndishimye ☻☻☻☻☻☻
This Rutembesa should be recruited into the medieval “FLAT EARTH BELIEVERS” association.
hhh…why ?? don’t you believe that the earth is flat ?? ..
Prezida kagame ubwo aheruka kugenderera abaturage ba Nyagatare, yivugiye ko abona hari abanyarwanda benshi batishimye, bafite ibibazo bitabonerwa ibisubizo uko byakagombye. Ministri Kaboneka mu nama amaze iminsi agirana n’abayobozi b’ibanze, aba abinginga ngo nibagabanye amarira y’abaturage. None Rutembesa we ngo abanyarwanda barishimye muri rusange. Amaso arebesha atandukaniye hehe n’aya bariya bayobozi bakira ibibazo by’abaturage bakarwana nabyo umunsi wundi?
World Happiness Report 2016 and 2017
Liste y’ibihugu 10 bifite abaturage batishimye
1. Rep centre africa
2. Uburundi
3. Tanzania
4. Syria
5. Urwanda
6. Togo
7. Guinean
8. Liberia
9. Sudan y’epfo
10. Jemen
Ubwo mwe murabona ibyo rutembese Avuga haraho bihuriye!
Ubwo bamubwiye ngo abyandike kubera iriya rapport .abanyarwanda barababaye cyane baba abakire n’abakene
Ndibaza impamvu uyu munyamakuru atahaye agaciro ibyasohowe n’icyegeranyo cya UN ( Umuryango w’Abibumbye ) agaha agaciro ibya Professeur Rutembesa. Umunyarwanda yarabirangije ati ” Imfura ishenjagira ishira”. Wareba Nzaramba iri hanze aha n’ibindi bibazo uruhuri ukavuga ko bishimye? Dore urutonde rwa UN uko ruhagaze hanyuma nammwe mumbwire.
The 10 happiest countries in the world
1. Norway
2. Denmark
3. Iceland
4. Switzerland
5. Finland
6. Netherlands
7. Canada
8. New Zealand
9. Australia
10. Sweden
The 10 unhappiest countries in the world
146. Yemen
147. South Sudan
148. Liberia
149. Guinea
150. Togo
151. Rwanda
152. Syria
153. Tanzania
154. Burundi
155. Central African Republic
Muri make mu bihugu 155 u Rwanda ruri ku mwanya wa 151 mu byishimo! Iyo usesenguye neza usanga ibihugu bitarangwamo ubusumbane hagati y’abakize n’abakennye ari byo bifite abaturage bishimye. Ibirangwamo amakimbirane,intambara, kudasaranganya neza bike cyangwa byinshi bihari,bikaba ari byo bitishimye.
Source: http://www.wired.co.uk/article/un-world-happiness-2017-country-list
The 10 unhappiest countries in the world
146. Yemen
147. South Sudan
148. Liberia
149. Guinea
150. Togo
151. Rwanda
152. Syria
153. Tanzania
154. Burundi
155. Central African Republic
See: The UN World Happiness Report 2017
Nibyo koko u Rwanda muri iyi report rwagizwe urwa gatanu mu bihugu hafi 160 mu kwishima, ariko uturutse inyuma.
Muzabaze abazunguzayi cyangwa abaturage ba Gicumbi,abamotari, abonibamwe bashirikubwoba, abandi bobahitamo kwinumira ngobucye kabiri.
Njye ndababaye ariko bitari ibyo gutera urwenya, none Dr Rutembesa ngo kwishima… ndakurahiye
njye mbona byaba byiza abantu tugerageje gutekereza, tukareba icyatwubaka twese ariko ntihagire uwakinira ku bandi. Kuko iterambere ni ugufatanya si kumva ko abandi badatekereza cyangwa batazi ubwenge, ntacyo bashoboye…kuko na Mzee wacu yarabivuze.
jyewe ari ibya Rutembesa ngo abanyarwanda barishimye ari n’ iby’ iriya report byose ndabona ntabyemera. ni gute mbona benshi mwemeye iriya report idushyira inyuma ya south sudan, yemen, somalia,… n’ ibindi bihugu twese tuzi byibera mu kangaratete. sinemeza nka Rutembesa ko abanyarwanda bishimye kuko impamvu nyinshi mwatanze ntazihakana ariko nanone report nka ziriya bavuga ngo babajije abantu 1000 nta gaciro kanini nziha