Digiqole ad

Habineza natorwa ngo bazubaka URUKUTA ku mipaka ahanyura umwanzi i Burundi na Congo

 Habineza natorwa ngo bazubaka URUKUTA ku mipaka ahanyura umwanzi i Burundi na Congo

Ngo nabo nibatsinda amatora bazubaka urukuta rurerure aho babuna umwanzi akunda kunyura hagati y’u Rwanda na DRCongo

*Urukuta ngo ruzaba rufite ubujyejuru bwa 8m
*Amavubi ngo ntazongera gutozwa n’abanyamahanga
*Buri gitifu w’Akagari ngo azahabwa imodoka

Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka democratic Green Party of Rwanda amaze gutangazwa ko ari we uzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Republika yavuze byinshi azakora natorwa birimo na bimwe byatangaje abari baje gukurikirana Kongere y’iri shyaka. Mu by’umutekano bavuze ko bazubaka urukuta rurerure cyane ahankunda kwinjirira abanzi b’u Rwanda.

Ngo nabo nibatsinda amatora bazubaka urukuta rurerure aho babuna umwanzi akunda kunyura hagati y'u Rwanda na DRCongo
Ngo nabo nibatsinda amatora bazubaka urukuta rurerure aho babuna umwanzi akunda kunyura hagati y’u Rwanda na DRCongo

Habineza yavuze ko kuba iri shyaka ryemewe gukorera mu Rwanda nk’umutwe wa Politiki wemewe ari uko mu Rwanda hari Demokarasi, iri shyaka rye ngo ntabwo rirwanya Leta ahubwo ntirivuga rumwe nayo.

Frank Habineza yasabye abari muri iyi nama ko bahaguruka bakamamaza ishyaka ryabo n’umukandida waryo kugera ku rwego rw’Umudugudu.

Amafaranga bazakoresha ngo nibo azavamo, bityo nibagurishe ibyo bafite batange imisanzu bitange bazatsinde amatora.

Ati “Tubwira abayobozi igihugu ngo bakosore ibintu runaka cyangwa se bareke tuze tubyikemurire.”

Nyuma y’ijambo rye Deogratias Tuyishime niwe waje kuvuga gahunda y’imyaka irindwi y’ishyaka Green Party niritsinda amatora ya Perezida.

Ati “Tuzita cyane ku butabera, hari abantu benshi bafunze nta dossiers, ibi tuzabivanaho. Abafungiye muri Transit Centers nko kwa Kabuga bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari abasivile bafungiye mu bigo bya gisirikare ibi nabyo tuzabivanaho.

Deogratias avuga gahunda y'ishyaka ryabo nibatsinda amatora ya Perezida y'ejo bundi
Deogratias avuga gahunda y’ishyaka ryabo nibatsinda amatora ya Perezida y’ejo bundi

Iri shyaka rya Green Party ngo rigaya cyane ibintu byo kunyuza ibirego Online kandi bigora abaturage kuko ngo bose batagera kuri Internet.

Ngo bazashyiraho Itegeko rirengera iremezo ry’Itegeko Nshinga ndetse bashyireho Urukiko rurengera iri tegeko nshinga.

Ati “Nitubona ubutegetsi ibi bibazo tuzabikemura neza, tuzashyiraho amategeko anoze habeho ibihamya bihagije mbere y’uko umuntu atabwa muri yombi.”

Ngo bazashyiraho aho gufungira abantu hameze neza, bakureho aho gufungira abantu hatazwi kandi bajye bihutisha dosiye z’abaregwa.

Mu buhinzi ngo bazagurura abakangurambaga b’ubuhinzi abitwa ba “Moniteur Agri”

Ngo bazanoza iby’imisoro kuko ngo hari abanyarwanda bahunda igihugu kubera imisoro iremereye

Ati: Tuzakuraho ibihano ku basoreshwa batinda gusora kubera impamvu zitabaturutseho urugero nk’ikoranabuhanga ribatenguha n’ibindi.”

Yavuze ko mu ishyaka ryabo babona ko kuba abayobozi begurira rimwe ari benshi ari uko baba barashyizweho ku marangamutima.

Iri shyaka ngo rizibanda kandi ku miyoborere ruha imbaraga abayobozi ku nzego zo hasi kuko bakora akazi kenshi. Ngo buri muyobozi w’Akagari azagira imodoka ye.

Iri shyaka kandi ngo icyo rizahangana nacyo cyane ni ukurandura inzara bavugurura ubuhinzi mu Rwanda.

Ku  bijyanye n’umutekano ngo bazubaka urukuta rurerure ruzazibira aho umwanzi yamenera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho Frank Habineza yasobanuye ko uru rukuta ngo ruzaba rufite 8m z’ubujyejuru ngo bazarwubaka aho babona umwanzi akunda kumenera cyane ku mipaka y’u Rwanda n’u Burundi n’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Mu mikino ngo ikipe y’igihugu Amavubi ntibazongera kuyiha umutoza w’umunyamahanga, abanyarwanda ngo nibo gusa bazajya batoza iyi kipe.

Buri karere ngo kagomba kugira ishuri rya muzika nibatsinda amatora

 

Iri shyaka rya Democratic Green Party mu Rwanda ubu ngo rifite abayoboke banditse 200 000

Kongere yabo yari yitabiriwe n'abarwanashyaka bari hagati ya 400 na 600
Kongere yabo yari yitabiriwe n’abarwanashyaka bari hagati ya 400 na 600

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • hahahaha mbega imigabo n’imigambi y’ishyaka ! ntacyo nabizeza kabisa kuko nta mwana usya aravoma! gusa courage!

    • Ibyo Namareshya Mugeni Rpf Nirye Hit Kuko Niyo Yatweretse Icyo Ishoboye Paul Oyeee!!!

  • Ndabona ari comedie bibereyemo! Hahaha!

  • Iyi migabo n’imigambi yabo bayisubiremo neza kuko nko gutoza amavubi biragoye umunyagihugu kuyitoza kuko imitoreze yabo irihasi urugero murebe abanyarwanda batoza amakipe akomeye nka APR FC na Police FC urwego ziriho ubu? Gusa mbashimiye kubaka igikuta nicyo cyahima abagome n’abagambanyi banga urwanda

  • Urwa rukuta se….., ikibazo ni uko ari abanyarwanda bakeneye ibiva hanze!

  • ko batavuga aho amafaranga yo gukora ibyo byose azava? Ikindi gahunda ya made in Rwanda ntacyo ibabwiye? Abantu bafungirwa ahantu hatazwi, ariko green part yo ikaba ihazi? Yahhhh donc ntabwo ari ahantu hatazwi kuko harazwi déjà.

    Ibyo kubaka ibikuta byo ni ibindi. Ngira mbasabe bazubake n’ikindi gikuta kwa Rubangura kuko naho muri 2007 umwanzi yahateye ama grenades kandi yahitanye abantu.

    Ikindi gikuta bazacyuibake Kicukiro ku isoko, kuko naho hatewe ibisasu n’abanzi bigihugu muri 2007.

    Murabura kuvuga uko muzakemura ikibazo cy’ubucucike mumiturire, abana bavuka batateganyirijwe, amadini ashuka abantu aboshya kubyara ngo buzure isi kandi ntasi tugira,ikibazo cy’ubushomeri bukabije,abantu bakatirwa n’inkiko zashyiriweho urwanda barangiza bagahita babafungura nyuma y’umwaka umwe,ikibazo cy’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi,n’ibindi ntavuze… kandi by’ingenzi…

    Reka ntegereze ndebe ibyo umukandida wacu azatwizeza kuko we ndaziko abishoboye. Paul Kagame.

    Gusa nizereko FPR itazitwaza Kagame wacu ngo ivugeko yatsinze amatora kuko kugeza ubu Kagame nitwe abaturage twamwisabiye gukomeza kutuyobora kandi twizeye ko tuzanatsind
    a amatora hamwe nawe.

    Iyaba badukundiraga FPR igatanga undi mukandida utari Umusaza wacu, hanyuma Umusaza akiyamamaza nk’umukandida wigenga maze tukabereka uburyo ubuyobozi mu Rwanda bushyirwaho n’abaturage.

    akenshi iyo mwitwaza amadiplome mukatubwira ama discours y’ibyo muzakora, mbona hari aho mukabya, ukaba wagirango murimo kubwira abantu bo hambere cyane muri za 1327, bamwe batari bazi gusesengura no kwitegereza iyo ibintu byerekeza.

    Dukeneye amagambo ajyana n’ibikorwa, ariko ibikorwa bikaruta amagambo. Ntabwo mwatubyaye kandi si uko muturusha ubwenge, harageze rero ko muzajya mwiyamamaza mutwereka invugo isobanutse, ifite uburemere buboneka. Naho ibyo kutubwira ngo abanaba muzabaha imodoka, mwakuye he se ko mudasobanura ahazava amafaranga yo kuzigura?

    Twe dusora kugirango twubake imihanda,ibitaro, ibikorwa remezo byose umuntu acyenera bya burimunsi,hanyuma namwe muti” tuzakoresha imisoro yanyu tugura amamodoka y’abayobozi butugari ayandi tuyubakishe ibikuta…..Yaaaaaa

    ni uko nge nsanganywe umukandida naho ubundi ayange mwari muyabuze hakiri kare. Ibintu muvuga nge sintekereza ko aribyo byihutirwa,ikindi kandi mbona mufite umugambi wo kubikora mwenyine mutabanje kugisha inama abaturage. Si byiza kandi ubu munzego zose ntitugishaka umuyobozi adutekerereza. Dukeneye umuyobozi dutekerereza hamwe kandi tugakorera hamwe, kuburyo tumenya ibyo arimo gukora kandi nawe akamenya ibyo turimo gukora. Bitabaye ibyo ndabarahiye ntaho tuzaba turimo kujya.

  • Imigambi ya Frank inyibutsa iyuwitwa Sendegeya w.ishyaka ryo kwa nyakwigendera Difficile mu Burundi mu matora yo muri 1993,yemereye abaturage bose natsinda ko azagurira buri wese ikambabiri.Frank nawe ngo ba gitifu b,utugari bose imodoka,mwagize imigambi izaha abaturage imibereho myiza bakava mu bukene,bakivuza neza inzara igacika mu gihugu.

  • Imigambi ya Frank inyibutsa iyuwitwa Sendegeya w.ishyaka ryo kwa nyakwigendera Difficile mu Burundi mu matora yo muri 1993,yemereye abaturage bose natsinda ko azagurira buri wese ikambambiri.Frank nawe ngo ba gitifu b,utugari bose imodoka,mwagize imigambi izaha abaturage imibereho myiza bakava mu bukene,bakivuza neza inzara igacika mu gihugu.

  • Iyo Mana se twayikura he? Ahubwo nimugire vuba murwubake wenda ibihugu by’abaturanyi byakwiruhutsa. Murwubatse gusa hariya mwavuze ntibyaba bihagije kuko sinibaza ko na TZ nayo yishimiye ivogonyo ryanyu.

  • Haha aje kuyibora giTrump ariko

  • hahhahahhah!!! harya frank iyo doctorat yayikuyehe??? ubwo sibabandi usanga muri primary yaratsinzwe bakamurihira private, o level agatsindwa bakamurihira private, a level akabura bourse bakamurihira private university, akagira passable ,akirihira masters,akirihira phd muri uganda!!! then ngo Dr!!!
    ariko niyo yaba arikinamico koko umuntu ufite Phd ashobora kuvuga amafuti nkayo? nzaba mbarirwa

  • Njye nasomye iyi migabo n’imigambi by’iri shyaka numva binteye kwibaza byinshi ku bayobozi dufite cyangwa tuzagira muri iki gihugu.

    Wansobanurira ute ukuntu umuntu nka Frank yiyamamaza avuga ngo azagurira buri Gitifu w’Akagari imodoka??? Biratangaje, uzi nibura iyo avuga ati turashaka ko muri buri Kagari abaturage bahatuye bahabwa Ikigo nderabuzima n’Ishuri ryisumbuye kandi hagakorwa ibishoboka byose ngo bashobore koongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bityo babone ibyo kurya kandi bagire imirire myiza.

    Ibi byo gushaka guha aba Gitifu b’Utugari imodoka ni ibyo bita “démagogie”. Ubu Frank arimo gushaka gushitura no gushimisha ba Gitifu b’ubutagari bose mu Rwanda ngo bumve ko naramuka atowe azabitaho cyane/azabakiza, bityo abo ba Gitifu batangire kwitegura bashake uburyo bazamutoresha/bazamushakira amajwi mu matora azaba mu kwa munani 2017 dore ko abo ba Gitifu aribo begereye abaturage cyane mu nzego z’ibanze (ku buryo bashobora kuza sensibiliza/kuzashishikariza abaturage babo ngo batore Frank) . Iyi turufu Frank ashaka gukoresha aribeshya cyane ntabwo ishobora kumuhiira kuko uburyo inzego zubakitse mu Rwanda n’abazirimo, nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze ushobora guhiirahiira/gutinyuka ngo yamamaze undi mu candidat utari K…

  • These guys are just comedians! Ngo buri karere kazagira ishuri rya muzika?!! Ubu mwararebye musanga ikibazo gikomeye mu gihugu aruko tutazi umuziki koko? Kubaka inkuta zitandukanya igihugu n’abaturanyi se ni iyihe politiki bwana Dr? Porogaramu ziragwira!!

  • Izo nkuta azubaka se Abanyarwanda bazaziteka ku bishyimbo cg bazaziraramo?nk aho yavuze ku bukene n inzara bimaze abantu aravuga iby inkuta.ni akumiro koko.

  • abandi baratanga inka , ifumbire ,imbuto yogutera nibikorwa remezo , gufasha abatishoboye naho we ari munkuta ,aho yabonye trump atsinda yavuzurukuta agirango amatora yacu ntakorerwa kumpapuro uwo tuzatora turamuzi tuzibyo yatugejejeho dukeneye ko bikimeza, inkuta ntago arizo tuzarya

  • ahubwo nibatorwa bazanywa ibigajye numushera ndetse na avoka bazimare mwisoko zose

  • It is ridiculous to see a political party that wants to present a candidate for the presidential elections, to adopt a campaign program like this one. These guys from GREEN PARTY have no experience of political life in this country, they do not even know how to assess the real and genuine needs of the population of this country-Rwanda.

    To distribute cars to the executive secretaries of the cells, to build separation walls between Rwanda and Burundi and between Rwanda and Congo, to set up a music school in each Sector. Is that really what the Rwandan population needs? Come on guys, let us be serious!!!!

  • ngo” Buri karere kagomba kugira ishuri rya muzika, nibatsinda amatora” ubu nicyo cyihutirwa mu Rwanda…Ahaaa yegoko..amashyaka aragwira. numvaga bacecetse nkagirango mu mutwe wabo hari ikirimo, naho burya nta kibereyemo..

  • GREEN PARTY ndumva rwose nta kigenda pe. Nukuri guha ba Gitifu imodoka ntimwabibasha rwose. Abanyarwanda bakeneye ibibafasha guhindura ubuzima bwabo, ibibafasha kwifasha birimo ibikorwa remezo byinshi mu gihugu. Ni gute waha ba GITIFU b’Utugali amamodoka hari igice kinini mu gihugu kitarabona amashanyarazi n’amazi. NNtibyumvikana iby’Imigabo n’Imigambi yanyu irakenye pe GREEN PARTY we.

  • ariko mugira ngo iki gihugu ni urugo rw’umupfakazi Kagsme naba yarapfuye namwe muzabone mwidegembye nanjye nubwo imyaka yanjye itanyemerera igisirikare adatowe twajyana ishyamba.

  • Ibi biteye agahinda kubona umuntu ushaka kuyobora igihugu afite iyi migabo ñ’imigambi pe!!! Mbega ibitekerezo by’umu Dr !!!! Ubu ibibazo bihangayikishije abanyarda muri rusange nukutagira imodoka kwa ba gitifu b’utugari nizo nkuta koko? Ujya kuvuga aba atarabona wowe urarenze pe.

Comments are closed.

en_USEnglish