Ihuriro ry’Abanyamideri bati “twirinde icyasubiza inyuma u Rwanda”

Ihuriro ry’abamurika imideri mu Rwanda ryiganjemo urubyiruko rivuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rizirikana abayirokotse kandi rikaboneraho gufata ingamba zo kubaka igihugu no gusigasira ibyiza cyagezeho. Franco Kabano umuyobozi w’iri huriro ryitwa ‘Rwanda Fashion Models Union’ avuga ko biteguye gukoresha impano zabo bubaka igihugu. Kabano yabwiye Umuseke ko bazi […]Irambuye

AVEGA yabamariye iki ?

Hashize imyaka 22 umuryango AVEGA Agahozo uriho ngo ufashe by’umwihariko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bagore bayirimo abagera ku 1 473 bari barafashwe ku ngufu bananduzwa SIDA, ibikomere byari byose, ubukene nabwo bubugarije ibibazo byari byinshi cyane kuri bo n’impfubyi basigaranye, AVEGA itangira ngo ibahoze. Imyaka 22 nyuma yabwo yabamariye iki ? Umuseke waganiriye n’umuyobozi […]Irambuye

Mukurira batemeye inka, bamushumbushije inyana

Kicukiro – Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, Ferdinand Mukurira n’umugore we Kayitesi barabyutse kare basanga inka yabo yatemwe bikomeye ku ijosi, hashize amasaha 24 byayiviriyemo gupfa. Babiri bakekwaho iki cyaha barafashwe, kwa Mukurira baguma mu bwoba bw’ibyababayeho. Uyu munsi itsinda ry’abifuje kumukomeza ryamugejejeho inyana yo kumushumbusha. Mukurira yishimiye cyane iri tsinda ry’abahoze ari abanyeshuri mu Ishuri rikuru nderabarezi […]Irambuye

Gen Kabarebe ati ‘Abaturage barakomeye, ingabo zirakomeye, u Rwanda rurakomeye,

Karongi – Kuri uyu wa mbere, mu butumwa bw’ihumure Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yatanze mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Bisesero yashimye cyane ubutwari bw’abanyabisesero mu kwirwanaho muri Jenoside, avuga ko aho ibihe bigeze ubu u Rwanda rudashobora kongera kubamo Jenoside. Imvura yaguye kuva abashyitsi bageze aha mu Bisesero ntabwo […]Irambuye

Gitesi: Bafashe umugore ‘acuragura’ baramukubita kugeza apfuye

Mu murenge wa Gitesi mu gicuku cy’ejo ku cyumweru bafashe umugore ngo ariho acuragura ku rugo rw’abantu, baramukubita babonye agiye gushiramo umwuka bamushyira mu ngobyi bamujyana ku biro by’umurenge ariko ngo yapfuye bataramugezayo neza. Uyu mugore urugo bamufatiyemo ngo ruherutse kubura umubyeyi wazize ‘amarozi’. Byabereye mu kagari ka Ruhinga aho umugore witwa Nyirantirivamunda Venantie wari utuye […]Irambuye

Uko Gisimba yarokoye abantu 400 biganjemo abana

Yashinze bariyeri imbere y’ikigo kugirango ajye abona abana bahunga abatabare. Interahamwe zarazaga akaziha amafaranga zikagenda. Mu kigo cye yarereragamo abana harokokeye abasaga 400. Igitero cya nyuma cyaje ari simusiga, amayeri ye bayavumbuye, Imana ihita yigaragaza. Damas Mutezintare uzwi cyane ku izi rya Gisimba, yareze abana barenga 500 mu kigo cye, ariko muri Jenoside mu mayeri […]Irambuye

Mu Burusiya; Amb Mujawamariya asaba amahanga gusaba u Rwanda imbabazi

I Moscow kuri Ambassade y’u Rwanda mu gihugu cy’Uburusiya habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’intumwa za Leta y’Uburusiya, abadiplomates bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burusiya, ndetse n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu barimo abakozi ba ambassade, abanyeshuri n’abandi banyarwanda basanzwe […]Irambuye

Rubavu: Imibiri y’abiciwe ku Nyundo izashyingurwa neza tariki 09/06

Kuri iki cyumweru ubwo mu murenge wa Nyundo bibukaga abazize Jenoside yahakorewe, cyane abiciwe muri Katedrali ya Nyundo no ku Iseminari nto, bijejwe n’umuyobozi w’Akarere ko urwibutso rushya ruzuzura vuba ndetse imibiri yavanywe mu rwibutso rushaje ikazashyingurwa tariki 09 Kamena uyu mwaka. Urwibutso rwa Nyundo mu 2012 rwashenywe n’umugezi wa Sebeya bari bararwubatse hafi, byabaye […]Irambuye

I Murambi aho Guverinoma ya Sindikubwaho yahungiye…Imodoka ye iracyahari

Mu mudugudu wa Murambi  Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe niho hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside, uyu munsi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wahabereye none bazirikanye amateka mabi y’iyo Leta yabahungiyeho iyobowe na Sindikubwabo Theodore, n’imodoka yagendagamo niho ikiri. Sindikubwabo Theodore yibukwa cyane mu magambo […]Irambuye

Amahanga yasubije u Rwanda kuri 5% gusa ku baregwa Jenoside

*Yavuze ibyaha 8 bifitanye isano n’ingangabiterezo *Mu myaka ishize ngo abantu hagati ya 10 na 12 baburanishwa buri kwezi kuri ibi byaha *Yavuze amahitamo atatu abanyarwanda bakozi Prof Shyaka Anastase uyobora urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko kugeza ubu mu nzandiko zo gufata abaregwa Jenoside bagera […]Irambuye

en_USEnglish