Digiqole ad

Ihuriro ry’Abanyamideri bati “twirinde icyasubiza inyuma u Rwanda”

 Ihuriro ry’Abanyamideri bati “twirinde icyasubiza inyuma u Rwanda”

Franco Kabano uyobora ihuriro ry’abamurika imideri mu Rwanda

Ihuriro ry’abamurika imideri mu Rwanda ryiganjemo urubyiruko rivuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rizirikana abayirokotse kandi rikaboneraho gufata ingamba zo kubaka igihugu no gusigasira ibyiza cyagezeho.

Franco Kabano uyobora ihuriro ry'abamurika imideri mu Rwanda
Franco Kabano uyobora ihuriro ry’abamurika imideri mu Rwanda

Franco Kabano umuyobozi w’iri huriro ryitwa ‘Rwanda Fashion Models Union’ avuga ko biteguye gukoresha impano zabo bubaka igihugu.

Kabano yabwiye Umuseke ko bazi neza ko urubyiruko arizo mbaraga z’igihugu bityo bakomeje kwirinda icyabashora mu ngengabitekerezo ya Jenoside kigasubiza inyuma igihugu.

Ati “Turatanga ubutumwa bwo gukomeza abarokotse, tubabwira ko batari bonyine. Turashishikariza kandi urubyiruko kwirinda icyarushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside n’igisa nayo, ahubwo rugaharanira kurushaho kubaka igihugu no kurinda ibyo cyagezeho

Natwe abigize ihuriro ry’abamurika imideli mu Rwanda twiteguye gukoresha impano zacu twubaka igihugu.”

Ihuriro ry’aba banyamideri ryatangiye mu 2016 rigamije guhuriza hamwe imbaraga ngo bateze imbere utu mwuga wo kumurika imideri.

Iri huriro ubu naryo rikaba riri mu yandi yubatse inama nkuru y’igihugu y’ubuhanzi ‘Rwanda arts Council’ binyuze mu rugaga babarizwamo rwa ‘Rwanda Performing arts federation’

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish