Episode 70: Gasongo azinze ibye ngo ntakibashije kubana na Nelson

Tugiye kubona tubona Gasongo asohotse afite akandi gakapu gato agatereka hanze turikanga. Njyewe-“Gaso! Nonese ko uri gusohora ibintu bite?” Gasongo-“Urabaza nde? Ahubwo se urabishakira iki?” Njyewe-“Ariko ko se Gaso! Wakwihanganye ukanyumva kweli? Ubu koko aka kanya wumviye Dovine ufashe umwanzuro wo kugenda ukanta hano wiyibagije ibyo nakubwiye byose nibyo uyu Aline yiboneye n’amaso ye koko?” […]Irambuye

Abana uyu munsi bakwiye kumenya bate iby’amoko?

*Abishwe muri Jenoside abenshi ni abana *Abagizweho ingaruka zikomeye nayo abenshi ni abana *Abana ba none bafite amatsiko menshi ku byabaye *Iyo usobanurira umwana ngo umubwiza ukuri kuko isi ya none yo nta banga igira Imiryango myinshi uyu munsi cyangwa ejo ifite/izagira ikibazo cy’abana babyiruka bayibaza iby’amoko. Abishwe muri Jenoside n’ababishe. Nyamara ingengabitekerezo y’ivanguramoko niyo […]Irambuye

Nyuma ya Jenoside kumurika imideri mu Rwanda bihagaze he?

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyari biriho cyane nk’umwuga, nyuma ya Jenoside kumurika imideli mu Rwanda byarazamutse ndetse biba umwuga kuri bamwe kugeza ubu akaba aribyo bibatunze. Mu myaka 10 ishize nibyo ibyo kumurika imideri mu Rwanda rwariyubatse cyane ugereranyije na mbere ya jenoside, amateka yerekana ko na mbere ya jenoside habagaho ibikorwa byo kumurika […]Irambuye

Iby’Umurinzi w’igihango wagizwe incike ariko akarera abana benshi

*Yashimiwe uruhare mu kwita ku bagizwe incike na Jenoside, *Yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubanisha Abanyarwanda, *Yambitswe umudari muri 17 ba mbere bagizwe abarinzi b’igihango. Gasabo – Murebwayire Josephine ni Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa yagiye akora nyuma ya Jenoside yamutwaye abana n’abavandimwe agasigara ari incike. Ubu ngo ashimishwa no kuba abapfakazi […]Irambuye

Zuma bamwifurije isabukuru mbi, ngo nagende

Amagana y’abamwamagana uyu munsi yaramukiye mu murwa wa Pretoria ku nyubako ikoreramo ubuyobozi bukuru bw’igihugu ahamagarira Perezida Jacob Zuma kwegura ku buyobozi kandi anamwifuriza umunsi w’amavuko mubi dore ko uyu munsi yujuje imyaka 75. Mu minsi ishize, Perezida Zuma yirukanye Minisitiri w’imari Pravin Gordhan bikurura umwuka mubi kurushaho kubera za sikandali za ruswa, ubushomeri bwiyongereye […]Irambuye

Umujyi wa Kigali woroje inka imiryango y’abari abakozi bawo bazize

Gasabo – Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi Umujyi wa Kigali n’amakoperative yari awugize, uyu munsi bahereye i Ndera boroza inka imwe buri muryango mu miryango 10 y’abasigaye mu bari abakozi b’icyari Perefegitura y’umujyi wa Kigali. Dushimimana Jacqueline wari ufite umubyeyi wakoraga mu cyahoze ari Komine Kanombe avugako kuba bagabiwe inka […]Irambuye

Nyakabanda: Basanze imibiri muri Salon iwe, yerekanywe n’umwana

Nyarugenge – Mu mudugudu wa Gapfuku mu kagari ka Nyakabanda ya 1, mu murenge wa Nyakabanda mu rugo rw’uwitwa Boniface mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu hacukuwe imibiri ya nyuma y’abishwe muri Jenoside yari iri hagati mu ruganiriro rwa bene urugo. ‘Umwana’ waho niwe watangaje aho iyi mibiri yari iri. Paulin Rugero ushinzwe imibereho […]Irambuye

AMAFOTO: Mu rugendo nk’urw’abishwe i Nyanza ya Kicukiro

Ku mugoroba wo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi i Nyanza ya Kicukiro ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 11 Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abari bitabiriye uwo mugoroba ko ko buri munyarwanda wese aho ari hose afite inshingano zo kuzirikana aya mateka yaranze u Rwanda kandi akayaheraho yubaka ameza. Urugendo rwo kwibuka rwahereye aho abishwe […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yahagaritse amasengesho mu kazi ka Leta

Ngo nyuma yo kubona ko hari abakozi ba Leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka Leta, Minisitiri w’Intebe yatangaje ibaruwa imenya ko ibikorwa by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta. Mu bigo, inzego, ibitaro n’ibindi bitandukanye bya Leta, hamwe na hamwe buri gitondo cyangwa saa sita […]Irambuye

Ikinyoma {ku Rwanda} cyumvikana nk’ingunguru irimo ubusa – Eng Gatabazi

Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma. Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT […]Irambuye

en_USEnglish