Episode 70: Gasongo azinze ibye ngo ntakibashije kubana na Nelson w’umuhemu
Tugiye kubona tubona Gasongo asohotse afite akandi gakapu gato agatereka hanze turikanga.
Njyewe-“Gaso! Nonese ko uri gusohora ibintu bite?”
Gasongo-“Urabaza nde? Ahubwo se urabishakira iki?”
Njyewe-“Ariko ko se Gaso! Wakwihanganye ukanyumva kweli? Ubu koko aka kanya wumviye Dovine ufashe umwanzuro wo kugenda ukanta hano wiyibagije ibyo nakubwiye byose nibyo uyu Aline yiboneye n’amaso ye koko?”
Gasongo-“Cyakora nkuko ntawe ukurusha kwinginga ni nkuko ntawe ukurusha guhemuka, reka nigendere wana, ahubwo biriya wambwiye ni nabyo byanyemeje ko wabikoze, ubwo se warinze kujya mu cyumba kumara iki? Ahubwo nzaza kugushinja”
Njyewe-“Gaso! Rwose ntacyo nigeze ngukinga. Nakubwiye byose ndetse nguha na telephone yanjye urasoma unsaba kugira amakenga, umbwira ko umutwaro Dovine ashaka kunyikoreza uremeye ndetse ko ushobora no kumvuna umugongo, Gaso! Byose ndacyabyibuka nta na kimwe nzigera nibagirwa, ni nabyo nagendeyeho mfata umwanzuro wo kumubwiza ukuri ko byose mbizi, guhera ubwo nkaba umwanzi we bikomeye agashyirwa ampimbiye ibyo ntakoze akanteranya namwe”
Gasongo-“Ngo ibyo numvise ndetse nasomye? Narabisomye nyine! Wambitse undi mwana umwambaro w’uburaya kugirango umuteranye na Brown, uranga ugira irari ikosa wamukoresheje rimusatura umutima risaguka ku munwa aba atakira Brown yemera icyaha! Genda wana, reka nanigendere wowe ntacyo umbwira”
Aliane-“Gaso! Nonese koko uragiye?”
Njyewe-“Nelson! Ntabwo nigeze nifuza kuvuga ibyo ntahagazeho ariko Dovine nabimubwiye byose namubonyeho ndetse nibyo namwumviseho ngo niba ari ukuri amenye ko nkuzi ndetse niba ari n’ibinyoma abinyomoze, none dore icyo bibyaye, Gaso! Koko uragiye?”
Gasongo-“Ndagiye nyine, hari icyo mutabona se? njye nababwiye ko nywa gahuzamiryango ntajya nywa gatanyamiryango, niba muyisangira musigarane njye ntabwo ngikomeje kuba hano”
Ibyo Gasongo yabivugaga ari kuzinga matela maze kubibona intege zaracitse nicara aho, uko Gasongo azinga matela nkibuka umunsi wa mbere tuzinga twerekeza mu mugi, yashyiraga inkweto mu gikapu nkibuka igihe twajyanaga gucagura iza noheli mu isoko byose bikaba agahinda kageretse ku kandi.
Byaranze bimbana intambara mba ndahagurutse mfata ibintu bya Gasongo ntangira kubisubiza mu nzu, Gasongo akibibona mbona agize umujinya w’umuranduranzuzi aza yihuta n’imbere yanjye.
Gasongo-“Ariko uziko nta bwoba ugira? Uratinyuka ngasohora ukinjiza?”
Njyewe-“Ntaho ujya Gaso! Reka mbanze ngusobanurire basi!”
Gasongo-“Nshyirira ibikapu hasi niba ushaka amahoro?”
Njyewe-“Gaso! Ntabwo uva hano, ndagusabye niyo wagenda genda njye nawe dukemuye byose, Gaso! Mbabarira unyumve numara kumenya ukuri kose ndabizi urahindura ingendo”
Gasongo-“Nelson! Ntacyo nshaka kuvugana nawe aho kubana n’ikirura cyambaye uruhu rw’intama nabana n’umujura nkamenya kubika kure, twarakumenye wangu, witwaje ngo ni wowe wadukijije ngo kuko wazanye John? Ni so se? Shyira hasi ibikapu byanjye nigendere wana”
Njyewe-“Gaso! Nta kintu nigeze nguhisha kuva nakumenya, ntacyo nigeze ngucura mubyo nari mfite, iyaba nari kugira icyo ngukinga wari kubimenya kare, kandi iyaba waranyizeraga ntiwari guha umwanya Dovine ukamutega amatwi njye nagusaba umwanya ugafunga amatwi”
Aliane-“Sha Gaso! Wakwihanganye koko ugatega amatwi Nelson mugafatanya uru rugamba ko rutoroshye?”
Gasongo-“Nelson se siwe warushoje? Niba yemera gutsindwa nyine namanike amaboko nako nubundi yayamanitse cyera ahubwo nayikorere”
Njyewe-“Gaso! Sinigeze nifuza ko njye nawe ahari ubuvandimwe haca urwango, njye ngusabye imbabazi muvandimwe, emera ngusobanurire kuko ibyo Dovine yakubwiye byose ari agatego kenda kunshibukana”
Gasongo-“Uzagushibukane wenyine, gusa njye niwibeshya ukaza kuri Gaju wanjye njye sinzaguharira nka Brown ahubwo tuzabyenga ari iminyagara, wowe uri umu Djama wa faux turaje tugukosore wumirwe!”
Njyewe-“Gaso! Uranze wanze kunyumva koko?”
Aliane-“Gaso! Wacishije macye koko ukumva Nelson koko? Mwishyire ku karubanda muri abavandimwe?”
Gasongo-“Ibyo se bimbwiye iki? Mumpereze ibikapu byanjye nigendere wana”
Gasongo yanshikuje ibikapu ndamuhereza, ggihagaze aho numva anshikuje telephone ndikanga ntangira kumubaza,
Njyewe-“Uuuuh? GasO! Nonese ko unshikuje na telephone yanjye?”
Gasongo-“Ndayijyanye nyine urambaza iki se? Si iya Brendah se? Ntako utamuhemukiye nanjye iyi nzayimusubiza byibuze akwibagirwe burundu, cyangwa tumwishumbushe”
Aliane-“Gaso! Ariko si gusa ubanza wanasaze?”
Gasongo-“Utantuka nkakumena! Nta soni? Ubundi ibyo birakureba?”
Aliane-“Ahaaaa! Mumbabarire rwose nta nakimwe nzi!”
Gasongo-“Puuuu! Ceceka rero! Reka nanigendere”
Gasongo yanshiyeho aramputaza ageze ku muryango w’igipangu ndihangana ndavuga.
Njyewe-“Gaso! Basi se wampaye udu simukadi”
Gasongo-“Bizakuvune nkuko nawe Brown wamuvunnye”
Gasongo yarinze arenga mureba ibintu ntumvaga neza, nakomeje kwikorera amaboko ibitekerezo bijya kure hashize akanya numva simbyumva neza ninjira mu nzu Aliane arankurikira njya mu cyumba cya Gasongo ngo ndebe ko basi hari ikintu cyasigayemo nsanga harampamagara, intege zose ziracika nicara hasi.
Ako kanya nahise numva Betty, Isaro na Mireille baza bampamagara nyoberwa ibyo ari byo binjira mu nzu,
Isaro-“Nelson! Bite byawe?”
Betty-“Nelson! Gasongo agiye hehe ko duhuye nawe agenda yikoreye n’ibikapu?”
Mireille-“Sha koko kwiyunga byanze birabananira muhitamo ko buri wese afata inzira ye? Njye birambabaje cyane pe!”
Aliane-“Sha mureke guteta ubwo se murabona we yishimye? Sha nta kintu atakoze ngo asabe imbabazi Gasongo bicare bacoce byose ariko yanze”
Betty-“Ubwo se urumva atari ibintu bikomeye Nelson yakoze, sha njye ndumva ahubwo bitari bugarukire hano kuko umujinya ajyanye si gusa, ni umuranduranzizi ni ukuri”
Njyewe-“Betty! Mumbabarire kuba Gasongo agiye, ndacyeka kumbaza gutya ari uko mutari babandi babona urugo rwatse bakenyegeza ariko biriya byose bifite impamvu, Gasongo twabanye kuva cyera nanjye sinifuzaga ko dutandukana gusa ubwo yabonye ko ari ngombwa ko agenda igihe kizagera anabone ko ari nangombwa ahitemo kugaruka”
Isaro-“Nonese niba atari ibanga ni iki kimujyanye?”
Njyewe-“Isaro! Nubundi sinakikubwira kuko usibye kubimenya gusa aho bigeze ntacyo wabikoraho”
Betty-“Nyamara watwibwirira tukareba icyo twakora, niyo umuntu yabafasha kwihangana buriya nta kibazo”
Mireille-“Nelson! Rata igihe cyo kumenya byose si iki, ahubwo njye igihe nifuza nicyo kuzagutega amatwi umunsi umwe, nkishimira ko byose byarangiye neza mwongeye kwitana abavandimwe, icyo gihe uzabitubwira nk’amateka kandi bizatwubaka nkatwe tugikura twiga kubana na bagenzi bacu”
Aliane-“Wooooow! Mereille uri umwana utekereza kure, ndabigukundiye ni ukuri, kandi humura Nelson nirwo rugamba ariho!”
Betty-“Ahaaa! Reka twigendere n’ubundi rata nti twamenya uko byatangiye”
Isaro na Betty barasohotse baragenda nsigarana na Aliane ndetse na Mireille, dutangira kuganira bisanzwe hashize akanya naka telephone Aliane nkora mu ikofi yanjye ahari handitse numero z’abantu benshi ndebamo iza Mama Brown nzandika muri telephone maze nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya numva,
Mama Brown-“Alloo!”
Njyewe-“Oui ndakumva Mama!”
Mama Brown-“Uuuuh? Ni Brown se?”
Njyewe-“Oya ntabwo ari we, ahubwo ni Nelson!”
Mama Brown-“Eeeeeh! Nelson bite byawe?”
Njyewe-“Ni byiza nako nyine….”
Mama Brown-“Oya mwana wa! Amakuru yanyu ntabwo ari meza? Uziko nguhamagaye mukanya ngo mbabwire ko nshaka kuza kubashimira ko mwamboneye umwana wanjye Jojo ndetse nkanamucyura none Gasongo akaba anyitabye ambwira ko guhera uyu munsi mutakibana”
Njyewe-“Mama! Nyine nawe urabyumva ubundi ukundi bimeze…”
Mama Brown-“Dore n’ejo nagiye kureba Brown na se maze nkikuvuga mbona umwana wanjye umujinya umwuzuyemo ndetse arambwira ngo ntazongere kumva nkuvuga yewe ngo nanataha ntazasange uba mu rugo.”
Njyewe-“Mama! Uko undebe uku……”
Call end.
Njyewe-“Ayayaya! Amafaranga ashizemo ni ukuri?”
Mireille-“Kandi nanjye pack yanjye yarangiye, ubu se tubigenze gute?”
Njyewe-“Oooooh my God! Alia, Mirei ni ukuri mbuze umuryango nari nariboneye, ubu se koko nkore iki?”
Mireille-“Sha Nelson! Humura kuko uwo muryango wari wariboneye ukiriho, ntabwo wazimye ahubwo urahwekereye, ni ahawe rero ho kwenyegeza no kwansa kugirango urumuri rwamuritse cya gihe rwongere rutame hose mubone ingendo y’ujya umwe mugenda nk’abavandimwe”
Njyewe-“Mirei! Humura wivunika ibyo umbwiye ndabyumva kandi urakoze cyane”
Mireille-“Yego sha!”
Aliane-“Sha reka tugende tukureke uruhuke biraza kugufasha ndabona usa n’uwataye umurongo, gusa muri byose wumve ko turi kumwe pe!”
Njyewe-“Murakoze Alia!”
Aliane na Mireille barasohotse baragenda nanjye nerekeza mu cyumba nirambika ku buriri ntacyo nari mfite cyo gukora usibye kwitsa umutima no gutekereza byinshi, narebaga inguni zose z’icyumba nari ndimo nkabura aho mfumurira, nareba imbere yanjye nkabona hari umwijima ariko naje guhindukira inyuma mbona igisa n’urumuri maze ntera intambwe ngenda nganayo,
Nkigerayo nasanze ari umuryango maze ntera intambwe mbona ngeze hanze, ntangira kwitegereza abari bari aho bose mbona barishimye, nanjye ntangira kumwenyura ndeba hirya no hino ko nanjye hari undeba,
Nkiri muri ibyo nahuje amaso n’umukobwa mwiza, asetse nanjye ndaseka birarenga ntera intambwe musanga ntiyatinda nawe atera izindi nyinshi birarenga twiruka dusanganirana nkimugeraho ndamuhobera ndamuzengurutsa abari aho bose bakoma mu mashyi ingoma zirasuka dutangira kubyina,
Ibirori byararyoshye biba ibindi ababyinaga barabyinaga, nkabona abantu bose baza baduhobera ibyishimo biba byinshi muri njyewe, ako kanya ngiye kumva numva umuntu arambwiye ngo:
“Nonese tubareke nabo binjire?”
Nanjye mpita musubiza nti:
“Nta kibazo rwose mubareke baze ntawe uhejwe muri bino byishimo”
Nkivuga gutyo nahise numva ikintu gituritse, abantu bose bakwira imishwaro hasigara njye na wa mukobwa gusa ngishaka aho mpungira numva umuntu anturutse inyuma amfunga umunwa… Ayiwee! Oooohlala! Nahise nshiguka nikoraho ngo ndebe ko mpari ngize amahirwe nsanga ndahari, mbega inzozi!
Nkimara kuva muri izo nzozi no kubura ibisobanuro nongeye kwibuka byose numva intege ziracitse burya n’ibitotsi ni byiza bituma umuntu yibagirwa byinshi atifuza, nakomeje gutekereza icyo nakora ariko ndakibura ndikomeza ndabyuka nditunganya ndangije mfata inzira njya ku kazi.
Ndi mu nzira ngenda narebye imbere yanjye mu ihuriro ry’imihanda mbona ishati ya karokaro y’umutuku mbona nsa nuyizi, maze nkomeza kugenda mbaganaho.
Nkigera nko mu metero nka mirongo itatu koko nabonye ari Gasongo ndetse ahita anahindukira duhuje amaso ahita asezera umuntu bari bari kumwe aragenda mu kureba neza uwo muntu mbona ni Ganza.
Yahise aza ansanga angezeho duhuza amaso njyana ukuboko ngo musuhuze ariko ndaswata anshako arigendera abantu bari aho hafi baturebaga nibo bansetse bajya hasi, nikuye mu isoni mpita mvuga cyane,
Njyewe-“Ganza! Bite wangu?”
Ganza-“Eeeeeh! Man, ko unyabiza se bite byawe ahubwo?”
Njyewe-“Ni fresh kabisa! Wowe se?”
Ganza-“ ni Fresh kabisa! Wangu ariko uri idage wallah”
Njyewe-“Ngo idage? Idage ni iriki?”
Ganza-“Hhhhhh! Idage ni umu Djama wa feke nkawe, kweri uratinyuka ukagambanira abavandimwe wana?”
Njyewe-“Ganza! Ibyo wabikuye hehe kweli?”
Ganza-“Nabura mbikura hehe se ko Gasongo nyuma yo kukuyoba ari kuba iwanjye? Na baba mere wa Kenny bose babimenye”
Njyewe-“Ooooohlala! Ubu koko mbaye igicibwa nzira amaherere kweli?”
Ganza-“Eeeeh? Amaherere kwa jua nini wewe?”
Njyewe-“Ganza! Sawa reka mba ngiye tu!”
Ganza-“Ba ugiye n’ubundi wowe nakumenye nta keza kawe, ubwo tuzaba tureba uko uzabaho wenyine nta ba Djama”
Nahise ndeka Ganza nkomeza urugendo rugana ku kazi ngezeyo nsanga Aliane yantanzemo ndamusuhuza ndicara ntangira gukora nkuko bisanzwe, nagerageje kwiyumvamo imbaraga ariko nageraho nkajya kure ndetse na Aliane akabibona yampamagara nkashiguka, hashize akanya twumva telephone ye irasonnye ahita yitaba vuba numva aravuze ngo Nelson telephone ye nta yiriho ndikanga.
Aliane yakomeje kuvugira kuri telephone, njyewe aho nari ndi byajyanaga mu gihirahiro, hashize akanya Aliane amaze kuva kuri telephone,
Njyewe-“Alia! Nonese uwo ninde uri kukumbaza?”
Aliane-“Ni John wagushakaga, ngo yakubuze kuri telephone ariko ngo araje aguhamagare kuri iyi yanjye”
Njyewe-“Uuuuuuh! Ndabizi nawe ubwo agiye kumbaza biriya nta kindi”
Nkibivuga koko ako kanya yahise ahamagara Aliane ampereza telephone nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe-“Hello!”
John-“Bite sha Nelson!”
Njyewe-“Ni sawa rwose”
John-“Sure?”
Njyewe-“Yes! I am sure”
John-“Ko nta telephone ufite se wayishyize hehe?”
Njyewe-“Telephone yanjye rero… nako ntayo mfite”
John-“Uuuuuh? Ahubwo se Nelson! Ko ari nkibyo byose ko mfite amakuru atari meza yawe hari icyo waba ubiziho?”
Njyewe-“Kubyerekeye iki se?”
John-“Kubyerekeye akazi kawe”
Njyewe-“Eeh? Ngo kubyerekeye akazi kanjye?”
John-“Yego! Hari ibaruwa Martin yari yampaye ngo nsinye ariko nanze kuyisinya ntaravugana nawe, ahubwo nifuzaga ko waza tukabanza tukavugana kuko sinapfa gusinya ntazi ukuri ari njye nakwizaniye”
Njyewe-“Nonese ngo nakoze iki kandi?”
John-“Wowe ngwino kandi bitarenze uyu munsi, ibindi nzabigusobanurira uhageze, sibyo?”
Njyewe-“Ndakumva rwose”
John-“Hanyuma rero nanone ngiye kuguha numero z’umusore witwa Ganza nshaka ko muzana”
Njyewe-“Eeeeh? Ganza! Ndamuzi”
John-“Eeeh! Koko yambwiye ko yahuye namwe, sawa rero ndumva bibaye amahire reka nzikoherereze turasubira”
Call end.
Nakuye telephone ku gutwi maze Aliane ahita ambaza ibyo ari byo mubwira byose John yari amaze kumbwira ariyumvira ahita ambwira,
Aliane-“Nelson! Kuva ugize amahirwe ukajya ku Gisenyi nizereko uzavayo utunganyije byose, uzambabarire ni ukuri uce amazimwe wemere uhangane ariko wihangane kuko uru ari urugamba mu rundi”
Njyewe-“Ibyo ndabyumva, gusa si kubwanjye Imana nimfasha nzabiba zimere!”
Aliane-“John uzamubwize ukuri ndamuzi ni inyangamugayo kandi na Mama Brown yagufasha kumvisha Brown ukuri kwawe, Brendah we yambereye umukobwa utangaje, ntiyabaye nka ba Gasongo ahubwo disi we yihitiyemo kukubera Sister no kukumva azakumva, sha genda kandi uzaza uzanye ihumure njye ndabyizeye”
Njyewe-“Urakoze cyane Alia! Ndagushimiye kandi kubwo kumba hafi ukankomeza mu buryo ubwo ari bwo bwose, wambereye imbaraga unsindagiza mu rugendo none dore ndakomeje urasigaye, ni ukuri warakoze”
Aliane-“Nelson! Humura naho ugiye nzaba ndi kumwe nawe!”
Njyewe-“Urakoze cyane ni ukuri”
Nkimara kuvuga gutyo ako kanya nahise numva telephone ya Aliane nari mfite isonnye maze mfungura vuba message nandika nimero za Ganza ku gapapuro ndangije nzandika muri telephone nkanda Yes nshyira ku gutwi hashize akanya,
Ganza-“Hello!”
Njyewe-“Bite Ganza?”
Ganza-“Ni bon kabisa nta nda y’umujinya”
Njyewe-“Ni Nelson muvugana, nonese ko……”
Call end.
Telephone ikimara kwikupa………………
Ntuzacikwe na Episode ya 71 ejo mu gitondo…
45 Comments
arko namwe ntimugakabye nigute wabana numuntu nkuko gasongo yabanaga na nelson wamwumvaho ikintu ntumutege amatwi kandi nibyabaga byose barabiganiragaho cg nukugirango inkuru itarangira
Urumwana koko uretse no kubana no kuganira nabagabiranye bakagirana igihango baratemanye kanswe utwo dutoya.
@Murenzi,uramunsubirije kabisa!
Ubwose ushatse kuvuga ko abantu bose bateye kimwe???
Wikwirengagiza ibyo uzi!!
biriya bibaho man nanjye byambaye muri kaminuza imwe umukobwa ansuye ngo ntaba yaje muri chembre abo twabanaga bahise bimuka ndabinginga bati nitbishoboka gusa bageze aho baratuza nubu baba banyifuza ako njye narababariye
yooo!!!komera muvandimwe nta joro ridacya kandi agati katerenswe n’Imana ntigahungabanya n’umuyaga.john uzamubwire byose ntacyo usize azakumva kandi na mama Brown nawe ni umubyeyi mwiza yiteguye kugutega amatwi ntuzamuhishe ukuri.ubundi komera ube intwali kuko abo bazakubera ingabo igukingira imyambi abanzi bakurasa mugituza
Komeza gukomera Nelson ntakindi nakubwira, gusa uhagarare ku kuri kwawe paka uru rugamba rurangiye. Zanzozi za mma Brown zibaye impamo ubu imanza ziratangiye. Gusa nshimishijwe na Brendah kuko agukunda by’ukuri no kugutega amatwi azabikora kdi azakumva, nshimye kdi inshuti nziza Ariane na Mireille, John we nzi neza ko ari bukumve akagufasha muri byose kuko nkeka ko hari amwe mu makuru afite kumubano wa Martín na Dovine usabwe kumubwira byose ntacyo umukinze, na Mma Brown ntuve Gisenyi utamubwiye byose ni umubyeyi ureba kure kandi w’inyangamugayo. Naho Gasongo iyo ngirwamuvandimwe igendera ku mabwire yuwo yamenye ikuze ikanga gutega amatwi uwo bareranywe yarngiza ikanezezwa no kugushyira hanze hejuru yibyo atahagazeho rekana nayo, nubundi njye nabonye ubwenge buke bwe bwo guhubuka kera nawe umuntu muzima witwa ngo ni umusore ahuragura ibigambo kuriya ngo iyo phone ni iya Brendah ntanisoni imbere yabantu yarangiza akagenda agukwiza kuri abo ba Ganza, Mma Kenny N’abandi,…. Ntamuntu umurimo rwose Gaju ntacyo afite. Ubundi umuvandimwe ni ukubikira ibanga akagukomeza akagukingira ikibaba akakugira inama akagukebura mwihereye igihe watannye si nka Gasongo mubana mu byiza wagera mu mage akagukwiza isi akakwigarika ntanisoni ngo azanagushinja!!? Gusa ihangane ubareke uhe umwanya abazima bakugira inama nyuma y’ibi bose bazabona ububwa bwabo naho Martín n’ihabara rye ubareke utuze burya umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.
Thx Umuseke n’umwanditsi w’iyi nkuru muri abarimu b’abahanga kuko ubu ni ubuzima duhura nabwo buri munsi.
Ariko ubanza Gasongo nawe arimo umugambanyi sigusa! ubanza hari icyo Dovine yamuhaye NGO amufashe gusebye Nelson! Nelson don’t worry mwana wowe igire ku gisenyi ubwire John byose ntacyo umukinze ni umuntu wumugabo kdi impamvu akigufitiye agatima ni ya maraso yakibyeyi akururana muri mwe nubwo mutaramenyana! tuza iyi ntambara azagufasha kuyirwana kdi bizaba ibyishimo nyuma!!!!
????Nelson agiye kuzansaza azira ubujuju bwe, puuuhhh umuntu John amubaze ati are u sure ko umeze neza nawe ati am sure kbsa!!! Niwongera kurira baguhonde, amaunites yashize uri i Kgli waguze me2u ukavugisha abantu na Brendah ukamubwirako tel yawe bayitwaye ko ibitse ibimenyetso wabona igeze kuri Dovine bakabisibanganya uryamye i Kgli. Umutima ugiye guturika Mana yanjye wee!!!
Ahaaa nulusoni wacu ihangane
Mbega agahinda pole nuriso
Eeee,mbega inkuru ni range ,ntegereje insinzi izava igisenyi kuko john ntazemera amafuti ya martin nizereko azarenganura umuhungu we nubwo atarabimenya
Mbega agahinda pole nuriso
gasongo ni fake pe yumva amabwire akagira n’amagambo bigeze aho?
ark noneh ibisi ibintu pe ese Nelson azaba uwande kok?ark mahumure ntcy azaba naho isi yavaho ijuru rikavaho ndetse nabantu bakavaho Imana ntb yamureka kd ukuri kuratsinda ntigutsindwa nelson songa mbere kd bazakugarukira abo bose bakwanze ark ndagusabye uzabwire john ukuri kose nashaka nawe azakwange ark wavuze wabona martin haribyo yamuhishe
uyumwana ko ndeba ari ibibazora!
NELSON KOMERA ! IHUTIRE KUGERA KURI JOHN KANDI NA MAMAN BROWN NDETSE NA BRENDAH BARAGUTEGEREJE NGUSABYE KUZA BABWIZA UKURI KOSE NTUZAGIRE ICYO UBAKINGA BAZAKUMVA KANDI BAGUFASHE KUGARURA NABANDI EREGA URACYAFITE IMBARAGA NYINSHI ZIGUSHYIGIKIYE ! HERA KURABO NKUBWIYE BARI KU GISENYI USHYIREHO BA ALIANE NATWE TWESE TUKURI NYUMA NTUTINDE KUJYA KU GISENYI TEGA IYIHUTA URUGENDO RWIZA THANKS !.
Thx Mwanditsi nikinyamakuru cyandika iyi nkuru;ibi mwandika ni ubuzima duhura nabyo uko bucyeye;gusa uyu iyi nkuru inyeretse ko hakiri abumva bakihangana ndavuga nka Mireille na Liliane
Nulisoni icyo nkusaba nukutagira ikosa ukora ryo kugira icyo usiga utabwiye John na mama brown.
kuko aho nizeye ko uzahava utangiye kubona imbaraga zikomeye zo gitsinda abatsi.
gusa gasongo ni feke kbx.
umuntu wujdama ucuruza amagambo kweri
yagiye wenyine akareka guteranya no gusebya
undi
Mbega gasongo arantunguye nukuri ubuse kweli nasanga yaribeshye azatinyuka kugaruka koko? Gusa muvandi komera hari abakigufitiye ikizere rero nawe gikoreshe ubwo ugifite ababasha kukumva ndizerako bazagufasha urugamba kd bizatungana ubwo Martin urikwigira ibyo nibimenyekana ko ntanicyo apfana na Divine bizacura iki? Icyampa icyo gisaza mukagitsinda kigasebera mumbaga yabakozi gikuriye mbega umuntu! Ndumva nbababaye cyane
ihangane jamaa,genda usobanurire jon aragufasha nacyaneko azizi ubucuti bwa malitin na dovin
Mbega Gasongo uri mal planté???????? sha baravuga ngo ntawe ugira ukundi agize ark Nelso umbabarire ukuri nikujya ahagaragara Gasongo nashaka kugaruka uzabanze umwahagize nawe yumve uko bibabaza
Umuseke turabakunda. Ariko uyu munsi Umwanditsi yakabije gutwerera umujinya Gasongo….kuva namenya izina ryanjye.. ni ikabya nkuru rirenze igipimo….wenda yari kuvuga ati ….yamwunvise atamwumvise kuko yari ameze nk’uwamumutamitse….cg se akabanza kwerekana ko nibuze….byatewe n’amakuru yahawe na Brown na Dovina
Ahaaa ndumiwe gasongo niwe widage ahubwo ,ariko Nelson nawe ave mubintu byokugirira impuhwe abatamwitayeho avugishe ukuri John azamwumva, yewee na Blenda ubwo yari abashije gukatira Dovine na Martin nibindi bizaza nabyo byanteraga ubwoba sawa kbx Nelson ibyiza birimbere umuseke ndabakunda
Aha nelson ugende wariye karungu uvuge buri kimwe ntacyo usimbutse hanyuma john aze nawe bahangane na martin amusebye mukazi nkuko yaragusebeje yo kaburuko yigira gaso ntamuhungu ukurimwo nukuri gaju ntacyo yibitseho kweri utumvise umuvandimwe NGO umufashe kuva mubibazo se uzumva NDE indaya ntakigenda cyawe NGO suko ariwe watumye mumenyana na john sise niwe araje abese mwese mubiboneko mwamuvuyeho akamusigaraho akamurwanira ishyaka ntibamwirukane martin araje yingige wowe NGO urongore dovine azagufasha wowe urinikimara ntuzabasha kwisobanura nubyanga nawe akwirukane wowe se ninde uzakuvugira gaso nakwanze nabura na brown ntamakuru namake afite nkawe se dovine yirukiraga kwa martin ureba ubu umariyiki umuvandimwe araje ukuri kugaragare mumupfukamire atakibakeneye nuko nelson yarezwe adateye nkawe ubundi yari kuzakwishyura ukumva uko biryana nawe
John ni umubyeyi azakumva kdi na Maman Brown nawe azakumva
Nelson humura iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, gusa dore ugiye ku Gisenyi ntuzaveyo utarebye Blendan ngo umusobanurire, ibi byose ni wowe utumye bigera hano hose kuki utabwiye Blendah ukuri hakiri kare. Dutegereje insinzi izava ku Gisenyi kandi nawe ntuzahishe John ukuri kose, ese Ganza ari bwemere ko mujyana gerageza.
Gusa yariryoshye simbabeshye ariko ejo ho nakarusho kuko ndumva ibicuro bicurako urugamba rugiye kuva kuri nelson rugasigarana na john ahangana na martin mukazi bari muri mwirukane undi simwirukana niwowe munyamafuti bizaba bishyushye brown naza akamenya ukuri dovine oncle akamwanga maze agasigara yegamanye inda itagira nyirayo ntanuwo gutakira uhari dovi urababaje kuko uri ikigoryi pe
Kubera iki Gasongo ameze gutyora? Nelson rwana kandi uzotsinda, Abobose bakuvuyeho bazagusaba imbabazi. We komera kurugamba tuu.
Abagome ni Dovine Gusa ntimwibagirwe inzozi Nelson yarose yenda kurongora undi mukobwa utari Brendah ariko bikarangira arekuye uwo mukobwa ,urugamba nuru kandi i’m sure Nelson agiye kugarukirwa cyane
Gasongo,aho uzaca hose ibyo uzacamo byose ntabwo wavura umurwayi utakoze consultation so wagakwiye kubanza kumva Nelson then ugafata umwanzuro plz ntawivuga amabi kandi ameza ahari,
Brawn meme si Dovine yakubwiye kuriya wihutiraho banza utumize Dovine,na Nelson wumve ukuri kwa buri wese
simbabeshe mfite amatsiko yokubona Gasongo asaba imbabazi ikizambabaza nuko nuliso azahita amubabarira uzambabarire nawe bimuvune yumve kwinginga ukuntu bimera,ariko banza nuliso namujinya agira bakakujanira na telephnoe urebera koko umuntu wumugabo ooyya nuliso urakabwa rwose igihe wagiriye neza biragije haguruka wirwaneho wintera umujinya nuri yesu,amahirwe maso kugisenyi cant wait.
Komeza
Ganza agiye kureba nyirabukwe se bahu cg bashakaga kumusimbuza Nelson mu kazi! nizereko Nelson nta na kimwe uri busimbuke utabwiye John,Gasongo bizakuvuna kugarukira Nelson ariko nubundi urahubuka ni nacyo cyatumye imodoka ikwasa. Gusa Nelson humura byose bizarangira utsinze urugamba nubwo uzaba wahababariye ariko uzagera ku byishimo byawe Brendah kandi ubonye na so ariwe John. courage mwanditsi n’umuseke. We love you people.
ni za nzozi warose wakoze ubukwe uri namaguru
njye ndabona Dovine bazamugushyingira kungufu
Thx umuseke.Nelson ni niyihanga ahagarare kigabo byose bizarangira Ukuri kumenyekanye. Gasongo yaguye mumutego wa Dovine kubera kubura ubushishoze ariko ntazatinda kubonako yibeshye.Iyo Telephone yatse Nelson ni ukugirango Divine abone gihamya cyangwa asibanganye ibimenyetso byibyo yagiye yandikirana na Nelson.Amusaba kuza iwabo no kwemera ibyo atazi yabazwa na se. Ndahamyako Gasongo asubije ubwenge kugihe nibora basis agasoma messages Divine yandikiranaga na Nelson hari India myumvire yagira agahumuka. John nkumuntu mukuru ashobora gutabara Nelson no kumugira inama kuko mpamyako azi cyane Martin.Maman brown nawe ni umubyeyi ushishoza. Brendan arahebuje ni umukobwa w’umutima kandi ubu nibwo Nelson amukeneye ngo batsinde urugamba.
Aliane na Mireille uwo mutima muwukomeze. Mugire amahoro mwese.
Ariko Nelson uri feke , gasongo ugutwarira telephone ukamureka akarenga igipangu? unteye umujinya cyane. None Se ntambaraga ugira? asyiiiiii. Gasongo nimbwa cyane aguteranyije nabantu bose niriya phone arayijyanye ayihe Blenda amubwire ko wayitaye uvugako umwanganye nibye byose. ukuntu ufunze umutwe wananiwe gufata phone ya Alianne ngo uhamagare Blenda umubwire uko umeranye na Gasongo ahubwo uri guta umutwe . uwakunyereka nakurya amenyo wa muginga we. Nagusabye kujya kureba mama gaju na john ntiwajyayo none bigeze ho gasongo asibye amayira yose
ukuntu uri feke , ugize Imana john arakwihamagariye ubu numugera imbere urabura icyo uvuga. Noneho wambona. Ngenda umubwire byose kuko nawe abizi byose , azi icyo uzira. Urabona Martin amushyiriye ibaruwa ikwirukana akubeshyera ko yagufatanye na Alianne muri Bureau. Nelson ndakwinginze shyira byose hand.
nelson ni feke kbs. john akubze ati sure nae ngo am sure ubuse urabona ibyo akubaza atabzi arko wamuhungu gosee ntukambabaze pe. @gatokeza akibuije ukuri kbs araje abuire brendah ko umwaganye nibye byose
Mbega ibitekerezo byiza gusa icyo nagarukaho ni kuri iriya phone gasongo yatwaye,nkurikije ukuntu yayitwayemo nawe byakubaho bitewe nuko warezwe kuko mpamya ndashidikanya kwatari imbaraga Nelson yabuze zo kuyimwaka ahubwo yikundira amahoro yanze guteza amahane kd ikindi nuko Nelson imbaraga zibitekerezo byamurwaniragamo ashyira kubaka ubuvandimwe yumvaga aribyo ahaye agaciro cyane kuruta uko yarikujya guhangana nuwamurakariye.Gusa Nelson yarezwe neza kd ndabizi azabitsinda maze bose bongere bamugarukire.ikiruta byose nuguca bugufi ukuri kurigaragaza,ikindi ngaya nivuye inyuma ni ubugwari bwa gasongo utazi kubika ibanga,inshuti itakubikira ibanga kd iryobanga ritasenya ntanshuti irimo.John namara kukumva bizadushimisha twese abakurikirana iyi nkuru.mfite amatsiko ya final nukuri.murakoze
Nulison rwose haraho atera umujinya pe nahubundi yewe bitinze gucya pe! nisomere indi episode .
NDIHANGANISHA NULISO KANDI RWOSE MUBWIRA NGO AZABWIRE BYOSE UMUBYEYI WE JOHN NA BRENDA UMUKOBWA WUMUTIMA CYANE.NELSON NUBWO WEAREZWE BWOSE UZABABARIRE GASONGO UTINZE KUKO NAMWANZE SANA.
sha wapi vrt Nelson naj ndakwis ikirwari umbabarir kuko ibintu ugira biryana mumutwe,harigih umenga ubwenge bwaw buri mu congé,John akubaz kukomey ngo mz neza,bagutway phone ntanokubwira uwayiguhay,rindira uje kugisenyi naho uce wisinziriza uveyo atakintu ukoz.wapi w ntavyaw kabisa rka ubanz uce ubwenge nzirikana wari waraciy mubibazo simbona igituma ujeba sana.gasongo w sinzi nizina nomwita kabisa
sha wapi vrt Nelson naj ndakwis ikirwari umbabarir kuko ibintu ugira biryana mumutwe,harigih umenga ubwenge bwaw buri mu congé,John akubaz kukomey ngo mz neza,bagutway phone ntanokubwira uwayiguhay,rindira uje kugisenyi naho uce wisinziriza uveyo atakintu ukoz.wapi w ntavyaw kabisa rka ubanz uce ubwenge nzirikana wari waraciy mubibazo simbona igituma ujeba sana.gasongo w sinzi nizina nomwita kabisa
Gasongo nawe in feke, nigute yanga kumva umuvandimwe? Gusa nelson abwire byose John na mama Brown bo nababyeyi bazamwumvs
Gasongo ni idage mbi cyane ub c umuntu wanze gutega Intama y’Imana Nelson amatwi ngo yumve ubusobanuro yabuzwa n’iki kuyatega i bitch nka Dovine kweli!? Atangiye no kuguteza rubanda koko! Nelson ihangane bro kd ukuri kwawe kuzatsinda n’ikimenyimenyi kugiye kujya ahagaragara maze ababyihishe inyuma bajye ahanona bamware gusa Gasongo sinarinzi yaba feke bigezaho pe nukuntu mwaruhanye none akwigaritse last minute kweli gusa ndamugaye ni ikigarasha wallah!!
Gusa Nelson ntabwo uwo muginga ngo Gasongo yakujyana 4ne kabsa nawe wabaye feke tu ngo nuko ari Blenda wayiguze woshye ariwe wayikuguriye Gasongo ubanza atuzuye cg baramugiriyeyo kabsa
Comments are closed.