Iby’Umurinzi w’igihango wagizwe incike ariko akarera abana benshi
*Yashimiwe uruhare mu kwita ku bagizwe incike na Jenoside,
*Yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubanisha Abanyarwanda,
*Yambitswe umudari muri 17 ba mbere bagizwe abarinzi b’igihango.
Gasabo – Murebwayire Josephine ni Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa yagiye akora nyuma ya Jenoside yamutwaye abana n’abavandimwe agasigara ari incike.
Ubu ngo ashimishwa no kuba abapfakazi n’incike za jenoside nabo basigaye bitabwaho ntibabe mu bwigunge nk’aho ari bonyine, yagize uruhare runini mu gutangiza ibyo kwita ku ncike.
Yambitswe umudari w’ishimwe muri 17 ba mbere bagizwe abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu ubwo iyi gahunda yatiraga.
Uyu mubyeyi w’imyaka 63 wahekuwe na jenoside ikamukomeretsa umutima n’umubiri ariko Imana ntikunde ko apfa icyo gihe avuga ko n’ubwo yaciye muri ibyo bibazo byose agasigara nta mwana nta n’umuvandimwe ngo ntibyamuvanyemo ubumuntu.
Aganira n’Umuseke ati “ Ndi umubyeyi wasizwe iheruheru na jenoside abana banjye bose barabishe, abana batandatu, banyicira abavandimwe nanjye baranyica ariko Imana irandokora. Ndokorwa n’abantu nkanjye bari bafite umutima w’urukundo kandi narishwe n’abantu nkanjye ariko batari bafite ubumuntu.
Ariko rero ibyo byose ntabwo byambujije ubumuntu kuko nicyo cyigira umuntu nyamuntu. Hirya yo gupfusha abo bana, hirya yo gukomeretswa nkababazwa ntibyambujije kwitangira abandi, nareze abana mbarera nk’abana banjye .”
Mu 2012 Josephine ngo yabonye ikindi kiciro cy’abarokotse kititaweho cyane kubera ibindi byari byarabanje gukemurwa. Icyo ngo ni icyiciro cy’abapfakazi ba jenoside ariko bapfushije n’abana bose barasigaye ari incike.
Ngo icyo kibazo yakirebeye mu kagari atuyemo ka Nyagatovu mu murenge Kimironko bituma akigeza kuri AVEGA bakurikiranye koko basanga ni ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho, aribwo aribwo Madame Jeannette Kagame yahagurutse afatanije n’abandi abo babyeyi bitabwaho.
Ngo batangiye ari tsinda ryitwa “ HUMURA NTURI WENYINE” ryari rihuriwemo n’abagizwe incike na jenoside bo muri Kigali bageraga kuri 60, bavuye ku itsinda bari batangiye ari batandatu bo mu kagari kamwe. Ari naryo ryaje kubyara ihuriro ryo kurwego rw’igihugu ryitwa “TUBARERE NKUKO BATUREZE.”
Aba bapfakazi ngo batangiye kubakirwa inzu z’amasaziro abageze mu zabukuru bakajyanwa mu nzu za rusange babamo babana n’abandi bafite abantu bo kubitaho ngo kikaba ari ikintu kimushimisha cyane kuko ngo bibafasha gusaza neza.
Ati “ iyo mbitekereje, uretse ibyishimo gusa mbura ikindi nakora uretse gushimira Imana ndetse na Madame wa Perezida wa Repubulika n’abamufasha, kuko mbere wasanganga umuntu wese ari ukwe yigunze akaba yakwicwa n’agahinda. Ariko ubu abona ko atari wenyine akaba yasaza neza.”
Si iki gikorwa gusa yakoze kuko hari n’ibindi birimo kurera abana benshi nyuma yo kwicirwa abana be batandatu, kwigisha amahoro afasha mu mibanire y’abacitse kw’icumu n’ababiciye.
Ngo jenoside ikirangira kandi yahurije hamwe abana b’abakobwa atanga ikibanza bakajya bigishirizwamo kudoda ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Muri iki gikorwa ngo bigishije abakobwa basaga 150, ubu bibeshejeho neza kandi ngo mu gutoranya aba bana ntibarebaga uwacitse kw’icumu cyangwa utaracitse kw’icumu.
Avuga ko we atajya abasha gusobanura ibikorwa byatumye atorwa nk’umurinzi w’igihango kuko ngo ibyo aba akora aba yumva ko ari ibyakagombye gukorwa n’undi wese.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Imana imuhe umugisha. Iki gihugu gifite abatagatifu benshi n’intwari nyinshi. Mana gwiriza u Rwanda intwarane kugirango n’abapfuye bahagaze bakire, bave mu rupfu babe bazima, bakire urumuri.
Comments are closed.