Digiqole ad

Nyuma ya Jenoside kumurika imideri mu Rwanda bihagaze he?

 Nyuma ya Jenoside kumurika imideri mu Rwanda bihagaze he?

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyari biriho cyane nk’umwuga, nyuma ya Jenoside kumurika imideli mu Rwanda byarazamutse ndetse biba umwuga kuri bamwe kugeza ubu akaba aribyo bibatunze.

Candy na Linda bafite inzu y'imideri yitwa 'Haute Baso'
Candy na Linda bafite inzu y’imideri yitwa ‘Haute Baso’

Mu myaka 10 ishize nibyo ibyo kumurika imideri mu Rwanda rwariyubatse cyane ugereranyije na mbere ya jenoside, amateka yerekana ko na mbere ya jenoside habagaho ibikorwa byo kumurika imideri.

Mu 2015 ubwo bamwe mu bagize uruhare mu gutegura Miss Rwanda 1993 batumirwaga mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri Radio 10 bavuze ko aya marushanwa yabaye nyuma yo gutumira abakobwa bakabasaba ko baza kumurika imideri barangiza bagahembwa nyuma.

Abari bateguye iryo murika bahisemo kubisimbuza amarushanwa yo gutora Nyampinga, icyo gihe hatorwa Miss Uwera Dalila.

Nyuma gato ya Jenoside, Rosalie Gicanda umwe mu bari bashishikajwe no kongera kwagura urwo ruganda rusa nurwari rwazimye yaje gushinga Agency y’abamurika imideri ‘Promode’ iyi ndetse ikaba yarazamuye abamurikamideri batandukanye nka Ndayishimiye Claude washinze ‘ agency’ ya PMA nayo itoza abamurika imideri.

Mu 2012 nyuma yo gutsinda amarushanwa y’abamurika imideri ba mbere mu Rwanda yari yateguwe na Claude Ndayishimiye,   Mupende Uwera Alexia  na mugenzi we Tekle Musie bahawe igihembo cya miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ibi byatinyuye urubyiruko rwinshi rutangira kwiga no kwitabira ibikorwa bitandukanye byo kumurika imideli.

Harerimana Gamariel umwe muba murika imideri warokotse Jenoside yabwiye Umuseke ko mu myaka itandatu ishize we na bagenzi be bagize uruhare runini mu kumenyekanisha imideri mu Rwanda.

Ati “ndibuka ko njye na bagenzi banjye twigeze gushinga agency yitwa RIM (Rwanda Independent Model), icyo mpamya nuko iyi agency yatorejwemo abamurikamideli benshi kandi hari n’abamenyekanye cyane i Kigali no hanze y’igihugu. ”

Gamariel yavuze  ko yarokokeye mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nyarubuye ati “muri jenoside umuryango wanjye barawishe, bishe Papa bica na Mama n’umuvandimwe wanjye twavukanaga.  Nyuma naje guhungira muri Tanzania gusa navuga ko kugeza ubu hari ikizere cy’ubuzima ntekereza ko imbere ari heza kuruta aho twavuye.”

Gamariel warokotse Jenoside ubu kumurika imideri ni umwuga we
Gamariel warokotse Jenoside ubu kumurika imideri ni umwuga we

Usibye Gamariel hari n’abandi bamurika imideri bamaze kubigira umwuga, ubu bakaba banakuramo amafaranga atubutse.

Happy Jacqueline Umurerwa , Nadia Giramata, Liliane Uwanyuze ni bamwe mu banyarwanda bateye imbere cyane ku rwego mpuzamahanga babikesha kumurika imideri.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish