Moon Jae-in niwe watorewe kuyobora Korea y’Epfo

Mu matora y’umukuru w’igihugu muri Korea y’Epfo ibyayavuyemo bigaragaza ko Moon Jae-in ariwe watsinze amatora, uyu niwe wahabwaga amahirwe cyane. Uyu mugabo w’ibitekerezo by’ubwisanzure biteganyijwe ko ashobora guhuza Korea zombi kuko we ariko abyifuza. Agiye gusimbura Mme Park Geun-hye wari Perezida mu gihe gishize ariko akeguzwa n’Inteko Ishinga amategeko kubera ibyaha bya ruswa n’icyenewabo. Imibare […]Irambuye

Isheni abagore/abakobwa bambara ku kaguru ivuga iki?

Isheni yambarwa ku kuguru (anklets) ni imwe mu mirimbo yambarwa n’igitsina gore, muri iki gihe nabwo biracyagezweho, abenshi bayambara nk’umurimbo usanzwe nubwo usanga hari ibisobanuro ahatandukanye bayiha. Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ziriya sheni zambarwa ku kaguru inkomoko yabyo ngo ishobora kuba ari mu Buhinde aho abagore baho kuyambara ari umuco. Mu Misiri naho yageze aho […]Irambuye

Episode 95: Brown asimbuye Gasongo mu kazi, Dovine amutangira nabi

John-“Nonese urumva wabigenza ute?” Mama Brown-“Ariko se wa mugani ko ariyo yayo nk’ubu aje hano ngo bigende gute koko?” Brown-“Reka reka ibihumbi magana atanu ntabwo twayabona, mumukubite mumunoze abereke aho yayashyize” Mama Brown-“Oya mwana wanjye rwose ibyo ntabwo ari byo, ugeze n’aho utakigira impuhwe koko?” Brown-“Izo atangiriye se njyewe nazimugirira? Mumukubite ahubwo yumve!” Brown akivuga […]Irambuye

Gicumbi: Abana bagenda 8Km bajya banava kw’ishuri, birabagoye

Abana barangije uburezi bw’ibanze muri Nine Years Basic Education mu ishuri riri mu kagari ka Kibari mu murenge wa Byumba iyo bakomereje mu ishuri rifite Twelve Years bibasaba gukora urugendo rwa 4Km bajya ku ishuri, ikintu bavuga ko kibangamiye cyane imyigire yabo. Muri ibi bice bigira imvura cyane, iyo yaguye bamwe batinda mu mayira bugamye, […]Irambuye

UPDATED: Umugore wa Maj Rugomwa ‘yamubujije’ kwica umuntu aranga

*Umwe mu bunganira uregwa ngo umwana wishwe yarizize *Ngo yaritabaraga nta bushake bwo kwica yari afite *Umwana yamenetse umutwe, avunika amenyo abiri n’intoki ebyiri *Yakubise uyu mwana yambaye ikanzu yumweru ijyaho amaraso *Bamwe mu batangabuhamya bamushinje ngo bafitanye amakimbirane Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, muri iki gitondo Ubushinjacyaha bwabanje gutanga ibyavuye mu isuzuma ryokorewe Nsanzimfura […]Irambuye

Izindi ntare 2 n’inkura 8 nazo zageze mu Akagera none

Mu gitondo kuri uyu wa kabiri Pariki y’Akagera yakiriye Intare ebyiri z’ingabo n’inkura umunani (8) z’umukara. Izi nyamaswa zose nazo zavanywe muri Africa y’Epfo mu muhate w’u Rwanda wo gusubiranya urusobe rw’inyamaswa zahoze mu cyanya cy’Akagera, guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije. Pariki y’Akagera yatangaje ko izi nyamaswa zagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kigali mu rukerera rwo […]Irambuye

I Muhanga, Akagari kazaba aka mbere muri ‘mituweli’ kemerewe ibihembo

Mu nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Akarere ka muhanga Béatrice Uwamariya n’umuyobozi w’ingabo batangaje ko bateganya guhemba Akagali cyangwa Umudugudu bizabona umwanya wa mbere mu kwitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2017-2018. Muri ibi biganiro Umuyobozi w’ingabo  mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza Colonel Sam Baguma yibukije […]Irambuye

Karongi: Umugabo ‘yateye inda’ umwana we

Umugabo witwa Nshimiye w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi afunze ashinjwa gutera inda umwana we w’umukobwa ubu utwite inda y’amezi arindwi. Nyina w’umwana anengwa uburangare no kudatanga amakuru ku byabaye. Ubuyobozi mu karere bwo buvuga ko ibyabaye ari amahano. Amakuru agera k’Umuseke ava mu baturanyi avuga ko uyu mugabo yasambanyaga […]Irambuye

Babajije MINIJUST uruhare rw’ubutabera mu kubaka amahoro mu Rwanda

Abapolisi baturutse mu bihugu 10 bya Africa bari kwiga ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubutabera no kubungabunga amahoro uyu munsi basuye Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ngo bamenye uko ubutabera bw’u Rwanda bwagize uruhare mu kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Minisitiri Busingye yababwiye ko ubutabera butabogamye bwatanzwe bwagize uruhare mu kunga abanyarwanda. […]Irambuye

Mu minsi micye turamenya abazamurika imideri muri “Kigali Fashion Week”

*Uyu mwaka bazanamurikamo imodoka Abategura imurikamideli ryitwa Kigali Fashion Week bamaze gutangaza umunsi bazahitamo abagomba kumurika imideli mu gitaramo giteganyijwe kuba  uyu mwaka  guhera kuri 25  kugera kuri 27 Gicurasi. Daniel Ndayishimiye umwe mubari gutegura ‘Kigali Fashion Week 2017’  yabwiye Umuseke ko gutoranya abazamurika imideli ibizwi nka ‘ Casting’ bizaba kuri 14 Gicurasi 2017 guhera […]Irambuye

en_USEnglish