Digiqole ad

Moon Jae-in niwe watorewe kuyobora Korea y’Epfo

 Moon Jae-in niwe watorewe kuyobora Korea y’Epfo

Moon Jae in niwe watsinze amatora muri Korea

Mu matora y’umukuru w’igihugu muri Korea y’Epfo ibyayavuyemo bigaragaza ko Moon Jae-in ariwe watsinze amatora, uyu niwe wahabwaga amahirwe cyane. Uyu mugabo w’ibitekerezo by’ubwisanzure biteganyijwe ko ashobora guhuza Korea zombi kuko we ariko abyifuza.

Moon Jae in niwe watsinze amatora muri Korea
Moon Jae in niwe watsinze amatora muri Korea

Agiye gusimbura Mme Park Geun-hye wari Perezida mu gihe gishize ariko akeguzwa n’Inteko Ishinga amategeko kubera ibyaha bya ruswa n’icyenewabo.

Imibare y’ibanze yavuze mu matora igatangazwa n’ibinyamakuru muri Korea ivuga ko Moon yagize amajwi 41,4% aza imbere y’abandi bakandida 13 bahatanaga bose hamwe. Imibare ya nyuma y’ibyavuye mu matora izatangazwa ejo kuwa gatatu mu gitondo.

Uwahoze ari Umushinjacyaha mukuru muri Korea  Hong Joon-pyo niwe wakurikiyeho afite amajwi 23,3%, ibi byatumye Moon ahita yemeza ko yatsinze bidasubirwaho.

Moon azahita arahira kuyobora manda y’imyaka itanu muri iki cyumweru.

We yavuze ko atazagira imihango ihenze cyane yo kurahira kandi azahita atangira akazi ako kanya.

Mu 2012 Moon yatsinzwe amatora ariko atarushwa cyane na Mme Park, uyu mugabo yifuza ko bagirana ibiganiro na Korea ya ruguru ku bitwaro bya kirimbuzi abaturanyi bari kwihuta gukora.

Avuga kandi ko azakora amavugurura ibigo bikomeye biyoborwa n’imiryango y’abantu  nka Samsung na Hyndai akongera n’imishinga itanga akazi ku bashomeri benshi mu gihugu.

Moon mbere yanengaga cyane Guverinoma zabanje kwikanyiza mu kwanga kuganira na Korea ya ruguru ngo bashake amahoro n’ubwumvikane.

Mu gihe cy'ubusore bwe Moon Jae-in yari mu ngabo zidasanzwe za Korea (Special Force)
Mu gihe cy’ubusore bwe Moon Jae-in yari mu ngabo zidasanzwe za Korea (Special Force)

UM– USEKE.RW

en_USEnglish