I Muhanga, Akagari kazaba aka mbere muri ‘mituweli’ kemerewe ibihembo
Mu nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Akarere ka muhanga Béatrice Uwamariya n’umuyobozi w’ingabo batangaje ko bateganya guhemba Akagali cyangwa Umudugudu bizabona umwanya wa mbere mu kwitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2017-2018.
Muri ibi biganiro Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza Colonel Sam Baguma yibukije inzego z’ibanze inshingano bafite zo kubungabunga umutekano bita cyane ku buzima bw’abaturage bayobora ndetse no kubakemurira ibibazo birimo no kubonera amafunguro abatayafite.
Col Baguma avuga ko hari igihe usanga mu mudugudu hari incike zarembeye mu ngo kubera kubura abazitaho abandi bakubakirwa amazu ariko ngo ntibubakirwe ubwiherero abo ngo iyo bwije biherera mu mirima y’abaturanyi bigakurura amakimbirane n’umwanda mu mudugudu.
Col Baguma ati “Ku giti cyanjye nemereye umudugudu uzaba uwa mbere muri mitiweli ikimasa, ndetse kizabagwa noneho dutumire n’indi midugudu kwishimira icyo gikorwa muzaba mwakoze»
Mukamwiza Florence UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akagali ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko agiye gukorana inama n’amakoperative kugira ngo yishyurire imisanzu abanyamuryango babo, akanasaba abishoboye bari mu cyiciro cya gatatu n’icya kane guhita bishyura kugira ubwitabire muri mitiweli buzamuke.
Ati “Umurenge wacu waje mu myanya ya mbere mu kwishyura mituweli kandi byahereye hasi ndumva iki gihembo aritwe tugiye kucyegukana duhereye ku byiciro byihariye birimo amatsinda y’ibimina, n’abavuga rikumvikana.”
Béatrice Uwamariya Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga atangaza ko we azaha inka n’inyana yayo umudugudu cyangwa akagali kazaza imbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi buri gushyira imbara muri iki gikorwa kuko Akarere ka Muhanga umwaka ushize kaje mu myanya ya nyuma muri mituweli ugereranyije n’indi myaka ishize.
Mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo umwaka wa mituweli urangire Akarere ka Muhanga kageze kuri 76,7% kamaze gukusanya miliyoni n’ibihumbi 900 bya mitiweli y’umwaka utaha wa 2017-2018.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
2 Comments
Afande aje muri mitiweli gute koko?
Nyamara ibi bishobora kuba byerekana ubukene burimuri kino gihugu aho abasilikare bazagushishikaliza abaturage gutanga mitiweli ngo bazahembwa ikimasa.
Comments are closed.