Digiqole ad

Isheni abagore/abakobwa bambara ku kaguru ivuga iki?

 Isheni abagore/abakobwa bambara ku kaguru ivuga iki?

Ahenshi ngo babyambara kubwo kurimba gusa

Isheni yambarwa ku kuguru (anklets) ni imwe mu mirimbo yambarwa n’igitsina gore, muri iki gihe nabwo biracyagezweho, abenshi bayambara nk’umurimbo usanzwe nubwo usanga hari ibisobanuro ahatandukanye bayiha.

Ahenshi ngo babyambara kubwo kurimba gusa
Ahenshi ngo babyambara kubwo kurimba gusa

Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ziriya sheni zambarwa ku kaguru inkomoko yabyo ngo ishobora kuba ari mu Buhinde aho abagore baho kuyambara ari umuco.

Mu Misiri naho yageze aho aba umuco.

Mu bihugu by’iburayi izi sheni baziha ibisobanuro binyuranye, hari aho bifatwa nk’umurimbo usanzwe, hari aho bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubutinganyi cyangwa icy’izindi nyerekezo ziganisha ku bitsina.

Mu Rwanda naho uzasanga hari abakobwa cyangwa abagore bambara isheni ku kaguru, abenshi bayambara nk’umuderi ugaragaza ubusirimu nubwo hari ababyumva ukundi.

Claire Ineza ucuruza imirimbo itandukanye y’abagore n’abakobwa muri Kigali yabwiye Umuseke ko iyi sheni bayiha igisobanuro bitewe n’akaguru uyambayeho.

Ati “Nasomye kuri Internet mbona ubusobanuro butandukanye, bavuga ko ubundi umugore wambaye iyo shene ku kuguru kw’ibumoso aba yarashyingiwe, n’aho iyo ayambaye iburyo uba ugaragaza ko uri ‘Single’ cyangwa se ukeneye uwo mubyumva kimwe

Uwe Marie Paul we yabwiye Umuseke ko kwambara aya masheni ari uburyo bwo kwitaka .

Ati “njye ubusanzwe aya mashene ndayambara kugeza ubu mfite atandatu ari mu bwoko butandukanye, numva nta kibazo cyo kuyambara uretse ko abantu benshi nkunze kumva bavuga ko umuntu uyambara ngo aba yigurisha, icyo navuga ni uko ubundi umukobwa wambaye isheni ku kuguru rwose uba ubona bigaragara neza cyane. Akarusho noneho iyo yayambariye ku dukweto two hasi cyane cyane dufunguye ubundi akongeraho n’impeta kw’ino ry’ikirenge rwose ubona ntako bisa.”

Muri Afrika y’Iburengerazuba, mu mico yabo bayambaraga mu mihango itandukanye,cyane cyane ijyanye no gushyingura.

Muri Afrika yo hagati nko muri Congo mu bwoko bw’abitwa Abamongo bo bambaraga  aya masheni nk’imitungo, aho umusore mbere yo gukwa umukobwa yagombaga kumugabira amasheni y’agaciro yo  mu bwoko byibuze  butanu yo kwambara ku kaguru.

Muri PGGSS 5 Oda Paccy yari yambaye bene uyu murimbo
Muri PGGSS 5 Oda Paccy yari yambaye bene uyu murimbo.Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hari n’akandi mwibagiwe kuvuga; Hari nabo kwambara isheni ku mubiri ari ikimenyetso cy’uko hari imbaraga “zagufashe” (spiritually speaking)

  • Iyi nkuru iri poor kabisa. muzajye muri musee i Huye babasobanurire icyo abanyarwandakazi kera bambaraga imirimbo nkiyi ku kaguru byabaga bivuze. ibintu byose ntibiva kuri internet. Mujye mubanza mukore research ihagije!

Comments are closed.

en_USEnglish