Digiqole ad

Babajije MINIJUST uruhare rw’ubutabera mu kubaka amahoro mu Rwanda

 Babajije MINIJUST uruhare rw’ubutabera mu kubaka amahoro mu Rwanda

Abapolisi baturutse mu bihugu 10 bya Africa bari kwiga ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubutabera no kubungabunga amahoro uyu munsi basuye Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ngo bamenye uko ubutabera bw’u Rwanda bwagize uruhare mu kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Minisitiri Busingye yababwiye ko ubutabera butabogamye bwatanzwe bwagize uruhare mu kunga abanyarwanda.

Umwe mu bapolisi baturutse muri Sudani y'Epfo abaza Minisitiri Busingye
Umwe mu bapolisi baturutse muri Sudani y’Epfo abaza Minisitiri Busingye

Minisitiri Johnston Busingye yababwiye ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akenshi ubutabera bwagenderaga ku ivangura rishingiye ku moko cyangwa ku karere bikarushaho kuryanisha abanyarwanda.

Ati “Nta mahoro abantu bagize haje no kuvamo Jenoside yatwaye imbaga y’abatutsi, ubutabera bwiza rero bufitanye isano n’amahoro kuko bituma abantu bakora akazi kabo batuje

Ubutabera nyuma ya Jenoside ngo bwihatiye gukemura ibibazo abantu bari bafitanye, Gacaca iba imwe mu nzira zatanze ubutabera kandi bugamije kunga.

Minisitiri Busingye yavuze ko nyuma ya Jenoside abanyarwanda bari bafitanye amakimbirane menshi cyane ashingiye kuri Jenoside n’ingaruka zayo, ubutabera bukwiriye ngo bwagize uruhare runini mu guha igihugu amahoro.

Ati “Bamwe bari bagifite ingengabitekerezo ishingiye ku moko abandi bafitanye urwango rw’imitungo yari yasahuwe muri Jenoside abandi nabo bafite agahinda k’ababo babuze… ntakindi twakoze rero twifashishije Abunzi badufasha kunga wa muryango nyarwanda wari waracitsemo kabiri. Twagize kandi gahunda ya Ndi umunyarwanda yashishikarizaga abanyarwanda kongera kwibukako icyo bapfa kitaruta icyo bapfana aho buriwese akangurirwa kubona mugenzi we nk’umunyarwanda aho kumubona mo ubwoko runaka

Minisitiri Busingye avuga ko ubutabera bwagize uruhare runini mu guha igihugu amahoro.
Minisitiri Busingye avuga ko ubutabera bwagize uruhare runini mu guha igihugu amahoro.

Busingye yabwiye aba banyeshuri ko nubwo hakiri intambwe u Rwanda rutarageraho ariko aho igihugu kigeze hashimishije.

ACP Ismail Keita waturutse muri Sierra Leone we yavuze ko ibyo yabonye n’amaso ye u Rwanda rwagize ubutabera bukomeye n’iterambere ryihuse nyuma ya Jenoside.

CP Felix Namuhoranye Umuyobozi w’ishuri Rikuru rya Polisi rikorera i Musanze avuga ko aba banyeshuri bamaze igihe cy’umwaka mu Rwanda izi ngendoshuri zigendanye n’ibyo biga n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Ati “Iyo biga ibijyanye n’amakimbirane n’uko akemurwa akenshi u Rwanda barufata nk’isomo, nk’igihugu cyabinyuzemo kandi kigafata inzira isobanutse yo kubyikuramo ariyo mpamvu baje kwigira uruhare rw’ubutabera mu kubaka amahoro

Aba bapolisi bo mu bihugu bya Ethiopia, Uganda, Somalia, Kenya, Namibia, Sudani, Sudani y’Epfo na Sierra Leone nyuma yo gusura MINIJUST  barasura Urwego rw’Umuvunyi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish