*Imitungo yasizwe yose ni 1 145…Ibyazwa umusaruro ni 118 gusa, *Imwe ngo irashaje ndetse iri kwangirika, *Mu gusubizwa imitungo, hari umwihariko ku bakurikiranyweho Jenoside… Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’ubutabera n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu banafite mu nshingano imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo kugira ngo basuzume uko iyi mitungo yakomeza kubyazwa umusaruro, hagaragajwe ko […]Irambuye
Tuyishime Joshua umuraperi ukoresha izina rya Jay Polly mu muziki, arishyuzwa 300.000 frw na Eric X Dealer wamushakiye ikiraka cya miliyoni imwe {1.000.000 frw} muri RGB bikarangira ibyo bumvikanye atabyubahirije. Uyu musore X Dealer avuga ko amafaranga yose hamwe yagombaga kwishyurwa yari 350.000 frw. Jay Polly aza kumuha 50.000 frw yonyine. Muri uko kutishyura X […]Irambuye
Bamwe mu bubatse inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera bavuga ko rwiyemezamirimo atabishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 47, rwiyemezamirimo akavuga ko atabishyuye kuko Akarere kakimurimo miliyoni 60 naho Akarere kakavuga ko kari kuburana n’uyu rwiyemezamirimo. Hashize imyaka ibiri aba bakozi bishyuza. Rwiyemezamirimo witwa NEMEYABAHIZI yasheshe amasezerano n’Akarere yo gukomeza kubaka iyi nyubako mu 2015, ni nyuma […]Irambuye
*Ngo Umucamanza afitanye isano na Guverinoma ngo imurenganya *Yongeye kuregwa guhakana no gupfobya Jenoside ari muri Gereza Mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko indi dosiye ya kabiri ikubiyemo ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha ngo Dr Munyakazi yakoreye muri Gereza ya Muhanga. Kuri iki […]Irambuye
Kigali Convention Center – Perezida Paul Kagame amaze gutangiza kumugaragaro inama ngari ya ‘Transform Africa Summit 2017’ igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikarushaho gutanga umusaruro ku batuye Africa. Yavuze ko ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abikorera aribwo buzatuma iyo ntego igerwaho. Iyi nama irimo abatumirwa benshi banyuranye bavuye mu bihugu bitandukanye bya Africa no hanze […]Irambuye
Mu gace kazwi nka Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama, mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu. Mu gitondo byamenyekanye ko ari umugabo barasiye imbere y’akabari gahari arashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwnada yabwiye Umuseke ko abasirikare babiri batawe muri yombi kubera iki gikorwa. Aya […]Irambuye
*Uruganda ruzaha akazi abaturage 1 500 ba Gisagara *Perezida araha amashanyarazi ingo 13 000 za Gisagara mu mezi 2 Gisagara – Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ibikorwa remezo yamuritse ahagiye kubakwa uruganda ruzabyaza amashanyarazi ya 80MW akomoka kuri nyiramugengeri mu kibaya cy’Akanyaru gifite ubuso bwa 4 200Ha. Minisitiri Musoni yabwiye abaturage b’aha ko mu mezi […]Irambuye
Umwe mu bakobwa bashimuswe ku ishuri ryisumbuye rya Chibok mu myaka itatu ishize batwawe n’inyeshyamba za Boko Haram yahisemo kwigumanira nazo kuko ngo yazibonyemo umugabo, yanga kugarukana n’abandi 82 barekuwe. Uyu mukobwa ngo yari muri 83 bagombaga kurekurwa mu bwumvikane bwo guhererekanya hagati ya Leta n’izi nyeshyamba bahaye abantu bazo batanu bari bafunze. Aba bakobwa […]Irambuye
Mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka Bisagara, abaturage bo mu midugudu ya Isangano na Ruturamigina bavuga ko abayobozi iyo bafashe umuturage bakekaho ikosa bamurambika hasi bagakubita, ibi basanga bibabaje cyane. Umuyobozi w’Umurenge avuga koi bi bagiye kubikurikirana. Aba baturage batifuje gutangazwa amazina no kugaragazwa bavuga ko ufatiwe mu ikosa cyangwa urikekwaho akwiye kugezwa imbere […]Irambuye
*Abasenateri baritoye, ntawaryanze, nta n’impfabusa Kuri uyu mugoroba Sena y’u Rwanda nayo yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, nubwo ngo uzakomeza gukorerwa ubugororangingo. Mu byumweru bibiri bishize uyu mushinga w’itegeko wari wemejwe no mu mutwe w’Abadepite nubwo hari habaye Impaka nyinshi zishingiye ku bubasha bwa nyobozi izayobora urwo […]Irambuye