Inkura zagarutse, zageze mu Akagera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ishami ryacyo rishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko inkura z’umukara 10 uyu munsi zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu Rwanda muri iki gitondo zivuye muri Africa y’epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda. Mu gihe gito Pariki izakira n’izindi 10. Izi nyamaswa zigeze mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard […]Irambuye

Muri Chad bibutse, Amb. Habyarimana ati “nta Jenoside izongera kubaho

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Chad, Ambasaderi w’u Rwanda muri Chad akagira ikicaro Brazzaville Dr Jean Baptiste Habyalimana yabwiye abitabiriye uwo muhango ko nta Genocide izongera kuba mu Rwanda kuko ubu rufite ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Uyu muhango wabereye mu nzu  […]Irambuye

Rusizi: Ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange Umudugudu wa Rusayo abaho uyu munsi batangajwe cyane n’ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri. Aka gasekurume kavutse ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa mbere. Mu minsi ishize muri aka gace hari inka nayo yabyaye inyana imeze gutya nk’uko bamwe mu bahatuye babitangarije […]Irambuye

Rubavu: Akarere kasabye imbabazi kuba urwibutso rwa ‘Commune Rouge’ rutaruzura

Kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu by’umwihariko ahiswe kuri Commune Rouge hiciwe benshi, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye imbabazi ku kuba uru rwibutso rwaratinze kuzura ariko ko ubu noneho bigiye gukorwa vuba. Urwibutso rwa Commune Rouge rumaze hafi imyaka ine rutangiye kubakwa ariko ntiruruzura. […]Irambuye

Huye: Umubyeyi yabyaye abana bane, babiri bahita bapfa

Umubyeyi witwa Epiphanie Nyiraminani kuri iki cyumweru yibarutse abana bane, agakobwa akamwe n’abahungu batatu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere uduhungu tubiri twitabye Imana. Aba bana bavutse batageze kuko bavutse bagiye kugira amezi umunani. Agahungu n’agakobwa nibo bagihumeka, nabo baracyakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUB aho bavukiye. Nyiraminani ni uwo mu mudugudu wa Shusho […]Irambuye

Kinazi-Ntongwe: Abantu 7 ngo bakoze Jenoside banze gukora ibihano bahawe

Kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushyingura imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi bibiri, Umuyobozi w’Amayaga Genocide Survivors Foundation RUSAGARA Alexis atangaza ko  hari abantu barindwi  ngo bakatiwe  n’inkiko ku byaha bya Jenoside banze gukora ibihano kugeza ubu. Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe n’igikorwa cyo […]Irambuye

Episode 88: Jojo ateze amatwi Neslson, nawe amuhishurira ko atwite

Twagiye kubona tubona Jojo yinjiye aho twari turi turikanga maze ngize ngo musuhuze ahita antanga atangira kuvugira hejuru, Jojo-“Nelson! Ushobora kumbwira impamvu Mama ambwiye ngo nere kumuvugisha menshi ngo ahubwo nze nkurebe umbwire byose?” Njyewe-“Uuuuu! Jojo! Ninde ukurangiye hano?” Jojo-“Umva yewe! Wari uzi ko hano ntahamenya se? Mbwira di Mama na Brown ngo bari hehe? […]Irambuye

Bushayija uri kuzenguruka u Rwanda n’igare asigaje uturere 8 gusa

Ziiro The Hero niko kazina azwiho, yitwa Bushayija Patrick akomeje urugendo yise Peace Trip rw’ubukerarugendo aho yahize kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda anyoga igare kandi adaca amayira ya kaburimbo gusa. Uyu munsi yarangije Intara y’Iburengerazuba, ngo niyo yamuvunnye kurusha izindi zose ndetse yaraharwariye. Tariki 18 Mata nibwo Ziiro the Hero yatangiye urugendo rw’Intara y’Iburengerazuba, uturere […]Irambuye

Kayonza: Imbogo yatikuye umugabo ihembe ubu ni indembe

Kayonza – Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’amanywa mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri ahahana imbibe na Pariki y’Akagera imbogo yasanze umugabo aho aragiye iramusagarira imutikura ihembe mu rubavu amara arasohoka. Ku bw’amahirwe abaturage bayimukije ubu arembeye mu bitaro bya Kigali CHUK. Bright Nsoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Yvonne Chaka Chaka aragaruka mu Rwanda

Icyamamare muri muzika ya Africa Yvonne Chaka Chaka yatangaje ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha azaza mu Rwanda, azaba aje mu nama y’ubutegetsi ya Global Fund. Yvonne Machaka (Chaka Chaka)  bahimba kanzi “Princess of Africa” ni umuririmbyo wo muri Africa y’Epfo wamamaye bikomeye muri Africa na henshi ku isi mu myaka ishize kubera indirimbo ze zakunzwe […]Irambuye

en_USEnglish