Umucuruzi wakatiwe gufungwa no kwishyura Leta miliyoni 430 ubujurire bwe

Isomwa ry’Urubanza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iregamo Umushoramari Mwitende Ladislas nyiri Sosiyete Top Service Ltd itumiza inyongeramusaruro rwasubitswe kubera ibimenyetso bishya byabonetse, ruzasomwa tariki 21 Kamena 2017. Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa kane nibwo abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abantu benshi bari biteze kumva uko urubanza ruciwe mu bujurire bwa […]Irambuye

i Kabuga, Fuso na Coaster ziragonganye bamwe barakomereka

Ahagana saa mbili n’igice z’iki gitondo imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso yagonze Toyota Coaster yari itwaye abagenzi hakomereka abagera kuri batanu harimo abakomeretse cyane nk’umushoferi wa Coaster. Izi modoka zagonganiye hanze gato y’umujyi wa Kabuga werekeza Iburasirazuba. Umwe mu babonye iyi mpanuka akanatabara abakomeretse yabwiye Umuseke ko Coaster yari ivuye nk’I Rwamagana izamuka […]Irambuye

Ibibazo biri mu ma Koperative nibyo bica intege abantu ntibayitabire

* Muri Koperative 8 000 ziri mu Rwanda basanze 3 500 ari zo zikora neza * Abanayrwanda miliyoni 3,2 bari muzi za Koperatives, miliyoni 7 nibo bakabaye bazirimo Mu nama nyunguranabitekerezo  y’urugaga rw’amakoperative  n’abandi bafatanyabikorwa yabaye kuri uyu wa kane, Minisitiri Francois Kanimba yavuze Keta ishyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere amakoperative kuko iyo akora […]Irambuye

Kirehe: Umunyeshuri yakubise mwarimu amuvusha amaraso

Mu ishuri rya G.S Paysannat-G riri mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abanyeshuri bamaze gukubita abarimu babiri, uheruka yakubiswe ikintu ngo kimeze nk’ubuhiri mu mutwe agikubitwa n’umunyeshuri wiga muwa kane w’ayisumbuye arakomereka cyane. Ubuyobozi mu karere bugaya iyi myitwarire nubwo ngo atari icyorezo. David Nshimiyimana ni mwarimu uheruka gukubitwa n’umunyeshuri witwa Ignace Mazimpaka […]Irambuye

Episode 98: Brenda na Dorlene mu gihome, Nelson yanzuye gusubira

Brown-“Reka reka ntabwo ari njyewe rwose ubu se koko natinyuka ngakora ibyo? Bre! Uwo muntu ninde?” Brendah-“Humura ndabizi ntabwo ari wowe, iyo aza kuba wowe wari kumbera inshungu ukankura mu rwobo nari ndimo” Mama brown-“Yooooh? Ubu se koko? Bre? Nonese byaje kugenda gute?” Brendah-“Uwo muntu yakomeje abwira Dorlene ngo uzi icyo nagushakiraga, Dorlene ati oya […]Irambuye

Gira Inka: Sosiyete Sivile niyo igiye kujya izitanga

Kuri uyu wa kane Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu izina rya Leta yagiranye amasezerano na Sosiyete Sivile y’agaciro ka Miliyari imwe y’u Rwanda azahabwa imiryango umunani itegamiye kuri Leta yo muri Sosiyete Sivile ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa gahunda ya Girinka. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bugaragazako abanyarwanda 34.6% bavuga ko hari abadahabwa inka muri iyi […]Irambuye

Rwanda: Abamugaye bari gutora uzabahagararira muri EALA

Kuri uyu wa kane abafite ubumuga bo mu Ntara zose n’Umujyi  wa Kigali bakoze amatora y’uzabahgararira mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Africa y’uburasirazuba (EALA). I Kigali, amatora yari yitabiriwe n’abagize inteko itora  bo mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Abakandida batatu biyamamaje ni Dr Betty Nasiforo Mukarwego, (retired) Capt Alexis Bahati na Sharon Tumusiime. […]Irambuye

Guceceka kw’imitwe ya Polotiki ku matora ya Perezida ngo ntibyabazwa

*Imitwe ya Politiki ntabwo iri kugaruka cyane ku matora abura amezi 3 gusa *Mu Rwanda imitwe ya politiki 11 igize iyi forum iteganywa n’Itegeko Nshinga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Forum y’imitwe ya Politiki mu Rwanda, Burasanzwe Oswald yasubije bimwe mu bibazo ku mikorere y’urwego akuriye n’akamaro rufite muri politiki iyobora igihugu, avuga ko iyi forum ari ihuriro […]Irambuye

Kigali: Batatu batsindiye tickets zo kujya kureba Final ya Champions

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ubwo ikipe ya Real Madrid yatsindwaga ibitego {2-1 } na Atletico Madrid ariko bikayihesha itike yo kuzakina umwanya wa nyuma na Juventus, Emmanuel Rukundo, Jean D’Amour Umuhoza na Ian Munana batsindiye amatike ya BRALIRWA Yo kuzabajyana kureba uwo mukino. Ku itariki ya 4 Gicurasi 2017 nibwo tombola y’ikinyobwa […]Irambuye

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu yarishwe mu minsi 5 ishize

Mu gace k’Umujyi wa Kayonza mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Kayonza ejo nimugoroba mu nzu umukobwa witwa Claudine Uwamwezi yari acumbitsemo basanzemo umurambo we yarishwe nko mu minsi itanu ishize. Uyu mukobwa ngo yishwe anizwe nk’uko bivugwa n’ubuyobozi. Aho yari acumbitse mu gipangu kiri haruguru y’ibiro by’Akarere ka Kayonza abaturanyi be bavuga ko […]Irambuye

en_USEnglish