Mu minsi micye turamenya abazamurika imideri muri “Kigali Fashion Week”
*Uyu mwaka bazanamurikamo imodoka
Abategura imurikamideli ryitwa Kigali Fashion Week bamaze gutangaza umunsi bazahitamo abagomba kumurika imideli mu gitaramo giteganyijwe kuba uyu mwaka guhera kuri 25 kugera kuri 27 Gicurasi.
Daniel Ndayishimiye umwe mubari gutegura ‘Kigali Fashion Week 2017’ yabwiye Umuseke ko gutoranya abazamurika imideli ibizwi nka ‘ Casting’ bizaba kuri 14 Gicurasi 2017 guhera saa yine z’amanywa bikazabera ahazwi nko kwa Rasta kuri “Mulindi Japan One Love” mu mujyi wa Kigali.
Buri musore cyangwa inkumi ufite itaranto mu kumurika imideri yemerewe kuza muri iyi ‘Casting’ akaba yatoranywa nk’uzamurika imideri muri Kigali Fashion Week.
Ndayishimiye avuga ko bari gushyiramo imbaraga nyinshi mu rwego rwo kuzashimisha abazitabira igitaramo, akemeza ko ibikorwa bazakora muri uyu mwaka ari byiza kurusha imyaka yabanje.
Ati “Uyu mwaka turifuza ko ibirori bizaba bitandukanye cyane kuruta uko abantu bari basanzwe babizi. By’umwihariko uyu mwaka tuzakorana n’ibihugu byinshi nka US, South Africa, Togo, Nigeria na DRC n’ibindi.”
Umwaka ushije Kigali Fashion Week yari yitabiriwe n’abahanzi b’imideli bazwi muri uyu mwuga nka Sheena Frida C wo muri Kenya, Winnie Godi wo muri Sudani y’Epfo, Jamil Walji wo muri Kenya, An Buermans wo mu Bubiligi, Charity na Irene Busingye bo muri Uganda n’abandi baturutse mu bihugu birenga 10.
Iri murikamideli rigiye kuba ku nshuro ya karindwi kuko ryatangiye mu 2011, uyu mwaka biteganyijwe ko hazanamurikwamo imodoka.
Mu bindi bizibandwaho cyane muri uyu mwaka ni uguha amahirwe abanyarwanda no kubafasha kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW