Rayon Sports ibatije APR FC ‘Binezero’!!! (Amafoto)
Niko abafana ba Rayon Sports bari kuririmba inzira yose kuva kuri Stade Amahoro i Remera mu mayira bataha, amahoni ni menshi cyane y’ibinyabiziga, amaruru na za Vuvuzela zirumvikana hose mu bice byegereye Stade Amahoro, ibyishimo ni byinshi ku bafana ubururu n’umweru. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’abafana benshi cyane itsinze APR FC ibitego bine ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.
Watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, APR FC yari yakiriye igaragaza amashagaga umukino ugitangira, ariko ba myugariro ba Rayon Sports bagahagarara neza.
Ku munota wa munani Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Davis Kasirye ku ikosa ryari rikozwe na ba myugariro ba APR FC, ku munota wa 31 Davis Kasirye asubizamo icya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina maze yiruka ajya kwishimana n’abafana ba Rayon bicara ahitwa mu ‘Ruhango’ (16 na 17).
Igice cya mbere cyarangiye ari bibiri ku busa bwa APR FC, iyi yari yabonye amahirwe nk’abiri meza yo gutsinda ariko ntibyashoboka.
APR FC igice cya kabiri yagitangiye ishaka kwishyura cyane, ariko ihita icibwa intege n’uko ku munota wa 46 gusa Ismael Diarra yahise abona igitego cya gatatu cya Rayon Sports ibintu birushaho gukomera kuri APR.
APR yashyizemo imbaraga ngo igerageze kwivanayo, ihererekanya neza kubera abasore bakinaga hagati nka Janvier Benedata na Yannick Mukunzi na Iranzi Jean Claude ariko imbere y’izamu rya Rayon Sports ntihagire icyo bahakorera gikomeye.
Nubwo APR ariyo yihariye umupira cyane kuko yashakaga kwishyura Rayon Sports yanyuzagamo yafata umupira igakinisha impande cyane cyane kwa Nshuti Dominic Savio wacaga ibumoso.
APR yakomeje gushakisha iciye ku mpande nayo igatera za centres bashakisha rutahizamu Michel Ndahinduka ariko abugaririzi ba Rayon bagaharara neza.
APR FC mu gice cya kabiri yasimbuje, Sibomana Patrick bita Papy wari wananiwe n’umukino wa none aha umwanya Ntamuhanga Tumaine bita Tity, hagamijwe gukomeza hagati ngo Rayon sports yimwe umupira.
Gusa amakosa ya ba myugariro ba APR FC (Rwatubyaye Abdoul, Bayisenge Emery) muri uyu mukino, niyo yakomeje kubyara uburyo bwo kubona ibitego bya Rayon sports, kuko hagati mu kibuga APR FC yakinaga neza.
Ku munota wa 88 aherejwe neza cyane na Nshuti Xavio rutahizamu Davis Kasirye yatsinze igitego cya gatatu cye ari nacyo cya kane cya Rayon abanje gucenga myugariro Abdul Rwatubyaye ndetse n’umuzamu Ndoli Jean Claude, umukino urangira gutya.
Rayon Sports isa n’ivanyeho ikinegu cy’umwaka ushize mu mukino nk’uyu wo kwishyura ubwo nayo yari yatsinzwe bine ku busa na APR FC ndetse yari yanayitsinze kimwe ku busa mu mukino ubanza, muri uyu mwaka bwo umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports ubu ifashe umwanya wa kabiri n’amanota 45, aho iri inyuma ya APR FC ifite amanota 46 ariko Rayon Sports ikaba ifite umukino umwe izigamye.
Khanfir utoza APR ngo atsinzwe urugamba ntatsinzwe intambara
Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC yavuze ko yumva nta byinshi byo kuvuga afite uretse gushimira Rayon Sports ngo yakoze ibyo yasabwaga, nubwo ngo nawe ikipe ye yakinnye neza.
Nizar Khanfir ati “Nitwe twagumanye umupira kurusha Rayon, ariko mbisubiremo baturushije kumenya icyo bashaka. Imyanya (espace vide) twasigaga, niyo bacishagamo imipira yavuyemo ibitego. Dutsinzwe urugamba rumwe turababaye ariko intambara ntabwo irangiye. Tuzakomeza guhatana kugeza ku munsi wa nyuma. Rayon sports nigira aho itakaza tuzasubira imbere. Ikizere cy’igikombe ntigitakaye”
Rutahizamu ukomoka muri Uganda Davis Kasirye watsinze ibitego bitatu avuga ko yishimye bikomeye cyanekuko uyu munsi ngo atari anizeye ko ajya mu bakinnyi 18 bakina uyu mukino.
Kasirye ati “Nashyizwe muri 18 bakina uyu mukino ku munota wa nyuma kuko mugenzi wanjye Fabrice yari avunitse. Ni ukuri ubundi sinari muri gahunda z’abatoza uyu munsi kubera umubare w’abanyamahanga. Gusa ndishimye ko ibyo nifuzaga mbigezeho nashakaga gutanga ibyo mfite byose ngo ikipe yanjye itsinde, ntihagaragare icyuho. Ndashimira bagenzi banjye, n’abatoza bandemye mo ikizere mbere y’umukino”
Ikipe imikino zimaze gukina n’amanota zifite
1 APR FC 21 46
2 Rayon 20 45
3 Mukura 21 38
4 Kiyovu 21 38
5 AS Kigali 21 37
6 Police FC 20 32
7 Gicumbi 21 30
8 Sunrise FC 20 27
9 Bugesera 21 27
10 Amagaju 21 26
11 Marines 21 23
12 Espoir 21 21
13 Musanze 21 19
14 Etincelles 20 16
15 Muhanga 21 14
16 Rwamagana 21 11
Photos/Evode MUGUNGA & Roben NGABO/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
36 Comments
Izo ngeshi mujye muzipfunyikira ibingana nibyo twapfunyikiraga Panthere noires.
Rayon oyeeeeeeeeeee!!!!!!!
Uyu munyamakuru mushimiye aya mafoto! Sinawurebye ariko ndumva meze nk’uvuye kuri stade pe!
Umuseke ndabemera rwose! amafoto meza na description yuzuye
UMWANA UTAZI KOGA MURERA WEE, IYE YEWE MURERA URUZI RURAMUTWAYE MUBERARUGO IYEYEWE MURERA! !!! MBEGA UMUNSI WEEEEEEE! GUSA NISABIRAHA UYU MUNYAMAKURU WANDITSE IYI NKURU NGO YIBUKE NEZA KO TUTISHYUYE APR 4-0 KUKO ARITWE TWABANJE KUBIYIHEREZA MURI 2013 ITOZWA NA ERIC BAHITA BANAFUKUZA NONE NUBU TUGIYE KWIRUKANISHA UNDI GUSA NIBA ARI WA MUKANFIR NAKO UYU MUNSI TUMUGIZE UMUYISLAM CGWA NI RUBONOBONO NAKO RUBUNO EMMANUEL NUBWO WE NTAWAMUHANGARA KUKO UHAGARIKIWE N’INGWE NGO UMWANA.URI IWABO AVUNA UMUHEHA AKONGEZWA UNDI NA RUBUNO RERO NTAKORWAHO.
Ntabwo APR FC yabatijwe BINEZERO ahubwo yakomejwe(abasengera mu gaturika bazi ko nyuma yo kubatizwa umuntu akomezwa!) kuko kubatizwa byabaye muri 2013 kandi iyo umuntu akomejwe agumana izina yabatijwe!!!
APR GURA BARUTAHIZAMU BITARI IBYO UZATSINDWA N’ICUMI IBYO WIZERA NGO UFITE ABANA B’ABANYARWANDA NTA BA RUTAHIZAMU BARIMO NICYO RAYON YAKURUSHIJE ARIKO APR TURAKWEMERA BIBAHO AFANDE TUGURIRE BA RUTAHIZAMU
mufite camera nziza kabisa aya mafoto arakeye. Muzamfashe kubona ubu bwoko bw’ iyi Camera mwakoresheje
Uri Gikundiro pe!
Uzi gukubita akana ugafashe ukubo ngo katagucika uko niko rayon gayenjeje APR
aya mafoto aracyeye kabisa. well done @Umuseke
Bravo aux Bleus
Namwe nimwishime rwose birakwiye kuko mubikora gake gashoboka kuri APR ariko ntimugashimishwe no gupfura igikona gusa kibatwara ibikombe nta ntego mugira amagambo menshi, ibikorwa bike, umunsi ingurube izareba hejuru nibwo muzongera guterura igikombe
sinajyaga nkunda kureba umupira ariko nabitewe nagahinda nabonanye abakinnyi ba Rayon igihe bajyaga niba ari mu misiri niba ari tunisie bari hanze ya hotel niba ngo bari bagize ikibazo cy’amafaranga, sha ni ukuri byarambabaje kubona bari baserukiye Rwanda Ministere ya sport ntigire icyo ikora na bwango ngo ibafashe, Rayon Imana ibari imbere oyee oyeeee mbaragije Imana ijye ibafasha ijye ibajya imbere n’inyuma. Amavubi nayo ajye agira akabaraga mu guhesha ishema igihugu mutsinda; erega Rayon bazakuremo abashyirwa mu equipe amavubi
@ KABUNDI
Wandusha intego APR FC igira uretse gutwara ibikombe byo mu Rwanda nabyo kenshi hajemo amanyanga ariko ntirenge umutaru mu bikombe bya Afrika kuko bahita bayihonda kandi itari bushobore gupanga amanyanga nk’uko ibikora mu gihugu? Niba utazi igifaransa uzabaze icyo bita “STAR A DOMICILE”!!!
Umuseke oyeeeeeeeee!!!!!muduha inkuru nziza kabisa!!IGIKONA rero kihangane,kuko na kera na kare hose panthère noir yaratwubahaga, ikaturusha IGITUGU gusa.
Nta ka vidéo mwaturusha ???
Good image kbsa,murabambere
Igikona cyakubitiwe ahareba inze tuuu!!!!!
Ehhheh nari nibagiwe ko bari kwishyura ibyo umwaka ushize batsinzwe APR komera usagambe utwara ibikombe
@ Patrick
Ariko unibuke ko icyo gihe APR FC yishuraga 4-0 yari yatsinzwe na Rayon Sports mbere nko muri 2013!
GOOD IMAGE.BOSE BABIJYIREHO MURI ABANYAMWUGA KANDI MERCI MU KWITANGA MUKOMEJE .
MY GOD BLESS YOU.
APR yatsinzwe intambara ariko ntabwo yatsinzwe urugamba
ARIKO GASENYI AKANA KANEYE INZOKA PUUUUU
APR UMVAAA!!! KARABIHISHE NGO MUTSINZWE INTAMBARA NGO NTIMURATSINDWA URUGAMBA, BYARANGIRIYEHO MAZE, AMAKIPE YIMBWIRA KO AKOMEYE TWARAYAHIGITSE NONE WOWE URAVUGA, RAYON OYEEEE!!!! UMVA TUZAKUGWA INYUMA PEE!! UZI GUFORUMA RWOSE.KANDI IGIKOMBE UYU MWAKA TURAGITWAYE.
Ubutaha ni bitangaro (5)
NDANEZEREWEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!
Murabikwiriye bacyeba. Philosophy yo kuzana MASUDI nka legend w’ikipe akayitoza ninziza cyane. ikindi nanone ni ukuba Rayon yarazanye abakinnyi 3 bakenewe rwose (bashoboye),Pierrot,Kasirrye & Diarra.Naho twe abayobozi ba APR ngo bazanye Umutoza utazwi kandi Mashami na Rubona bahari,ngo turakinisha abanya Rwanda gusa nkaho ari Ikipe y’igihugu.
Nice photos Mr Evode:-)
@Kalisa,
nanjye nkubaze ko numva ngo rayon yashinzwe muri za 1960 niki yakoze muruhando mpuzamahanga!! ariko Apr yo muri za 1990 haribyo yakoze nubwo bidahagije, yatsinze equipe yo muri Rdc ibitego 8,yatsinze ibitego equipe yo muri Angola ibitego 6 yasezereye Zamalek ya misiri, ifite cecafa 3, ndumva ibyo bihagije hanyuma rayon yawe itari star a domicile mbwira icyo yakoze hanze mu myaka irenga 50 imaze, hanyuma unambwire niba gutsinda kwa rayon ariko gusifurirwa neza naho gutdindwa kwayo ariko gusifurirwa nabi! ese ko umunyamakuru avuze ko apr yabarushije gukina ubwo natwe tuvuge ko twibwe nkuko namwe mujya mwirirwa mubiririmba!
Ceceka aho amateka ya rayon ntuyazi cg urayirengagiza nkana. Iyi ni IKIPE y’ibihe byose uko ibihe bizagenda bisimburana iteka. Kuva yabaho, niyo kipe yonyine rukumbi abanyarwanda benshi bakunda. Impamvu sinyikubwira kuko sinkunda guta igihe. TUZAYIGWA INYUMA KUKO ISUKU IGIRA ISOKO!
Abantu nka KABUNDI mujye mureke kumena amabanga y’ikipe yanyu ya APR. Mwebwe muri abafana ariko hari ibindi bikorwa mutazi bitabera ku kibuga. None se niba APR idashobora gutsinda mukeba ariko ikaba izi ko izatwara igikombe, ubwo hari ahandi udukinze?
Nabyo turabimenyereye ariko ikigaragara ni uko igikombe kiba gifite nyiracyo naho umupira ukaba uwa Rayon. Uzazane agasanduku k’ibitekerezo bazakubwira.Ntacyo bitwaye abakunda umupira w’amaguru bazishima, igihe nikigera igikombe kizahabwa nyiracyo.
REKA SHA GASENYI RWOSE AMAGAMBO ATAGIRA IBIKORWA IKIPE YO KUBWABAMI IMYAKA 60 IGIKOMBE KIMWE AHUBWO UBANZA MURI ABARWAYI MUTSINDA 1 MUGAHINDUKA BA SAGIHOBE.YEWE BURYA MWARAGOWE KO IBAZE NONEHO MWONGEYE GUTWARA AGAKOMBE KA MARALIA ICYA CHAMPIONA CYO NTACYO MUTEZE NGO IKIPE YIBIHE BYSE YABAYE SE IKIPE Y,UMUNSI UMWE MUMYAKA10 MURAJE MUYISAHURE MUBESHYERE APR IBISAMBO GUSA PUUUUUUUU
Haaaa Gasenyi barasetsa gusa Ksirye uwo barata agiye kwigendera none se azakora adahembwa bamuririmbire gusa yaraje gupagasa.ntumuzi se uko muteye ngo abafana benshi bayimariye iki se?uburo bwinshi butagira umusururu turabazi sha.
Usibye gu**** nta kindi kiryoha nko kubona Rayon inyagira Binezero apr fc!
ntantambara cyakoze ni correction
Nta kibazo ubwo iryo jambo ntimwarikunze. Ariko se Niyongabo we, ari ukuyivuga izina cg kuyigendana igiteye isoni ni ikihe? Naho ubundi da nanjye nikundira amahoro. Umunsi mwiza kandi ndashimira iki kinyamakuru uburyo gitohoza amakuru. Bravo!
Comments are closed.