Digiqole ad

Gisagara: Abakozi 10 barimo Gitifu w’Umurenge bahagaritswe kubera gucunga nabi VUP

 Gisagara: Abakozi 10 barimo Gitifu w’Umurenge bahagaritswe kubera gucunga nabi VUP

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yemeje ko abakozi 10 barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo babaye bahagaritswe mu kazi by’agateganyo kubera imyitwarire mibi no imicungire umutungo wa Leta muri gahunda yo kuvana abantu mu bukene ya VUP.

Rwanda District Maps

Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko aba bayobozi ubu hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byo bakekwaho.

Abaturage bo mu Murenge wa Mukindo baganiriye na Umuseke bavuga ko badaheruka kubona Umuyobozi wabo, bakavugako ari nta makuru y’aho aherereye kugeza ubu. Ibi ngo byadindije zimwe muri serivisi yatangaga.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko uyu muyobozi hamwe n’abandi bari gukurikiranwa kuri biriya byaha bakekwaho.

Muri aba bahagaritswe harimo Ndungutse Moise Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo wanayoboye Umurenge wa Gishubi bivugwa ko amakosa akurikiranyweho ariho yaba yarayakoreye.

Aba bayobozi ubu ngo bahagaritswe by’agateganyo ikizakurikira ngo ni uko bashobora gukurikiranwa n’inzezo zibishinzwe.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish