Digiqole ad

Ruhashya: Nyir’urugo yafatiye ‘umujura’ mu cyuho aramwica

 Ruhashya: Nyir’urugo yafatiye ‘umujura’ mu cyuho aramwica

Mu karere ka Huye

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 25 Gicurasi 2016, mu kagali ka Karama Umurenge wa Ruhanshya mu karere ka Huye  umugabo wari uje kwiba k’uwitwa Pascal yafatiwe mu cyuho na nyir’urugo amukubita mu rwego rwo kwirwanaho arapfa.

Mu karere ka Huye
Mu karere ka Huye

Jacqueline Uwamaliya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya yabwiye Umuseke ko uyu mugabo ngo yari umujura wafatiye mu cyuho mu ijoro ryakeye maze agashaka kurwanya abo mu rugo bakitabara.

Uwamaliya ati “Bamufatiye mucyuho, agiye gutema nyirurugo, basa n’abamurwanya nyirurugo amukubita ikintu yirwanaho kuko nawe yari agiye kubica kandi yari abasanze munzu

Uyu wishwe ngo yari yitwaje umupanga ari nawo ngo yagerageje gutemesha abari bamufashe ubwo yari amaze gucukura inzu akinjiramo.

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Karama babwiye Umuseke ko bakeka ko uyu mugabo wari waje kwiba yari kumwe n’abandi bo bahise bacika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya avuga ko uyu wishwe  ataramenyekana inkomoko kuko basanze atazwi  mu murenge wa Ruhashya.

Umwe mu baturage witwa Vianney Karekezi yabwiye Umuseke ko bakeka ko uyu muntu wishwe yaba yaturutse mu karere ka Gisagara bahana imbibi ngo aho hashize iminsi hari abajura baturukayo baje kubiba inka.

Abaturage baravuga ko Police yahageze itangira iperereza.

Mu murenge wa Ruhashya
Mu murenge wa Ruhashya

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish